Nehemiya 7:1-73
7 Urukuta rukimara kuzura,+ nahise nteraho inzugi.+ Hanyuma hashyirwaho abarinzi b’amarembo,+ abaririmbyi+ n’Abalewi.+
2 Inshingano yo kuyobora Yerusalemu nayihaye Hanani+ umuvandimwe wanjye na Hananiya umutware w’Inzu y’Umutamenwa,+ kuko yari umuntu w’inyangamugayo kandi arusha abantu benshi gutinya Imana.+
3 Nuko ndababwira nti: “Amarembo ya Yerusalemu agomba kujya akingurwa umunsi ugeze hagati.* Kandi igihe abarinzi bazaba bahagaze ku marembo, bajye bakinga inzugi bazikomeze. Mujye mushyiraho abarinzi bo mu baturage b’i Yerusalemu, buri wese acunge umutekano ahagaze imbere y’inzu ye.”
4 Uwo mujyi wari munini, urimo abantu bake+ kandi amazu yari atarongera kubakwa.
5 Ariko Imana yanjye inshyira mu mutima igitekerezo cyo guhuriza hamwe abakomeye n’abatware n’abandi baturage, kugira ngo biyandikishe hakurikijwe imiryango bakomokamo.+ Nuko mbona igitabo cyanditswemo abari baraje mbere hakurikijwe imiryango bakomokamo, nsanga handitswemo ibi bikurikira:
6 Aba ni bo bantu bo muri iyo ntara bavuye i Babuloni, aho Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yari yarabajyanye ku ngufu+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mujyi we.+
7 Ni bo bazanye na Zerubabeli,+ Yeshuwa,+ Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Moridekayi, Bilushani, Misipereti, Bigivayi, Nehumu na Bayana.
Dore umubare w’Abagabo b’Abisirayeli:+
8 Abakomoka kuri Paroshi bari 2.172.
9 Abakomoka kuri Shefatiya bari 372.
10 Abakomoka kuri Ara+ bari 652.
11 Abakomoka kuri Pahati-mowabu+ wo mu muryango wa Yeshuwa na Yowabu+ bari 2.818.
12 Abakomoka kuri Elamu+ bari 1.254.
13 Abakomoka kuri Zatu bari 845.
14 Abakomoka kuri Zakayi bari 760.
15 Abakomoka kuri Binuwi bari 648.
16 Abakomoka kuri Bebayi bari 628.
17 Abakomoka kuri Azigadi bari 2.322.
18 Abakomoka kuri Adonikamu bari 667.
19 Abakomoka kuri Bigivayi bari 2.067.
20 Abakomoka kuri Adini bari 655.
21 Abakomoka kuri Ateri wo mu muryango wa Hezekiya bari 98.
22 Abakomoka kuri Hashumu bari 328.
23 Abakomoka kuri Bezayi bari 324.
24 Abakomoka kuri Harifu bari 112.
25 Abakomoka kuri Gibeyoni+ bari 95.
26 Abagabo b’i Betelehemu n’i Netofa bari 188.
27 Abagabo bo muri Anatoti+ bari 128.
28 Abagabo b’i Beti-azimaveti bari 42.
29 Abagabo b’i Kiriyati-yeyarimu,+ i Kefira n’i Beroti+ bari 743.
30 Abagabo b’i Rama n’i Geba+ bari 621.
31 Abagabo b’i Mikimasi+ bari 122.
32 Abagabo b’i Beteli+ no muri Ayi+ bari 123.
33 Abagabo b’ahandi hitwa Nebo bari 52.
34 Abakomoka kuri Elamu wundi bari 1.254.
35 Abakomoka kuri Harimu bari 320.
36 Ab’i Yeriko bari 345.
37 Ab’i Lodi n’i Hadidi no muri Ono+ bari 721.
38 Ab’i Senaya bari 3.930.
39 Aba ni bo batambyi:+ Abakomoka kuri Yedaya wo mu muryango wa Yeshuwa bari 973.
40 Abakomoka kuri Imeri bari 1.052.
41 Abakomoka kuri Pashuri+ bari 1.247.
42 Abakomoka kuri Harimu+ bari 1.017.
43 Aba ni bo Balewi:+ Abakomoka kuri Yeshuwa bo mu muryango wa Kadimiyeli,+ bakomoka kuri Hodeva bari 74.
44 Abaririmbyi+ bakomoka kuri Asafu+ bari 148.
45 Aba ni bo barinzi b’amarembo:+ Abakomoka kuri Shalumu, abakomoka kuri Ateri, abakomoka kuri Talumoni, abakomoka kuri Akubu,+ abakomoka kuri Hatita, abakomoka kuri Shobayi, bari 138.
