Mika 6:1-16

  • Urubanza Imana ifitanye n’Abisirayeli (1-5)

  • Icyo Yehova agusaba ni iki? (6-8)

    • Ubutabera, ubudahemuka no kwiyoroshya (8)

  • Icyaha cy’Abisirayeli n’igihano bahawe (9-16)

6  Nimutege amatwi ibyo Yehova avuga. Nimuhaguruke muburanire imbere y’imisoziN’udusozi twumve amajwi yanyu.+   Nimutege amatwi urubanza rwa Yehova mwa misozi mwe,Namwe mwa fondasiyo z’isi mwe, nimwumve.+ Yehova afitanye urubanza n’abantu be,Kandi azaburanya Isirayeli agira ati:+   “Bantu banjye, hari ikintu kibi nabakoreye? Icyo nabaruhijeho ni iki?+ Ngaho nimunshinje.   Nabakuye mu gihugu cya Egiputa,+Ndabacungura, mbavana aho mwakoresherezwaga imirimo ivunanye.+ Nohereje Mose, Aroni na Miriyamu, kugira ngo babayobore.+   Bantu banjye, ndabinginze, nimwibuke ibyo Balaki umwami w’i Mowabu yifuzaga gukora,+N’uko Balamu umuhungu wa Bewori yamushubije.+ Nimwibuke ibyabaye kuva i Shitimu+ kugera i Gilugali.+ Ibyo bizatuma mumenya ibikorwa byiza Yehova yakoze.”   Ese nzajya imbere ya Yehova njyanye iki? Nzajya gusenga Imana yo mu ijuru nitwaje iki? Ese nzayijya imbere nitwaje ibitambo bitwikwa n’umuriro,Njyanye n’inyana zifite umwaka umwe?+   Ese Yehova azishimira amapfizi y’intama ibihumbi,N’amavuta menshi cyane?+ Ese namutura umuhungu wanjye w’imfura, kugira ngo ambabarire kwigomeka kwanjye,Cyangwa se nkamuha umwana wanjye, kugira ngo ambabarire icyaha cyanjye?+   Wa muntu we, Yehova yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo. None se icyo agusaba ni iki? Ese si ugukurikiza ubutabera,+ ukaba indahemuka*+Kandi ugakomeza gukora ibyo ashaka*+ wiyoroshya?+   Yehova ararangurura akabwira abari mu mujyi. Abafite ubwenge bazatinya izina rye. Nimwemere igihano mwemere n’uwagitanze.+ 10  Ese mu nzu y’umuntu ukora ibibi, haracyarimo ubutunzi yabonye abukuye mu bikorwa bibi? Ese haracyarimo igikoresho gipima ibinyampeke* gifite ibipimo bidahuje n’ukuri kandi Imana icyanga? 11  Ese naba inyangamugayo kandi mfite iminzani ibeshya,Cyangwa se mfite amabuye y’umunzani atujuje ibipimo?+ 12  Dore abakire bo mu mujyi bakora ibikorwa byinshi by’urugomoKandi abaturage baho bakavuga ibinyoma.+ Ibyo bavuga byose biba birimo uburiganya.+ 13  “Ni yo mpamvu nanjye nzabahana nkabababaza cyane,+Nkabarimbura bitewe n’ibyaha byanyu. 14  Muzarya ariko ntimuzahaga. Muzahorana inzara.+ Muzafata ibintu mubijyane ariko ntimuzabigeza iyo mujya amahoro. Kandi n’ibyo muzagezayo, nzareka abanzi banyu babitware. 15  Muzatera imbuto ariko ntimuzasarura. Muzakamura imyelayo ariko ntimuzakoresha ayo mavuta. Muzenga divayi nshya ariko ntimuzayinywaho.+ 16  Ibyo bizaba bitewe n’uko mukurikiza amategeko ya Omuri, mugakora ibikorwa nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu bakoraga byose,+Kandi mukumvira inama zabo. Ni yo mpamvu nzatuma abazabareba bose batangara*Kandi abantu bose bazareba abaturage banyu bazumirwa.+ Abantu bazajya babasuzugura.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ukagendana na we.”
Cyangwa “ukagwa neza kandi ukagaragaza urukundo rudahemuka.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ugukunda urukundo rudahemuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “efa.” Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “bakubita ikivugirizo.”