Nehemiya 4:1-23

  • Bakomeza gukora akazi nubwo abantu babarwanyaga (1-14)

  • Abakozi bakomeza kubaka bafite intwaro (15-23)

4  Sanibalati+ yumvise ko twongeye kubaka urukuta, biramurakaza cyane kandi biramubabaza, maze atangira guseka Abayahudi.  Avugira imbere y’abavandimwe be n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati: “Biriya bigwari by’Abayahudi birakora iki? Ese bumva hari icyo bazageraho? Ese bazatamba ibitambo? Ese bibwira ko bazuzuza inkuta mu munsi umwe? Ese bazavana amabuye mazima mu birundo by’ibishingwe kandi yarahiye?”+  Tobiya+ w’Umwamoni+ wari uhagaze iruhande rwe na we aravuga ati: “Urwo rukuta rw’amabuye bubaka, ingunzu* iramutse irwuriye rwahirima.”  Mana yacu, tega amatwi kuko abantu badusuzugura.+ Utume ibibi batwifuriza ari bo bibaho+ kandi ubatange abanzi babo babajyane ku ngufu mu gihugu kitari icyabo.  Ntiwirengagize+ amakosa yabo n’ibyaha byabo, ntubihanagure, kuko batutse abubatsi.  Nuko dukomeza kubaka urukuta turaruhuza, turaruzamura turugeza hagati kandi abantu bakomeza gukorana umwete.  Sanibalati, Tobiya,+ Abarabu,+ Abamoni n’Abashidodi+ bumvise ko umurimo wo gusana inkuta za Yerusalemu ugenda neza kandi ko ahari harasenyutse harimo gusanwa, bararakara cyane.  Nuko bose biyemeza kuza kurwanya Yerusalemu no guteza imivurungano mu bantu.  Ariko dusenga Imana yacu kandi dushyiraho abarinzi kugira ngo bajye baturinda ku manywa na nijoro. 10  Icyakora Abayahudi baravuga bati: “Dore imbaraga z’abikorera imitwaro zarashize n’ibishingwe ni byinshi. Ntituzashobora kubaka urukuta.” 11  Nanone abanzi bacu bakomezaga kuvuga bati: “Tuzabageraho batarabimenya cyangwa ngo batubone maze tubice duhagarike umurimo wabo.” 12  Buri gihe, Abayahudi bari baturanye na bo barazaga bakatuburira, ndetse babikoze inshuro 10. Baravugaga bati: “Bazabatera baturutse impande zose.” 13  Ni cyo cyatumye nshyira abarinzi ahabaga ari hagufi inyuma y’urukuta, aho umwanzi yashoboraga guturuka. Nahashyiraga abarinzi bafite inkota n’amacumu n’imiheto nkurikije imiryango yabo. 14  Nuko mbonye ko bafite ubwoba, mpita mpaguruka mbwira abakomeye+ n’abatware n’abandi bantu nti: “Ntimubatinye.+ Mwibuke ko Yehova afite imbaraga nyinshi kandi ko ateye ubwoba+ maze murwanirire abavandimwe banyu, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagore banyu n’ingo zanyu.” 15  Abanzi bacu bamaze kumva ko twamenye ibyo bashakaga kudukorera kandi ko Imana y’ukuri yari yatumye batagera ku byo bari biyemeje, twese twasubiye kubaka urukuta. 16  Uhereye ubwo, kimwe cya kabiri cy’abantu banjye bakoraga umurimo,+ abandi basigaye bagafata amacumu, ingabo n’imiheto kandi bakambara amakoti y’ibyuma. Abatware+ bari bashyigikiye ab’umuryango wa Yuda bose 17  bubakaga urukuta. Abikoreraga imitwaro, buri wese yakoreshaga umurimo ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro. 18  Buri mwubatsi yubakaga yambaye inkota ku itako kandi uwari ushinzwe kuvuza ihembe+ yari iruhande rwanjye. 19  Nuko mbwira abakomeye n’abatware n’abandi bantu nti: “Aho tugomba kubaka ni hanini kandi imirimo ni myinshi, natwe dutataniye hirya no hino ku rukuta, buri wese ari kure y’undi. 20  Nimujya mwumva bavugije ihembe, mujye mudusanga aho turi. Imana yacu ni yo izaturwanirira.”+ 21  Twakomezaga gukora umurimo, abandi bangana na kimwe cya kabiri kindi bagafata amacumu kuva mu gitondo cya kare kugeza inyenyeri zibonetse. 22  Icyo gihe nabwiye abantu nti: “Abagabo bose bajye barara muri Yerusalemu, buri wese ari kumwe n’umugaragu we, baturinde nijoro, naho ku manywa bakore akazi.” 23  Ari njye, ari abavandimwe banjye, abagaragu banjye+ n’abarinzi bangendaga inyuma, nta wakuragamo imyenda kandi buri wese yabaga afite intwaro ye mu kuboko kw’iburyo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.