46 Aba ni bo bakozi b’urusengero:*+ Hari abakomoka kuri Ziha, abakomoka kuri Hasufa, abakomoka kuri Tabawoti,
47 abakomoka kuri Kerosi, abakomoka kuri Siya, abakomoka kuri Padoni,
48 abakomoka kuri Lebana, abakomoka kuri Hagaba, abakomoka kuri Shalumayi,
49 abakomoka kuri Hanani, abakomoka kuri Gideli, abakomoka kuri Gahari,
50 abakomoka kuri Reyaya, abakomoka kuri Resini, abakomoka kuri Nekoda,
51 abakomoka kuri Gazamu, abakomoka kuri Uza, abakomoka kuri Paseya,
52 abakomoka kuri Besayi, abakomoka kuri Mewunimu, abakomoka kuri Nefushesimu,
53 abakomoka kuri Bakibuki, abakomoka kuri Hakufa, abakomoka kuri Harihuri,
54 abakomoka kuri Baziliti, abakomoka kuri Mehida, abakomoka kuri Harisha,
55 abakomoka kuri Barikosi, abakomoka kuri Sisera, abakomoka kuri Tema,
56 abakomoka kuri Neziya n’abakomoka kuri Hatifa.
57 Dore abahungu b’abagaragu ba Salomo:+ Hari abakomoka kuri Sotayi, abakomoka kuri Sofereti, abakomoka kuri Perida,
58 abakomoka kuri Yala, abakomoka kuri Darikoni, abakomoka kuri Gideli,
59 abakomoka kuri Shefatiya, abakomoka kuri Hatili, abakomoka kuri Pokereti-hazebayimu n’abakomoka kuri Amoni.
60 Abakozi bo mu rusengero* bose+ hamwe n’abahungu b’abagaragu ba Salomo bari 392.
61 Aba ni bo baturutse i Telimela, i Teliharisha, i Kerubu, muri Adoni no muri Imeri kandi ni bo batashoboye kumenya imiryango bakomokagamo ngo bamenye niba barakomokaga muri Isirayeli:+
62 Hari abakomoka kuri Delaya, abakomoka kuri Tobiya n’abantu 642 bakomokaga kuri Nekoda.
63 Abatambyi ni aba: Hari abakomoka kuri Habaya, abakomoka kuri Hakozi+ n’abakomoka kuri Barizilayi. Yiswe Barizilayi+ kubera ko yashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’i Gileyadi.
64 Abo ni bo bishatse mu gitabo bandikwagamo kugira ngo bagaragaze imiryango bakomokamo, ariko ntibibonamo, bituma batongera gukora umurimo w’ubutambyi.*+
65 Guverineri*+ yababwiye ko batagombaga kurya ku bintu byera cyane,+ kugeza igihe hari kuzira umutambyi wari kubaza Imana akoresheje Urimu na Tumimu.*+
66 Abo bantu bose hamwe bari 42.360,+
67 hatabariwemo abagaragu babo n’abaja babo+ bari 7.337. Nanone bari bafite abaririmbyi b’abagabo n’abagore 245.+
68 Amafarashi yabo yari 736, n’inyumbu* zabo zari 245.
69 Ingamiya zari 435, naho indogobe zari 6.720.
70 Hari bamwe mu batware b’imiryango batanze ibyo gushyigikira umurimo.+ Guverineri yatanze zahabu yo gushyira mu bubiko ingana n’ibiro 8 na garama 400* n’udusorori 50 n’amakanzu 530 y’abatambyi.+
71 Nanone bamwe mu batware b’imiryango batanze ibiro 168 bya zahabu* n’ibiro 1.254 by’ifeza* byo gushyigikira umurimo.
72 Abandi bantu basigaye batanze ibiro 168 bya zahabu,* ibiro 1.140 by’ifeza* n’amakanzu 67 y’abatambyi.
73 Nuko abatambyi, Abalewi, abarinzi b’amarembo, abaririmbyi,+ abandi bantu bo mu baturage, abakozi bo mu rusengero n’Abisirayeli bose batura mu mijyi yabo.+ Ukwezi kwa karindwi+ kwageze Abisirayeli batuye mu mijyi yabo.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izuba rimaze kuba ryinshi.”
^ Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
^ Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
^ Cyangwa “bakuwe ku murimo w’ubutambyi kuko babonwaga ko bahumanye.”
^ Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “Tirushata.” Ni izina ry’Abaperesi ryahabwaga guverineri w’intara.
^ Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 1.000.” Idarakama ivugwa aha yapimaga amagarama 8,4. Itandukanye n’idarakama ivugwa mu Byanditswe by’Ikigiriki. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 20.000.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Mina 2.200.” Mina imwe yo mu Byanditswe by’Igiheburayo yanganaga na garama 570. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 20.000.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Mina 2.000.”