Yeremiya 1:1-19
1 Aya ni amagambo ya Yeremiya* umuhungu wa Hilukiya, umwe mu batambyi bo muri Anatoti,+ mu gihugu cya Benyamini.
2 Mu mwaka wa 13 w’ubutegetsi bwa Yosiya+ umuhungu wa Amoni+ umwami w’u Buyuda, Yehova yavugishije Yeremiya.
3 Yongeye kumuvugisha ku butegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda, kugeza ku iherezo ry’umwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda, kugeza igihe abatuye i Yerusalemu bajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu, mu kwezi kwa gatanu.+
4 Yehova yavuganye nanjye arambwira ati:
5 “Mbere y’uko nkuremera mu nda ya mama wawe nari nkuzi,*+Kandi nakwejeje* utaravuka.*+
Nakugize umuhanuzi wo guhanurira ibihugu.”
6 Ariko ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga,Sinzi kuvuga+ kuko nkiri umwana.”*+
7 Nuko Yehova arambwira ati:
“Wivuga uti: ‘ndacyari umwana.’
Kuko ugomba kujya kureba abantu bose nzagutumahoKandi icyo nzagutegeka cyose uzakivuga.+
8 Ntutinye uko bagaragara,+Kuko ‘ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,’+ ni ko Yehova avuga.”
9 Nuko Yehova arambura ukuboko kwe ankora ku munwa.+ Yehova arambwira ati: “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.+
10 Uyu munsi nguhaye gutegeka ibihugu n’ubwami, kugira ngo urandure kandi ugushe hasi, urimbure kandi usenye, wubake kandi utere.”+
11 Yehova yongera kuvugana nanjye arambaza ati: “Yeremiya we, uri kubona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndi kubona ishami ry’igiti cy’umuluzi.”*
12 Yehova arambwira ati: “Warebye neza, kuko ndi maso kugira ngo nkore ibyo navuze.”
13 Yehova yavuganye nanjye ku nshuro ya kabiri arambaza ati: “Uri kubona iki?” Nuko ndamusubiza nti: “Ndimo kubona inkono* irimo kubira,* kandi umunwa wayo werekeye mu majyepfo.”
14 Nuko Yehova arambwira ati:
“Abaturage bose bo mu gihugu+Bazagerwaho n’ibyago biturutse mu majyaruguru.
15 Yehova aravuga ati: ‘ngiye guhamagaza imiryango yose yo mu bwami bwo mu majyaruguru,+Kandi izaza maze buri muryango ushyire intebe yawo y’ubwamiMu marembo ya Yerusalemu,+Ku nkuta ziyikikije zoseNo ku mijyi yose y’u Buyuda.+
16 Nzatangaza imanza nabaciriye bitewe n’ibibi byabo,Kubera ko bantaye,+Bagakomeza gutambira ibitambo izindi mana umwotsi wabyo ukazamuka+Kandi bakunamira ibintu byakozwe n’amaboko yabo.’+
17 Ariko wowe itegure kugira icyo ukora*Kandi uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose.
Ntukabatinye,+Kugira ngo ntazatuma ugirira ubwoba imbere yabo.
18 Uyu munsi nkugize umujyi ukikijwe n’inkutaN’inkingi y’icyuma n’inkuta z’umuringa, kugira ngo uzahangane n’igihugu cyose,+Uhangane n’abami b’u Buyuda n’abatware babwo,Uhangane n’abatambyi n’abaturage b’icyo gihugu.+
19 Bazakurwanya,Ariko ntibazagutsinda,Kuko ‘ndi kumwe nawe+ kugira ngo ngukize,’ ni ko Yehova avuga.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora kuba bisobanura “Yehova ashyira hejuru.”
^ Cyangwa “naragutoranyije.”
^ Cyangwa “nagutoranyije.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mbere y’uko uva mu nda ya mama wawe.”
^ Cyangwa “ndacyari muto.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ry’ukangura.”
^ Cyangwa “inkono y’umunwa munini.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “irimo guhungizwa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kenyera.”