Mika 7:1-20

  • Imyitwarire mibi y’Abisirayeli (1-6)

    • Abanzi b’umuntu usanga ari abo mu rugo rwe (6)

  • “Nzategereza Imana” (7)

  • Abantu b’Imana bahanagurwaho icyaha (8-13)

  • Isengesho rya Mika no gusingiza Imana (14-20)

    • Yehova asubiza (15-17)

    • ‘Ni iyihe Mana imeze nka Yehova?’ (18)

7  Mpuye n’ibibazo bikomeye! Meze nk’umuntu usarura imbuto zo mu mpeshyi,Cyangwa umuntu ujya gushaka imbuto z’imizabibu kandi gusarura byararangiye. Iyo agezeyo, asanga nta mbuto z’imizabibu zisigaye,Kandi akabura imbuto nziza z’imitini yifuzaga cyane.   Indahemuka zashize mu isi,Kandi mu bantu nta mukiranutsi wabona.+ Bose batega abantu kugira ngo babice.+ Buri wese ahiga umuvandimwe we, akamutega imitego.   Usanga abantu ari abahanga mu gukora ibibi!+ Umuyobozi yaka ruswa,Umuntu uca urubanza agasaba ibihembo,+Kandi umuntu ukomeye akavuga ibyo ararikiye.+ Bose bishyira hamwe bagapanga uko bagira nabi.   Umuntu mwiza kuruta abandi muri bo, aba ameze nk’amahwa,Kandi ukiranuka kurusha abandi, aba ari mubi kuruta uruzitiro rw’amahwa. Ariko umunsi abarinzi bawe bavuze, akaba ari na wo munsi wo kuguhana, uzagera.+ Icyo gihe abantu bazagira ubwoba bwinshi.+   Ntimukizere bagenzi banyu,Cyangwa ngo mwiringire incuti magara.+ Ujye witondera ibyo ubwira umuntu uryamye iruhande rwawe.   Kuko umuhungu asuzugura papa we,Umukobwa akarwanya mama we,+Kandi umukazana* akarwanya nyirabukwe.*+ Abanzi b’umuntu, usanga ari abo mu rugo rwe.+   Ariko njyewe, nzakomeza guhanga amaso Yehova.+ Nzategereza Imana kuko ari yo inkiza.+ Imana yanjye izanyumva.+   Ntunyishime hejuru wa mwanzi wanjye we! Nubwo naguye, nzabyuka! Nubwo ndi mu mwijima, nzi neza ko Yehova azambera umucyo.   Nzihanganira uburakari bwa Yehova,Kuko namukoreye icyaha,+Kugeza igihe azamburanira akandenganura. Azankura mu mwijima anzane mu mucyoKandi nzibonera ko akiranuka. 10  Umwanzi wanjye wabazaga ati: “Yehova Imana yawe ari he?”+ Azabireba akorwe n’isoni. Nanjye nzamwitegereza,Ubwo azaba ari gukandagirwa nk’icyondo cyo mu nzira. 11  Icyo gihe muzubaka* inkuta zanyu z’amabuye,Kandi imipaka y’igihugu cyanyu izongerwa. 12  Kuri uwo munsi abantu bazaza i Siyoni baturutse hirya no hino. Bazaza baturutse muri Ashuri no mu mijyi yo muri Egiputa,Kuva muri Egiputa kugera ku Ruzi rwa Ufurate,Kuva ku nyanja ukagera ku yindi nyanja no kuva ku musozi ukagera ku wundi.+ 13  Igihugu kizahinduka amatongo bitewe n’abaturage bacyo. Nanone bizaba bitewe n’ibikorwa byabo. 14  Mana, fata inkoni uragire umukumbi wawe, ari wo bantu bawe, bakaba n’umutungo wawe.+ Biberagaho bonyine, bameze nk’abari mu ishyamba riri mu biti byera imbuto. Uwo mukumbi wawe wuragire i Bashani n’i Gileyadi+ nk’uko wabikoraga kera. 15  “Nzabakorera ibitangaza,Nk’ibyo nabakoreye igihe mwavaga mu gihugu cya Egiputa.+ 16  Abantu bo mu bindi bihugu bazabireba bakorwe n’isoni nubwo bafite imbaraga nyinshi.+ Bazifata ku munwa,Kandi amatwi yabo ntazakomeza kumva. 17  Bazarigata umukungugu nk’inzoka+Kandi bazava aho bari bihishe, bameze nk’ibikoko bikurura inda, bafite ubwoba bwinshi. Bazasanga Yehova Imana yacu batitira,Kandi bazamutinya.”+ 18  Ni iyihe Mana imeze nkawe,Ibabarira ibyaha abasigaye bo mu bantu yagize umutungo wayo+ kandi ikirengagiza ibicumuro byabo?+ Ntizakomeza kurakara iteka,Kuko yishimira kugaragaza urukundo rudahemuka.+ 19  Izongera itugirire imbabazi.+ Izahanagura burundu ibyaha byacu, nk’uko umuntu atsinda umwanzi. Ibyaha byacu byose izabijugunya hasi mu nyanja.+ 20  Uzagaragaza ubudahemuka nk’ubwo wagaragarije Yakobo,Ugaragaze n’urukundo rudahemuka, nk’urwo wagaragarije Aburahamu. Ibyo ni byo warahiye ba sogokuruza uhereye kera.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Aba ari umugore w’umuhungu wawe.
Aba ari mama w’umugore wawe cyangwa w’umugabo wawe.
Uko bigaragara, aha berekeza ku baturage b’i Siyoni cyangwa ab’i Yerusalemu.