Ibaruwa yandikiwe Tito 2:1-15
2 Ariko wowe ujye ukomeza kuvuga ibihuje n’inyigisho z’ukuri.*+
2 Abagabo bageze mu zabukuru, bajye baba abantu badakabya mu byo bakora, bafatana ibintu uburemere, batekereza neza, bafite ukwizera gukomeye, bagira urukundo kandi bihangana.
3 Abakecuru na bo bajye bagira imyifatire iranga abantu bubaha Imana, badasebanya, batarabaswe n’inzoga nyinshi, kandi bigisha ibyiza.
4 Ibyo bizatuma bafasha abagore bakiri bato, babagire inama* yo gukunda abagabo babo n’abana babo,
5 babe abantu batekereza neza, bafite imico myiza kandi bazi gukorera ingo zabo.* Nanone babe abagore b’abagwaneza, kandi bubaha cyane* abagabo babo+ kugira ngo ijambo ry’Imana ritavugwa nabi.
6 Nanone ukomeze gutera abasore inkunga yo kujya batekereza neza.+
7 Ujye uhora ukora ibikorwa byiza, kugira ngo ubere abandi urugero rwiza, kandi ujye wigisha inyigisho nziza, ufatane ibintu uburemere.+
8 Ujye uhora uvuga amagambo meza, ku buryo nta muntu ushobora kuyanenga,+ kugira ngo abaturwanya bakorwe n’isoni, kuko baba batabonye ikibi batuvugaho.+
9 Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja muri byose,+ kandi babanezeze rwose, batabasubizanya agasuzuguro.
10 Ntibakibe,+ ahubwo bajye bagaragaza ko ari abo kwizerwa mu buryo bwuzuye, kugira ngo mu byo bakora byose, batume abantu babona ko inyigisho z’Imana ari na yo Mukiza wacu, ari nziza.+
11 Imana yagaragarije ineza abantu bose kugira ngo bazabone agakiza.+
12 Ineza Imana itugaragariza idufasha kwirinda ibikorwa Imana yanga kandi tukirinda kurarikira ibintu bibi byo muri iyi si,+ maze tukayibamo tugaragaza ubwenge, gukiranuka no kwiyegurira Imana.+
13 Uko ni ko dukwiriye kwitwara mu gihe tugitegereje kuzabona ibintu byiza twiringiye bisohora,+ no kuzabona uko Imana Ishoborabyose n’Umukiza wacu Kristo Yesu, bazagaragaza icyubahiro cyabo.
14 Uwo Yesu Kristo ni we watwitangiye+ kugira ngo aducungure,+ adukize ibyaha by’uburyo bwose kandi yeze abagomba kuba umutungo we wihariye, bafite umwete kandi barangwa n’ibikorwa byiza.+
15 Ujye ukomeza kuvuga ibyo bintu byose, utere abantu inkunga kandi ubacyahe, kuko ubifitiye uburenganzira.+ Ntihakagire umuntu ugusuzugura.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”
^ Cyangwa “babafashe kongera gutekereza neza; babatoze.”
^ Cyangwa “kwita ku ngo zabo.”
^ Cyangwa “bagandukira.”