Yeremiya 10:1-25

  • Imana ihoraho itandukanye n’ibigirwamana byo mu mahanga (1-16)

  • Kurimburwa no kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu biri hafi (17, 18)

  • Yeremiya agira agahinda (19-22)

  • Isengesho ry’umuhanuzi (23-25)

    • Umuntu ntashobora kuyobora intambwe ze (23)

10  Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, nimwumve urubanza Yehova yabaciriye.  Yehova aravuga ati: “Ntimukigane ibyo abo mu bindi bihugu bakora+Kandi ntimukagire ubwoba bitewe n’ibimenyetso byo mu ijuru,Kuko bitera ubwoba abo mu bindi bihugu.+   Ibikorwa by’abo bantu ni ubusa. Ni igiti umunyabukorikori atema mu ishyamba,Akakibajisha igikoresho cye.+   Agisiga ifeza na zahabu, kugira ngo kibe cyiza,+Akagikomeza akoresheje inyundo n’imisumari, kugira ngo kitagwa.+   Bimeze nka kadahumeka* mu murima w’uduhaza duto; ntibishobora kuvuga.+ Barabiterura kuko bidashobora kugenda.+ Ntimukabitinye kuko bidashobora kugira icyo bibatwaraKandi nta cyiza bishobora gukora.”+   Yehova, nta wumeze nkawe.+ Urakomeye n’izina ryawe rirakomeye kandi rifite ububasha.   Mwami w’amahanga,+ ni nde utazagutinya ko ubikwiriye? Kuko mu banyabwenge bose bo mu bihugu no mu bwami bwabo bwose,Nta n’umwe umeze nkawe.+   Bose ni abaswa batagira ubwenge.+ Kwigishwa n’igiti nta cyo byabamarira.+   Batumiza i Tarushishi ibintu bimeze nk’amabati by’ifeza,+ bakanatumiza zahabu muri Ufazi,Byakozwe n’umunyabukorikori n’ibiganza by’umuntu ucura ibyuma. Imyenda yabyo iboshywe mu budodo bw’ubururu no mu bwoya buteye ibara ry’isine. Byose byakozwe n’abakozi b’abahanga. 10  Ariko mu by’ukuri, Yehova ni we Mana. Ni Imana ihoraho+ kandi ni Umwami w’iteka ryose.+ Isi izatigita bitewe n’uburakari bwe+Kandi nta gihugu kizabasha kwihanganira umujinya we. 11 * Muzababwire muti: “Imana zitaremye isi n’ijuruZizarimburwa zikurwe mu isi no munsi y’ijuru.”+ 12  Ni we waremye isi akoresheje imbaraga ze,Ashyiraho ubutaka buhingwa akoresheje ubwenge bwe,+Arambura ijuru akoresheje ubuhanga bwe.+ 13  Iyo avuzeAmazi yo mu ijuru arivumbagatanya+Kandi atuma ibicu* bizamuka bivuye ku mpera z’isi.+ Yohereza imirabyo* n’imvura,Akazana umuyaga uturutse mu bigega bye.+ 14  Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora. Umuntu wese ukora ibintu mu byuma azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+Kuko igishushanyo cye gikozwe mu cyuma* ari ikinyomaKandi nta mwuka ukibamo.+ 15  Byose ni ubusa; ni ibyo gusekwa.+ Umunsi wabyo wo gucirwa urubanza nugera, bizarimbuka. 16  Imana yo Mugabane wa Yakobo, ntimeze nka byo,Kuko ari Yo yaremye ibintu byose,Kandi Isirayeli ni inkoni y’umurage wayo.+ Yehova nyiri ingabo ni ryo zina ryayo.+ 17  Yewe wa mugore we ugoswe,Terura umutwaro wawe. 18  Kuko Yehova avuga ati: “Ubu noneho ngiye kujugunya kure* abaturage mbakure mu gihugu+Kandi nzabateza ibyago.” 19  Ndagowe bitewe n’aho nakomeretse!*+ Igikomere cyanjye ntigishobora gukira. Kandi naravuze nti: “Rwose iyi ni indwara yanjye, ngomba kuyihanganira. 20  Ihema ryanjye ryarashenywe kandi imigozi y’ihema ryanjye yose barayicagaguye.+ Abahungu banjye barantaye kandi ntibakiriho.+ Nta muntu nsigaranye wo kunyubakira ihema cyangwa ngo azamure imyenda y’ihema ryanjye. 21  Abungeri* bakoze ibintu bigaragaza ko batagira ubwenge+Kandi ntibigeze babaza Yehova.+ Ni yo mpamvu batagaragaje ubushishoziKandi amatungo yabo yose yaratatanye.”+ 22  Nimutege amatwi! Hari inkuru twumvise. Mu gihugu cyo mu majyaruguru hari akavuyo,+Abasirikare bacyo baje gutuma imijyi y’u Buyuda isigara itarimo abaturage no gutuma imijyi yaho isigara ituwe n’ingunzu.*+ 23  Yehova, nzi neza ko umuntu adafite uburenganzira bwo kwiyobora mu nzira anyuramo. Umuntu ntafite n’ubushobozi bwo kuyobora intambwe ze.+ 24  Yehova, nkosora uhuje n’ubutabera bwawe,Ariko ntunkosore ufite uburakari,+ kugira ngo utampindura ubusa.+ 25  Suka uburakari bwawe ku bihugu bitakuzi+No ku miryango itarambaza izina ryawe,Kuko bateye Yakobo.+ Ni byo koko, bashatse no kumurimbura+Kandi aho yari atuye bahahindura amatongo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “kadahwema.” Ni ibintu abantu bakora, bakabishyira mu murima kugira ngo bijye bikanga inyoni.
Mu mwandiko wa kera umurongo wa 11 wanditswe mu rurimi rw’Icyarameyi.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Afungura amazi y’imvura akanayafunga.”
Cyangwa “umwuka.”
Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”
Cyangwa “kujugunya nkoresheje umuhumetso.”
Cyangwa “imvune.”
Cyangwa “abashumba.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.