Yeremiya 12:1-17

  • Yeremiya yitotomba (1-4)

  • Yehova amusubiza (5-17)

12  Yehova,+ urakiranuka iyo nkugejejeho ikirego cyanjye,Niyo mvugana nawe ibirebana n’imanza. Ariko se, kuki ababi bagera ku byo bifuza+Kandi abantu b’indyarya ntibagire ikibahangayikisha?   Warabateye kandi bazana imizi. Bakomeje gukura kandi bera imbuto. Bahora bakuvuga, ariko ntuba mu bitekerezo byabo by’imbere cyane.*+   Ariko Yehova+ uranzi neza, urambona,Wagenzuye umutima wanjye usanga uri kumwe nawe.+ Bakure mu bandi nk’intama zigiye kubagwa,Maze ubashyire ku ruhande bategereze umunsi wo kwicwa.   Igihugu kizakomeza kuma kugeza ryari,N’ibimera byo mu mirima yose bizakomeza kuma kugeza ryari?+ Inyamaswa n’inyoni byarapfuye,Kubera ibibi by’abagituyemo. Baravuze bati: “Ntashobora kubona ibizatubaho.”   Niba usiganwa n’abagenda n’amaguru ukananirwa,Ubwo washobora gusiganwa n’amafarashi?+ Ko ufite icyizere uri mu gihugu cy’amahoro,Uzabigenza ute nugera mu bihuru byinshi byo kuri Yorodani?   Ndetse n’abavandimwe bawe, abo mu muryango wa papa waweBaraguhemukiye.+ Bakuvugirije induru. Niyo bakubwira ibyiza,Ntukabizere.   “Nasize inzu yanjye;+ nataye umurage wanjye;+Uwo nkunda cyane* namuteje abanzi be.+   Uwo nagize umurage wanjye, yambereye nk’intare mu ishyamba. Yarantontomeye,*Ni yo mpamvu namwanze.   Uwo nagize umurage wanjye yambereye nk’igisiga cy’amabara menshi. Ibindi bisiga byarakigose biragitera.+ Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwe, mwese muze muteranire hamwe. Muze murye.+ 10  Abungeri* benshi bangije umurima wanjye w’imizabibu.+ Banyukanyutse umurima wanjye.+ Banyukanyutse umurima wanjye mwiza, bawuhindura ubutayu butarimo ikintu na kimwe. 11  Habaye ahantu hatagihingwa. Harumye.* Mbona harabaye amatongo.+ Igihugu cyose cyabaye amatongoAriko nta muntu ubyitayeho.+ 12  Abarimbuzi baje baturutse mu mihanda yose abantu banyuramo mu butayu,Kuko inkota ya Yehova iri kwica abantu bo mu gihugu ihereye ku mpera imwe ikagera ku yindi.+ Nta muntu n’umwe ufite amahoro. 13  Bateye ingano ariko basarura amahwa.+ Barinanije cyane ariko nta cyo byabamariye. Ibyo bazasarura bizabakoza isoniBitewe n’uburakari butwika bwa Yehova.” 14  Yehova aravuga ati: “Abaturanyi banjye bose babi, batera akarere nahaye abantu banjye ari bo Bisirayeli,+ ngiye kubarandura mbavane mu gihugu cyabo+ kandi nzarandura umuryango wa Yuda nywuvane hagati muri bo. 15  Ariko nimara kubarandura, nzongera mbagirire imbabazi maze mbagarure, buri wese musubize mu murage we no mu gihugu cye.” 16  “Nibiga kubaho nk’uko abantu banjye babaho, bakiga no kurahira mu izina ryanjye bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova!,’ nk’uko bigishije abantu banjye kurahira mu izina rya Bayali, icyo gihe bazahabwa umwanya mu bantu banjye. 17  Ariko nibatumvira, nanjye nzarandura abatuye icyo gihugu, nimara kubarandura mbarimbure,” ni ko Yehova avuga.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “uwo ubugingo bwanjye bukunda.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “abashumba.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Hari mu cyunamo.”