Nehemiya 1:1-11

  • Amakuru y’i Yerusalemu (1-3)

  • Isengesho rya Nehemiya (4-11)

1  Aya ni yo magambo ya Nehemiya*+ umuhungu wa Hakaliya: Mu kwezi kwa Kisilevu,* mu mwaka wa 20,* nari mu rugo rw’umwami i Shushani.+  Nuko Hanani+ umuvandimwe wanjye, azana n’abandi bagabo baturutse mu Buyuda, maze mbabaza amakuru y’Abayahudi bari baragarutse mu gihugu cyabo bavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu,+ mbabaza n’amakuru ya Yerusalemu.  Na bo baransubiza bati: “Abavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu, bakaba bari mu ntara y’u Buyuda, babayeho nabi kandi barasuzugurwa.+ Inkuta za Yerusalemu zarasenyutse+ kandi amarembo yayo yarahiye ashiraho.”+  Nkimara kubyumva nicara hasi ndarira, mara iminsi mfite agahinda, narigomwe kurya no kunywa,+ ari na ko nkomeza gusenga Imana yo mu ijuru.  Nuko ndavuga nti: “Yehova Mana yo mu ijuru, Mana ikomeye kandi iteye ubwoba, ni wowe usohoza ibyo wasezeranyije kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka abagukunda, bakurikiza amategeko yawe.+  Ndakwinginze tega amatwi isengesho nsenga buri munsi+ nsabira abagaragu bawe ari bo Bisirayeli. Rwose twiteho, wumve isengesho ngusenga nkubwira ibyaha Abisirayeli bagukoreye. Twese abagaragu bawe twakoze ibyaha.+  Rwose twaraguhemukiye+ ntitwakurikiza amabwiriza n’amategeko wahaye umugaragu wawe Mose.+  “Ndakwinginze, ibuka ibyo wabwiye umugaragu wawe Mose ugira uti: ‘nimutanyumvira, nzabatatanyiriza mu bihugu byinshi.+  Ariko nimwikosora mukumvira amategeko yanjye nubwo mwaba mwaratatanye mukagera ku mpera y’isi, nzabakurayo+ mbazane ahantu natoranyije kugira ngo hitirirwe izina ryanjye.’+ 10  Ni abagaragu bawe bakaba n’abantu bawe wakijije ukoresheje imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko kwawe gukomeye.+ 11  Yehova, ndakwinginze tega amatwi isengesho ryanjye n’isengesho ry’abagaragu bawe bubaha izina ryawe. Uyu munsi umfashe, maze uyu mugabo angirire impuhwe, ampe ibyo ngiye kumusaba.”+ Icyo gihe ni njye wari ushinzwe guha umwami divayi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Yehova arahumuriza.”
Ni ukwezi ko kuri kalendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.
Uwo ni umwaka wa 20 w’ubutegetsi bw’umwami w’u Buperesi Aritazerusi wa mbere.