Rusi 4:1-22
4 Hanyuma Bowazi ajya ku marembo y’umujyi+ aricara. Wa mucunguzi* Bowazi yari yavuze+ arahanyura, aramubwira ati: “Umva ncuti yanjye, ngwino wicare hano.” Araza aricara.
2 Bowazi atoranya abagabo 10 mu bakuru b’umujyi+ arababwira ati: “Nimwicare hano.” Nuko baricara.
3 Bowazi abwira wa mucunguzi ati:+ “Nawomi wagarutse avuye mu gihugu cya Mowabu,+ agiye kugurisha isambu y’umuvandimwe wacu Elimeleki.+
4 None rero, ndagira ngo mbikumenyeshe kandi nkubwire nti: ‘yigure abaturage bose n’abakuru bo mu bwoko bwacu babireba.+ Niba ushaka kuyigura, uyigure. Ariko niba utabishaka, na byo ubimbwire mbimenye, kuko ari wowe wa mbere ufite uburenganzira bwo kuyicungura nanjye ngakurikiraho.’” Undi aramusubiza ati: “Ndayigura rwose.”+
5 Bowazi aravuga ati: “Nugura iyo sambu na Nawomi, umenye nanone ko ugomba kuyigurana na Rusi w’Umumowabukazi, wapfushije umugabo, kugira ngo uwo mugabo we azakomeze kwitirirwa umurage we.”+
6 Wa mucunguzi aramusubiza ati: “Sinshobora kuyigura, kuko byatuma nangiza umurage wanjye. Nguhaye uburenganzira bwo kuyigura kuko njye ntabishoboye.”
7 Dore uko byagendaga kera muri Isirayeli, iyo umuntu yabaga agiye gutanga uburenganzira bwo gucungura cyangwa ubwo kugurana ibintu, kugira ngo ibyo akoze bigire agaciro: Yakuragamo urukweto+ akaruha uwo bagiranye amasezerano, ibyo bikemeza amasezerano bagiranye.
8 Igihe uwo mucunguzi yabwiraga Bowazi ati: “Ba ari wowe uyigura,” uwo mucunguzi yahise akuramo urukweto.
9 Bowazi abwira abakuru b’umujyi n’abandi bose bari aho ati: “Muri abahamya bo kwemeza+ ko uyu munsi nguze na Nawomi ibya Elimeleki byose, ibya Kiliyoni byose n’ibya Mahaloni byose.
10 Nanone kandi, ntwaye Rusi w’Umumowabukazi, wahoze ari umugore wa Mahaloni, kugira ngo ambere umugore, bityo uwo mugabo azakomeze kwitirirwa umurage we+ kandi izina rye ntirizibagirane mu bavandimwe be no mu baturage bo mu mujyi* w’iwabo. Uyu munsi mubaye abahamya bo kubyemeza.”+
11 Nuko abaturage bose bari ku marembo y’umujyi n’abakuru baravuga bati: “Turi abahamya bo kubyemeza. Yehova azahe umugisha uwo mugore ugiye kuzana iwawe, azamere nka Rasheli na Leya, abo Abisirayeli bakomotseho.+ Nawe uzabonere ibyiza byose muri Efurata+ kandi wiheshe izina ryiza i Betelehemu.+
12 Umuryango Yehova azaguha binyuze kuri uyu mugore,+ uzamere nk’uwa Peresi,+ uwo Tamari yabyaranye na Yuda.”
13 Nuko Bowazi ajyana umugore we Rusi. Bararyamana maze Yehova atuma Rusi atwita, abyara umuhungu.
14 Abagore babwira Nawomi bati: “Yehova asingizwe, we watumye ubona umucunguzi. Izina rye niryamamare muri Isirayeli.
15 Uyu muhungu ni we utumye wongera kwishimira ubuzima kandi ni we uzakwitaho umaze gusaza, kuko umukazana wawe ugukunda+ kandi akakurutira abahungu barindwi, ari we wamubyaye.”
16 Nawomi aterura uwo mwana maze aba ari we umurera.
17 Abagore bari baturanye bita uwo mwana izina. Baravuga bati: “Nawomi bamubyariye umuhungu.” Nuko bamwita Obedi.+ Obedi ni we wabyaye Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi.
18 Aba ni bo bakomotse kuri Peresi:+ Peresi yabyaye Hesironi,+
19 Hesironi abyara Ramu, Ramu abyara Aminadabu,+
20 Aminadabu+ abyara Nahashoni, Nahashoni abyara Salumoni,
21 Salumoni abyara Bowazi, Bowazi abyara Obedi,
22 Obedi abyara Yesayi,+ Yesayi abyara Dawidi.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu marembo y’umujyi w’iwabo.”