Ibaruwa ya Yakobo 5:1-20

  • Umuburo ku bakire (1-6)

  • Imana iha imigisha abihangana (7-11)

  • “Yego” yanyu ijye iba yego (12)

  • Isengesho rivuganywe ukwizera rirasubizwa (13-18)

  • Gufasha umunyabyaha akagaruka (19, 20)

5  Yemwe mwa bakire mwe, nimurire kandi mugire agahinda kenshi bitewe n’imibabaro igiye kubageraho.+  Ubutunzi bwanyu bwarangiritse* kandi n’imyenda yanyu yariwe n’udukoko.+  Zahabu yanyu n’ifeza yanyu byariwe n’umugese, kandi uwo mugese ni wo uzaba umuhamya wo kubashinja kandi uzangiza imibiri yanyu. Ibyo mwibikiye bizaba nk’umuriro mu minsi y’imperuka.+  Ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu mwarabibimye. Abo basaruzi bakomeza gutabaza, kandi amajwi yabo yageze mu matwi ya Yehova* nyiri ingabo.+  Ku isi mwabayeho mu iraha kandi mwatwawe n’ibinezeza. Imitima yanyu imeze nk’amatungo akomeza kubyibuha kugeza ku munsi wo kubagwa.+  Mwaciriye urubanza umukiranutsi kandi muramwica. Mumenye ko Imana ibarwanya.  Nuko rero bavandimwe, mwihangane kugeza mu gihe cyo kuhaba k’Umwami.*+ Dore umuhinzi akomeza gutegereza umusaruro w’agaciro kenshi w’ibyo yahinze. Akomeza kwihangana agategereza imvura y’umuhindo* n’iy’itumba.*+  Namwe rero mukomeze kwihangana,+ kandi mushikame kuko kuhaba k’Umwami kwegereje.+  Bavandimwe, ntimukagire abo mwitotombera kugira ngo mudacirwa urubanza.+ Dore umucamanza ari hafi guca urubanza.* 10  Bavandi, ku birebana no kwemera kugirirwa nabi+ no kwihangana,+ mujye mwigana abahanuzi bahanuye mu izina rya Yehova.+ 11  Tuzi neza ko abihangana ari bo bahabwa imigisha.*+ Mwumvise uko Yobu yihanganye+ kandi mwabonye ibyo Yehova yamukoreye nyuma yaho.+ Ibyo bigaragaza ko Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu* akaba n’umunyambabazi.+ 12  Ariko ikiruta byose bavandimwe, mureke kurahira rwose, mwaba murahira ijuru cyangwa isi, cyangwa indi ndahiro iyo ari yo yose. Ahubwo “Yego” yanyu ijye iba yego, na “Oya” yanyu ibe oya,+ kugira ngo Imana itazabacira urubanza. 13  Ese muri mwe hari uhanganye n’ibibazo? Nakomeze asenge.+ Ese muri mwe hari unezerewe? Naririmbe za zaburi.+ 14  Ese muri mwe hari urwaye? Natumire abasaza b’itorero,+ na bo basenge bamusabira, bamusige amavuta*+ mu izina rya Yehova. 15  Isengesho rivuganywe ukwizera rizatuma umurwayi* akira, kandi Yehova azamuhagurutsa. Niba yaranakoze ibyaha, azabibabarirwa. 16  Nuko rero, mujye muvuga ibyaha mwakoze+ kandi musenge musabirana, kugira ngo mukire. Iyo umukiranutsi asenze yinginga, isengesho rye rigira imbaraga nyinshi.+ 17  Eliya yari umuntu umeze nkatwe,* nyamara yasenze asaba ko imvura itagwa, kandi koko imvura yamaze imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa mu gihugu.+ 18  Hanyuma yongera gusenga, maze imvura iragwa kandi imyaka yera mu gihugu.+ 19  Bavandimwe, nihagira umuntu wo muri mwe uyoba akareka ukuri yamenye maze undi akamugarura, 20  mumenye ko umuntu ugaruye uwo munyabyaha akareka gukora ibibi+ azaba amukijije urupfu, kandi azaba atumye ababarirwa ibyaha byinshi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bwaraboze.”
Ni imvura yagwaga hagati y’ukwezi kwa 10 n’ukwa 11.
Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ukuhaba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ahagaze ku rugi.”
Cyangwa “agira impuhwe nyinshi.”
Cyangwa “bagira ibyishimo.”
Uko bigaragara aha byerekeza ku buryo bakoresha ijambo ry’Imana.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu ufite intege nke.”
Cyangwa “yari umuntu ufite ibyiyumvo nk’ibyacu.”