Ibaruwa yandikiwe Tito 3:1-15

  • Kumvira (1-3)

  • Jya uhora witeguye gukora ibikorwa byiza (4-8)

  • Ujye wamaganira kure impaka zidafite ishingiro n’inyigisho z’ibinyoma (9-11)

  • Ibireba Tito n’intashyo (12-15)

3  Ujye ukomeza wibutse Abakristo bose kubaha cyane abategetsi n’abayobozi kandi babumvire.+ Nanone bajye bahora biteguye gukora ibikorwa byiza.  Ntibakagire uwo basebya, kandi ntibakabe abanyamahane.* Ahubwo bajye baba abantu bashyira mu gaciro+ kandi bagaragarize abantu bose ubugwaneza.+  Natwe twahoze turi abantu batagira ubwenge, tutumvira, abantu bose batuyobya, twaratwawe n’ibyifuzo bibi hamwe n’ibinezeza, dukunda gukora ibikorwa bibi kandi twifuza, turi abantu babi cyane, kandi twangana.  Icyakora, Imana+ ari yo Mukiza wacu yatugaragarije ineza n’urukundo rwayo.  Icyatumye idukiza si uko twari abakiranutsi,+ ahubwo ni uko igira imbabazi.+ Yadukijije igihe yatwezaga ikaduhindura bazima,+ kandi yakoresheje umwuka wayo, maze iduhindura bashya.+  Yadusutseho uwo mwuka wera, ibigiranye ubuntu binyuze kuri Yesu Kristo Umukiza wacu,+  kugira ngo Imana nimara kubona ko turi abakiranutsi bitewe n’ineza yayo ihebuje,*+ izaduhe umurage*+ w’ubuzima bw’iteka twasezeranyijwe.+  Ibyo nkubwiye ni ibyo kwizerwa, kandi ndashaka ko uzajya uhora ubitsindagiriza, kugira ngo abizeye Imana bakomeze kwerekeza ibitekerezo byabo ku bikorwa byiza. Ibyo ni byo byiza kandi bifitiye abantu akamaro.  Ariko ujye wamaganira kure ibibazo bidafite ishingiro, impaka zifitanye isano n’ibisekuru, ubushyamirane n’impaka z’iby’Amategeko, kuko ibyo ari imfabusa kandi rwose nta cyo bimaze.+ 10  Naho umuntu ukwirakwiza inyigisho z’ibinyoma,+ ujye wirinda kwifatanya na we,+ ariko ujye ubanza umugire inama* inshuro ya mbere n’inshuro ya kabiri,+ 11  kuko uba uzi ko uwo muntu aba yaramaze kuyoba kandi aba akora icyaha. Ndetse we ubwe aba yicira urubanza. 12  Ninkoherereza Aritema cyangwa Tukiko,+ uzakore uko ushoboye kose unsange i Nikopoli, kuko ari ho niyemeje kumara igihe cy’ubukonje. 13  Zena w’umuhanga mu by’Amategeko na Apolo, ubahe ibyo bazakenera byose mu rugendo, kugira ngo batazagira icyo babura.+ 14  Ariko abandi* na bo bareke kuba abanebwe, ahubwo bitoze gukora imirimo myiza,+ kugira ngo bashobore gufasha ababikeneye.+ 15  Abo turi kumwe bose baragusuhuza. Unsuhurize Abakristo bose badukunda. Mwese Imana ikomeze ibagaragarize ineza yayo ihebuje.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ba gashozantambara.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “umuburire.”
Aha berekeza ku Bakristo b’i Kirete.