Rusi 3:1-18

  • Nawomi abwira Rusi icyo agomba gukora (1-4)

  • Rusi na Bowazi ku mbuga bahuriraho imyaka (5-15)

  • Rusi asubira kwa Nawomi (16-18)

3  Nawomi abwira umukazana we Rusi ati: “Mukobwa wanjye, ese sinagombye kugushakira aho uba kugira ngo umererwe neza?  Erega Bowazi shebuja wa ba baja mwakoranye, ni mwene wacu. Uyu mugoroba ari buze kugosorera ingano* ku mbuga bahuriraho imyaka.  Genda wiyuhagire, wisige amavuta ahumura maze wambare, ujye ku mbuga bahuriraho imyaka. Ariko ntumwiyereke ataramara kurya no kunywa.  Namara kuryama, ushakishe aho aryamye. Uze kumwegera, umworosore ibirenge maze uryame. Ari bukubwire icyo ugomba gukora.”  Rusi aramusubiza ati: “Ibyo umbwiye byose ndabikora.”  Nuko aramanuka ajya ku mbuga bahuriraho imyaka, akora ibyo nyirabukwe yari yamubwiye byose.  Hagati aho Bowazi yarariye, aranywa, aranezerwa. Hanyuma ajya kuryama iruhande rw’ahari harunze ingano. Nyuma yaho, Rusi aza buhoro buhoro yorosora ibirenge bya Bowazi, maze araryama.  Bigeze mu gicuku, uwo mugabo atangira gutitira, nuko yegutse abona umugore uryamye ku birenge bye.  Bowazi aramubaza ati: “Uri nde?” Rusi aramusubiza ati: “Ndi Rusi umuja wawe. Undinde* njye umuja wawe, kuko uri umucunguzi wacu.” 10  Bowazi aravuga ati: “Yehova aguhe umugisha mukobwa wanjye. Urukundo rudahemuka ugaragaje ubu ruruta urwo wagaragaje mbere, kuko utagiye gushaka umugabo ukiri umusore, w’umukene cyangwa w’umukire. 11  Humura mukobwa wanjye. Ibyo uvuze byose nzabigukorera, kuko abantu bose muri uyu mujyi bazi ko uri umugore uhebuje. 12  Nubwo ndi umucunguzi wanyu, hari undi mucunguzi mufitanye isano ya hafi kundusha. 13  Rara hano iri joro, mu gitondo uwo mucunguzi nagucungura, biraba ari byiza. Ariko nadashaka kugucungura, ndahiriye imbere ya Yehova ko njye ubwanjye ndi bugucungure. Komeza uryame ugeze mu gitondo.” 14  Akomeza kuryama hafi y’ibirenge bye, abyuka butaracya neza, igihe umuntu atashoboraga kureba undi ngo amumenye. Hanyuma Bowazi aravuga ati: “Hatagira umuntu umenya ko hari umugore waje ku mbuga bahuriraho imyaka.” 15  Bowazi aramubwira ati: “Zana uwo mwitero uwurambure.” Rusi arawurambura, Bowazi amushyiriramo ibiro 25* by’ingano za sayiri, arazimukorera. Hanyuma Bowazi ajya mu mujyi. 16  Rusi ajya kwa nyirabukwe, nyirabukwe aramubaza ati: “Mukobwa wanjye, byagenze bite?” Nuko Rusi amusobanurira ibyo wa mugabo yamukoreye byose. 17  Yongeraho ati: “Yampaye ibi biro 25 by’ingano za sayiri, arambwira ati: ‘Ntiwajya imbere ya nyokobukwe nta cyo ujyanye.’” 18  Nawomi aravuga ati: “Iturize mukobwa wanjye, utegereze uko biza kugenda, kuko uyu munsi uriya mugabo atari butuze adakemuye icyo kibazo.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ingano za sayiri.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Worose umuja wawe umwambaro wawe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inshuro esheshatu.” Zishobora kuba ari inshuro esheshatu za seya. Reba Umugereka wa B14.