Ibaruwa ya Yakobo 4:1-17

  • Ntimukabe incuti z’isi (1-12)

    • Murwanye Satani (7)

    • Mwegere Imana (8)

  • Inama yo kwirinda kwirata (13-17)

    • “Yehova nabishaka” (15)

4  None se muri mwe, ubushyamirane buturuka he, kandi se intonganya zituruka he? Ese ntibiterwa n’uko muba mushaka guhaza irari ry’umubiri ribarwaniramo?*+  Murifuza, nyamara nta cyo mubona. Mukomeza kwica no kurarikira, nyamara nta cyo mushobora kubona. Mukomeza kurwana no gushyamirana.+ Nta kintu mugeraho kubera ko mudasaba.  N’iyo musabye ntimuhabwa, kubera ko musaba mufite intego mbi yo gukoresha ibyo mwasabye mushaka cyane guhaza irari ry’umubiri.  Mwa bantu mwe muhemukira Imana,* ese ntimuzi ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Nuko rero, umuntu wese wifuza kuba incuti y’isi, aba yigize umwanzi w’Imana.+  Cyangwa se mutekereza ko ibyanditswe bivugira ubusa biti: “Umutima wacu uradushuka, ugatuma turarikira ibintu binyuranye?”+  Icyakora, ineza ihebuje* Imana igaragaza irakomeye cyane. Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti: “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ineza yayo ihebuje.”+  Nuko rero, mujye mwubaha Imana cyane,+ ariko murwanye Satani,*+ na we azabahunga.+  Mwegere Imana na yo izabegera.+ Mwa banyabyaha mwe, nimureke gukora ibintu bibi.+ Namwe mutazi gufata imyanzuro mureke gushidikanya.+  Nimubabare, mugire agahinda kenshi kandi murire.+ Ibitwenge byanyu bihinduke amarira, kandi ibyishimo byanyu bihinduke agahinda. 10  Mujye mwicisha bugufi imbere ya Yehova,*+ na we azabahesha icyubahiro.+ 11  Bavandimwe, mureke kuvuga nabi bagenzi banyu.+ Uvuga nabi umuvandimwe we cyangwa agacira urubanza umuvandimwe we, aba arwanyije amategeko kandi aba ayaciriye urubanza. Niba rero ucira amategeko urubanza, uba udakurikiza amategeko, ahubwo uba uri umucamanza. 12  Imana ni yo yonyine Itanga Amategeko ikaba n’Umucamanza.+ Ni yo ishobora gukiza cyangwa ikarimbura.+ None se ubwo, uri nde wowe ucira urubanza mugenzi wawe?+ 13  Yemwe abavuga muti: “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mujyi runaka tumareyo umwaka, kandi tuzacuruza twunguke,”+ 14  nyamara mutazi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze!+ Mumeze nk’igihu kiboneka umwanya muto ubundi kikigendera.+ 15  Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti: “Yehova nabishaka+ tuzabaho, kandi tuzakora iki cyangwa kiriya.” 16  Ariko aho kubigenza mutyo muba muri kwiyemera kandi mukirarira. Bene uko kwirata kose ni kubi. 17  Ubwo rero, niba umuntu azi gukora ibikwiriye ariko ntabikore, aba akoze icyaha.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “riri mu ngingo zanyu.”
Cyangwa “mwa basambanyi mwe.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “Umubi.”