Ibaruwa yandikiwe Tito 1:1-16

  • Intashyo (1-4)

  • Tito yagombaga gushyiraho abasaza i Kirete (5-9)

  • Jya ucyaha abigomeka (10-16)

1  Njyewe Pawulo, ndi umugaragu w’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo. Ukwizera kwanjye ndetse n’inshingano yanjye yo kuba intumwa, bihuje n’ukwizera kw’abo Imana yatoranyije, kandi bihuje n’ubumenyi nyakuri ku byerekeye inyigisho zo kwiyegurira Imana.  Ukwizera mfite gushingiye ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka.+ Ibyo byiringiro ni byo Imana yadusezeranyije uhereye kera cyane, kandi ntishobora kubeshya.+  Igihe cyagenwe kigeze, Imana ari yo Mukiza wacu, yamenyekanishije ubutumwa bwayo maze impa inshingano yo kububwiriza,+ ikoresheje itegeko ryayo.  Ndakwandikiye rero Tito, wowe mfata nk’umwana wanjye nyakuri, kandi ukaba ufite ukwizera nk’ukwanjye. Nkwifurije ineza ihebuje* n’amahoro biva ku Mana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu.  Icyatumye ngusiga i Kirete, ni ukugira ngo ukosore ibitameze neza kandi ushyireho abasaza mu mijyi yose nk’uko nabigusabye.  Ujye ushyiraho umuntu w’inyangamugayo. Agomba kuba ari umugabo ufite umugore umwe, ufite abana bizera kandi batavugwaho ubwiyandarike cyangwa kuba ibyigomeke.+  Umusaza w’itorero agomba kuba ari umuntu w’inyangamugayo kubera ko aba asohoza inshingano y’Imana. Agomba kuba ari umuntu udatsimbarara ku bitekerezo bye,+ atari umunyamujinya,+ atari umusinzi, atagira urugomo, kandi atari umuntu w’umunyamururumba uhemuka kugira ngo abone inyungu.  Ahubwo agomba kuba ari umuntu ukunda kwakira abashyitsi,+ ukunda ibyiza, ugaragaza ubwenge mu byo akora,*+ ukiranuka, w’indahemuka,+ uzi kwifata,+  wigisha neza akoresheje ijambo ry’Imana,+ kugira ngo ashobore gutera abandi inkunga akoresheje inyigisho z’ukuri,*+ kandi acyahe+ abazivuguruza. 10  Hari abantu benshi bigometse, bakavuga ibitagira umumaro kandi bagashuka abandi. Abo ni ba bandi bakomeye ku nyigisho yo gukebwa.*+ 11  Abo bantu ni ngombwa kubacecekesha, kuko bakomeza kugenda basenya ukwizera kw’imiryango imwe n’imwe, bigisha ibyo batagomba kwigisha, kandi bagahemuka, kugira ngo bibonere inyungu zabo. 12  Umwe muri bo, akaba ari n’umuhanuzi wabo,* yaravuze ati: “Abantu b’i Kirete bahora ari abanyabinyoma. Bameze nk’inyamaswa z’inkazi ziryana kandi ni abanyandanini, bakaba n’abanebwe.” 13  Ibyo uwo muntu yavuze ni ukuri. Ni na yo mpamvu ukwiriye gukomeza gucyaha abo bantu utajenjetse, kugira ngo bongere kugira ukwizera gukomeye, 14  bareke kwita ku nkuru z’ibinyoma z’Abayahudi n’amategeko y’abantu banze ukuri. 15  Ibintu byose biba ari byiza ku bantu Imana yemera.+ Ariko ku bantu Imana itemera kandi batagira ukwizera, nta kintu cyabo yemera, kuko ubwenge bwabo n’imitimanama yabo biba byanduye.+ 16  Bavugira mu ruhame ko bazi Imana, ariko ibikorwa byabo bikagaragaza ko batayizi.+ Ni abantu bo kwangwa cyane, kandi ni abantu batumvira, badakwiriye no gushingwa umurimo mwiza uwo ari wo wose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “ufata imyanzuro myiza; ufatana ibintu uburemere.”
Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”
Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Yari umusizi ukomoka i Kirete witwaga Epimenide, akaba yarabayeho mu mwaka wa 600 mbere ya Yesu.