Ibaruwa yandikiwe Tito 2:1-15

  • Inama zigenewe abato n’abakuru (1-15)

    • Jya wirinda ibikorwa Imana yanga (12)

    • Jya ugira mwete wo gukora imirimo myiza (14)

2  Ariko wowe ujye ukomeza kuvuga ibihuje n’inyigisho z’ukuri.*+  Abagabo bageze mu zabukuru, bajye baba abantu badakabya mu byo bakora, bafatana ibintu uburemere, batekereza neza, bafite ukwizera gukomeye, bagira urukundo kandi bihangana.  Abakecuru na bo bajye bagira imyifatire iranga abantu bubaha Imana, badasebanya, batarabaswe n’inzoga nyinshi, kandi bigisha ibyiza.  Ibyo bizatuma bafasha abagore bakiri bato, babagire inama* yo gukunda abagabo babo n’abana babo,  babe abantu batekereza neza, bafite imico myiza kandi bazi gukorera ingo zabo.* Nanone babe abagore b’abagwaneza, kandi bubaha cyane* abagabo babo+ kugira ngo ijambo ry’Imana ritavugwa nabi.  Nanone ukomeze gutera abasore inkunga yo kujya batekereza neza.+  Ujye uhora ukora ibikorwa byiza, kugira ngo ubere abandi urugero rwiza, kandi ujye wigisha inyigisho nziza, ufatane ibintu uburemere.+  Ujye uhora uvuga amagambo meza, ku buryo nta muntu ushobora kuyanenga,+ kugira ngo abaturwanya bakorwe n’isoni, kuko baba batabonye ikibi batuvugaho.+  Abagaragu bajye bubaha cyane ba shebuja muri byose,+ kandi babanezeze rwose, batabasubizanya agasuzuguro. 10  Ntibakibe,+ ahubwo bajye bagaragaza ko ari abo kwizerwa mu buryo bwuzuye, kugira ngo mu byo bakora byose, batume abantu babona ko inyigisho z’Imana ari na yo Mukiza wacu, ari nziza.+ 11  Imana yagaragarije ineza abantu bose kugira ngo bazabone agakiza.+ 12  Ineza Imana itugaragariza idufasha kwirinda ibikorwa Imana yanga kandi tukirinda kurarikira ibintu bibi byo muri iyi si,+ maze tukayibamo tugaragaza ubwenge, gukiranuka no kwiyegurira Imana.+ 13  Uko ni ko dukwiriye kwitwara mu gihe tugitegereje kuzabona ibintu byiza twiringiye bisohora,+ no kuzabona uko Imana Ishoborabyose n’Umukiza wacu Kristo Yesu, bazagaragaza icyubahiro cyabo. 14  Uwo Yesu Kristo ni we watwitangiye+ kugira ngo aducungure,+ adukize ibyaha by’uburyo bwose kandi yeze abagomba kuba umutungo we wihariye, bafite umwete kandi barangwa n’ibikorwa byiza.+ 15  Ujye ukomeza kuvuga ibyo bintu byose, utere abantu inkunga kandi ubacyahe, kuko ubifitiye uburenganzira.+ Ntihakagire umuntu ugusuzugura.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “inyigisho nzima; inyigisho zifite akamaro.”
Cyangwa “babafashe kongera gutekereza neza; babatoze.”
Cyangwa “kwita ku ngo zabo.”
Cyangwa “bagandukira.”