Umubwiriza 3:1-22
3 Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe,Ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo:
2 Hariho igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa,Igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe.
3 Hariho igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza,Igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka.
4 Hariho igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka,Igihe cyo kurira cyane n’igihe cyo kubyina.
5 Hariho igihe cyo kujugunya amabuye n’igihe cyo kuyarunda,Igihe cyo guhoberana n’igihe cyo kwirinda guhoberana.
6 Hariho igihe cyo gushaka ikintu n’igihe cyo kwemera ko cyatakaye,Igihe cyo kubika ikintu n’igihe cyo kukijugunya.
7 Hariho igihe cyo gutanyura+ n’igihe cyo kudoda,Igihe cyo guceceka+ n’igihe cyo kuvuga.+
8 Hariho igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga,+Igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro.
9 None se ibyo umuntu akorana umwete byose bimumarira iki?+
10 Nabonye umurimo Imana yahaye abantu ngo bawuhugiremo.
11 Ikintu cyose yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo.+ Ndetse yashyize mu mitima y’abantu icyifuzo cyo kubaho iteka. Nyamara ntibazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo.
12 Naje kumenya ko nta cyiza cyarutira abantu kwishima no gukora ibyiza mu gihe bakiriho,+
13 kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akishimira imirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana.+
14 Naje kumenya ko ikintu cyose Imana y’ukuri ikora kizahoraho iteka ryose. Nta gikwiriye kongerwaho kandi nta n’igikwiriye kugabanywaho. Imana y’ukuri yabikoze ityo kugira ngo abantu bajye bayitinya.+
15 Ibintu byose bibaho biba byarigeze kubaho kandi ibizabaho na byo biba byarigeze kubaho.+ Ariko Imana y’ukuri igenzura ibyo abantu baharanira kugeraho.*
16 Ikindi nabonye muri iyi si, ni uko mu mwanya w’ubutabera hari ubugome no mu mwanya wo gukiranuka hakaba ubugome.+
17 Naratekereje nti: “Imana y’ukuri izacira urubanza umukiranutsi n’umuntu mubi,+ kuko ifite igihe yageneye buri kintu cyose n’umurimo wose.”
18 Nanone natekereje ibyerekeye abantu, ukuntu Imana y’ukuri yemeye ko bageragezwa kugira ngo ibereke ko bameze nk’inyamaswa.
19 Abantu bagira iherezo n’inyamaswa zikagira iherezo, kandi byose bigira iherezo rimwe.+ Uko bapfa ni ko zipfa kandi byose bifite umwuka umwe,+ ku buryo nta cyo umuntu arusha inyamaswa, kuko byose ari ubusa.
20 Byose bijya hamwe.+ Byose byavuye mu mukungugu,+ kandi byose bisubira mu mukungugu.+
21 Ni nde uzi niba umwuka w’abantu uzamuka ukajya hejuru, naho uw’inyamaswa ukamanuka ukajya hasi?+
22 Nabonye ko nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kwishimira imirimo ye,+ kuko icyo ari cyo gihembo cye. Nta wamuha ubushobozi bwo kumenya ibizaba yaramaze gupfa.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibyamaze kubaho.”