Yeremiya 11:1-23

  • U Buyuda bwica isezerano bwagiranye n’Imana (1-17)

    • Imana nyinshi nk’uko imijyi ari myinshi (13)

  • Yeremiya agereranywa n’intama igiye kubagwa (18-20)

  • Yeremiya arwanywa n’abantu bo mu mujyi we (21-23)

11  Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Yeremiya. Yaramubwiye ati:  “Mwa bantu mwe, mwumve amagambo y’iri sezerano: “Uzayabwire* abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu,  ubabwire uti: ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: “umuntu utumvira amagambo y’iri sezerano avumwe,*+  ayo nategetse ba sogokuruza banyu, umunsi nabakuraga mu gihugu cya Egiputa,+ mu ruganda rushongesha ubutare,*+ nkababwira nti: ‘mwumvire ijwi ryanjye kandi mujye mukora ibyo mbategeka byose. Nimubikora, muzaba abanjye, nanjye nzaba Imana yanyu,+  kugira ngo nkore ibyo narahiriye ba sogokuruza banyu, ko nzabaha igihugu gitemba amata n’ubuki+ nk’uko bimeze uyu munsi.’”’” Nuko ndasubiza nti: “Yehova, bibe bityo.”*  Yehova yongera kumbwira ati: “Genda utangarize ayo magambo yose mu mijyi y’i Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu uti: ‘nimwumve amagambo y’iri sezerano kandi mujye muyakurikiza.  Kuko nihanangirije ba sogokuruza banyu umunsi nabakuraga mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi, nkababwira inshuro nyinshi* nti: “mwumvire ijwi ryanjye.”+  Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi; ahubwo buri wese yakomeje kugenda ayobowe n’umutima we mubi utumva.+ Ni yo mpamvu natumye ibivugwa mu magambo yose y’iri sezerano bibageraho, ibyo nabategetse kubahiriza kandi bakanga kubikurikiza.’”  Nuko Yehova arambwira ati: “Hari ubugambanyi mu bantu b’i Buyuda no mu baturage b’i Yerusalemu. 10  Basubiye mu byaha ba sekuruza bakoze kera, bo banze kumvira amagambo yanjye.+ Na bo bumviye izindi mana kandi barazikorera.+ Abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda, bishe isezerano nari narasezeranye na ba sekuruza.+ 11  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘dore ngiye kubateza ibyago+ batazabasha kwikiza. Bazantabaza ngo mbafashe ariko sinzabumva.+ 12  Icyo gihe abo mu mijyi y’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu bazajya kureba imana batambira ibitambo,* maze bazisabe ko zibafasha,+ ariko ntizizabakiza na gato igihe bazaba bageze mu byago. 13  Yewe Yuda we, imana zawe ni nyinshi nk’uko imijyi yawe na yo ari myinshi kandi wubakiye ikintu giteye isoni* ibicaniro byinshi, binganya ubwinshi n’imihanda yo muri Yerusalemu, ibicaniro byo gutambiraho ibitambo bya Bayali.’+ 14  “Ariko wowe* ntusenge usabira aba bantu. Ntutabaze cyangwa ngo usenge kubera bo,+ kuko nibantabaza bageze mu byago ntazabumva. 15  Ni nde wahaye abantu banjye nkunda uburenganzira bwo kuza mu nzu yanjyeKandi abenshi muri bo barakoze ibintu bibi babigambiriye? Ese ibyago nibiza bagatamba inyama zejejwe,* bizatuma ibyo byago bitakugeraho?* Ese icyo gihe uzishima? 16  Yehova yahoze akwita umwelayo utoshye,Umwelayo mwiza ufite n’imbuto nziza. Humvikanye urusaku rwinshi atwika icyo gitiKandi bavunaguye amashami yacyo. 17  “Yehova nyiri ingabo, ari na we waguteye,+ yavuze ko ibyago bikomeye bizakugeraho bitewe n’ibibi abo mu muryango wa Isirayeli n’abo mu muryango wa Yuda bakoze, bakaba barambabaje, batambira Bayali ibitambo.”+ 18  Yehova, wamenyesheje ibyarimo biba. Icyo gihe watumye mbona ibyo bakoraga. 19  Nari meze nk’umwana w’intama utuje bajyanye kubaga,Sinari nzi ko ari njye bari kugambanira bavuga bati:+ “Nimuze turimbure igiti n’imbuto zacyo,Tumurimbure mu gihugu cy’abazima,Ku buryo nta wuzongera kwibuka izina rye.” 20  Ariko Yehova nyiri ingabo aca imanza zikiranuka. Agenzura umutima n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+ Reka ndebe uko ubahanira ibyo bakoze,Kuko ikirego cyanjye ari wowe nakigejejeho. 21  Ni yo mpamvu Yehova avuga ku bantu bo muri Anatoti+ bashaka kukwica,* bavuga bati: “Reka guhanura mu izina rya Yehova+ cyangwa tuzakwice.” 22  Ubwo rero Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Dore ngiye kubabaza ibyo bakoze. Abasore bazicwa n’inkota+ kandi abahungu babo n’abakobwa babo bazicwa n’inzara.+ 23  Muri bo nta n’umwe uzasigara, kuko nzateza ibyago abo muri Anatoti+ mu mwaka nzababarizamo ibyo bakoze.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Uko bigaragara ni Yeremiya wabwirwaga.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Ni amabuye y’agaciro bashongeshaga akavamo ibyuma.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amen.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare maze nkabihanangiriza.”
Cyangwa “batambira ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka.”
Cyangwa “ikigirwamana giteye isoni.”
Ni ukuvuga, Yeremiya.
Ni ukuvuga, ibitambo byatambirwaga mu rusengero.
Uvugwa aha ni Yuda.
Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “bahiga ubugingo bwawe.”