Ibaruwa ya Yakobo 3:1-18
3 Bavandimwe, muri mwe ntihakabe benshi baba abigisha, kuko muzi ko tuzacirwa urubanza ruremereye kurushaho.+
2 Twese dukora amakosa kenshi.+ Niba hari umuntu udakosa mu byo avuga, uwo yaba ari umuntu utunganye, ushobora no gutegeka umubiri we wose.
3 Iyo dushyize imigozi mu kanwa k’ifarashi kugira ngo itwumvire, tuba dushobora no gutegeka umubiri wayo wose tukayiyobora.
4 Dore n’amato, nubwo ari manini kandi akaba asunikwa n’imiyaga ikaze, ayoborwa n’ingashya nto cyane, umusare akayayobora aho ashaka nk’uko abyifuza.
5 Ururimi na rwo ni urugingo ruto rw’umubiri, nyamara rurirarira bikabije. Ngaho mutekereze ukuntu akariro gake cyane gashobora gutwika ishyamba rinini cyane!
6 Ururimi na rwo ni nk’umuriro.+ Ururimi rwuzuye ibibi byinshi, kuko rwangiza umubiri wose kandi rushobora kurimbura ubuzima bw’umuntu,+ ndetse umuriro warwo ni nk’uwo muri Gehinomu.*
7 Mu by’ukuri, inyamaswa z’inkazi z’amoko yose, inyoni, ibikururuka ndetse n’ibyo mu nyanja, bishobora gutozwa kumvira, kandi abantu bagiye babitoza.
8 Ariko ururimi rwo, nta muntu n’umwe ushobora kurutoza. Ni ikintu kibi kidategekeka kandi cyuzuye uburozi bwica.+
9 Turukoresha dusingiza Yehova,* ari we Papa wacu wo mu ijuru, ariko nanone tukarukoresha twifuriza ibibi abantu baremwe “mu ishusho y’Imana.”+
10 Ururimi rwifuriza abantu umugisha akaba ari na rwo rubifuriza ibibi.
Ariko bavandi, ibyo ntibikwiriye rwose.+
11 Ese mu isoko imwe y’amazi hashobora kuvamo amazi meza hakavamo n’amazi asharira?
12 Bavandi, ese igiti cy’umutini gishobora kwera imyelayo, cyangwa umuzabibu ukera imitini?+ Amazi arimo umunyu na yo ntashobora kuvamo amazi meza.
13 Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe? Nagaragaze ibikorwa bye byiza binyuze ku myifatire ye myiza, afite ubugwaneza buzanwa n’ubwenge.
14 Ariko niba mugira ishyari rikaze+ n’amakimbirane*+ mu mitima yanyu, ntimukirate+ ngo mubeshyere ukuri.
15 Ubwo si ubwenge buturuka mu ijuru, ahubwo ni ubwenge bw’isi,+ bwa kinyamaswa n’ubw’abadayimoni,
16 kuko aho ishyari n’amakimbirane biri, ari na ho haba akavuyo n’ibindi bintu bibi byose.+
17 Ariko ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye,+ kandi ni ubw’amahoro,+ burangwa no gushyira mu gaciro,+ buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’ibikorwa byiza,+ ntibusumbanya abantu,+ kandi ntibugira uburyarya.+
18 Byongeye kandi, abantu babana neza n’abandi, batuma habaho amahoro+ kandi ibyo bituma bakora ibikorwa bikiranuka.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Reba Umugereka wa A5.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibyifuzo bishingiye ku bwikunde.”