Yeremiya 13:1-27

  • Umukandara uboshye mu budodo wangiritse (1-11)

  • Ibibindi bya divayi bizamenwa (12-14)

  • U Buyuda bwanze kwihana buzajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu (15-27)

    • “Ese Umukushi yahindura ibara ry’uruhu rwe?” (23)

13  Yehova yarambwiye ati: “Genda ugure umukandara uboshywe mu budodo, uwukenyere, ariko ntuzigere uwushyira mu mazi.”  Nuko ngura umukandara nk’uko Yehova yari yabimbwiye, ndawukenyera.  Yehova arongera arambwira ku nshuro ya kabiri ati:  “Fata wa mukandara waguze, ukaba uwambaye, uhaguruke ugende ujye ku Ruzi rwa Ufurate maze uwuhisheyo mu mwobo uri mu rutare.”  Nuko ndagenda nywuhisha ku ruzi rwa Ufurate nk’uko Yehova yari yabintegetse.  Ariko hashize iminsi myinshi, Yehova arambwira ati: “Haguruka ujye ku ruzi rwa Ufurate, ufate wa mukandara nagutegetse guhishayo.”  Nuko njya ku ruzi rwa Ufurate ndacukura, mvana wa mukandara aho nari narawuhishe maze nsanga warangiritse nta cyo ukimaze.  Hanyuma Yehova aramvugisha.  Arambwira ati: “Yehova aravuga ati: ‘uku ni ko nzarimbura ubwibone bwa Yuda n’ubwibone bwinshi bwa Yerusalemu.+ 10  Aba bantu babi banga kumvira amagambo yanjye,+ bagakomeza kuyoborwa n’imitima yabo mibi itumva,+ bakumvira izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira, bazamera nk’uyu mukandara utagifite icyo umaze.’ 11  Yehova aravuga ati: ‘nk’uko umukandara ufata mu nda y’umuntu uwambaye, ni ko natumye abagize umuryango wa Isirayeli bose n’abagize umuryango wa Yuda bose bafatana nanjye, kugira ngo babe abantu banjye,+ bambere ikintu cyiza, gituma menyekana+ kandi kigatuma abantu bansingiza. Ariko ntibanyumviye.’+ 12  “Nanone uzababwire uti: ‘uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati: “ikibindi cyose kinini cyagombye kuzuzwamo divayi.”’ Na bo bazagusubiza bati: ‘natwe tuzi neza ko ikibindi kinini cyose cyuzuzwamo divayi.’ 13  Uzongere ubabwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “ngiye gusindisha abaturage bo muri iki gihugu bose+ n’abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose b’i Yerusalemu. 14  Nzabamenagurira icyarimwe, umwe muhonda ku wundi kandi ibyo nzakorera abana ni byo nzakorera ba papa babo,” ni ko Yehova avuga.+ “Sinzabagirira impuhwe cyangwa ngo numve banteye agahinda cyangwa ngo mbagirire imbabazi. Nta kintu na kimwe kizambuza kubarimbura.”’+ 15  Nimutege amatwi kandi mwumve. Ntimwiyemere kuko Yehova yavuze. 16  Muheshe Yehova Imana yanyu ikuzoMbere y’uko azana umwijimaNa mbere y’uko ibirenge byanyu bisitarira ku musozi hatangiye kwira. Muziringira umucyoAriko azazana umwijima mwinshi. Uwo mucyo azawuhindura umwijima mwinshi cyane.+ 17  Ariko nimwanga kumva,Nzarira* nihishe bitewe n’ubwibone bwanyu. Nzarira amarira menshi, amarira atembe mu maso yanjye,+Bitewe n’uko amatungo ya Yehova+ yajyanywe ku ngufu. 18  Bwira umwami n’umugabekazi*+ uti: ‘mwicare mu mwanya wo hasi,Kuko ikamba ryanyu ryiza cyane rizava ku mitwe yanyu rikagwa hasi.’ 19  Imijyi yo mu majyepfo irakinze* ku buryo nta muntu uhari wo kuyikingura. Ab’i Buyuda bose bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu. Barajyanywe ntihagira umuntu n’umwe usigara.+ 20  Ubura amaso yawe urebe abaje baturuka mu majyaruguru.+ Ya matungo baguhaye, za ntama nziza ziri he?+ 21  None se igihe abo wafataga nk’incuti zawe magaraBazaguha igihano, uzavuga iki?+ Ese ntuzafatwa n’ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara?+ 22  Kandi niwibwira mu mutima wawe uti: ‘kuki ibi byose byangezeho?’+ Uzamenye ko icyaha cyawe gikomeye ari cyo cyatumye igice cyo hasi cy’umwenda wawe gikurwaho,+N’udutsinsino twawe tugakomereka. 23  Ese Umukushi* yahindura ibara ry’uruhu rwe, cyangwa ingwe yahindura amabara yayo?+ Niba byashoboka, mwebwe mwatojwe ibibiMwashobora gukora ibyiza. 24  Nzabatatanya nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga wo mu butayu.+ 25  Ibi ni byo bizakubaho. Uyu ni wo mugabane naguhaye,” ni ko Yehova avuga,“Kubera ko wanyibagiwe+ ukaba wiringira ibinyoma.+ 26  Ni yo mpamvu nzazamura ikanzu yawe nkayigeza mu maso,Maze abantu bakubone wambaye ubusa,+ 27  Babone ibikorwa byawe by’ubusambanyi+ n’irari ryawe ryinshi,Babone ubusambanyi bwawe buteye isoni. Nabonye ibikorwa byawe biteye iseseme+Wakoreye ku dusozi no hanze y’umujyi. Uzahura n’ibyago Yerusalemu we! Uzakomeza guhumana kugeza ryari?”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubugingo bwanjye buzarira.”
Bisobanura, mama w’umwami. Aba ari kumwe n’umwami mu mirimo ye yose n’imihango itandukanye.
Cyangwa “iragoswe.”
Cyangwa “Umunyetiyopiya.”