Yeremiya 15:1-21

  • Yehova ntazahindura urubanza yaciye (1-9)

  • Yeremiya avuga ibibazo bye (10)

  • Yehova amusubiza (11-14)

  • Isengesho rya Yeremiya (15-18)

    • Yishimira kurya amagambo y’Imana (16)

  • Yeremiya akomezwa na Yehova (19-21)

15  Yehova arambwira ati: “Niyo Mose na Samweli bahagarara imbere yanjye,+ sinagirira impuhwe aba bantu.* Birukane bamve imbere; nibagende.  Nibakubaza bati: ‘turajya he?’ Ubasubize uti: ‘Yehova aravuze ati: “Ugomba kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyorezo! Ugomba kwicwa n’inkota, yicwe n’inkota!+ Ugomba kwicwa n’inzara, yicwe n’inzara! Kandi ugomba kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwayo ku ngufu!”’+  “Yehova aravuga ati: ‘nzabateza ibyago bine,*+ ni ukuvuga inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi kugira ngo bibarye kandi bibarimbure.+  Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi,+ bitewe n’ibyo Manase, umuhungu wa Hezekiya umwami w’u Buyuda, yakoreye muri Yerusalemu.+   Yerusalemu we, ni nde uzakugirira impuhwe? Ni nde uzifatanya nawe mu kababaroKandi se ni nde uzahagarara ngo abaze uko umerewe?’   Yehova aravuga ati: ‘warantaye.+ Ukomeza kuntera umugongo* ukigendera.+ Ni yo mpamvu nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo nguhane kandi nkurimbure.+ Ndambiwe guhora nkugirira impuhwe.*   Nzabagosora nk’uko bagosorera imyaka mu marembo y’igihugu. Nzica abana babo mbamare.+ Nzarimbura abantu banjye,Kuko badashaka kureka imyifatire yabo mibi.+   Abapfakazi babo bazambera benshi kuruta umucanga wo ku nyanja. Nzabateza umurimbuzi ku manywa, arimbure abasore na ba mama babo. Mu buryo butunguranye nzatuma babura amahoro kandi bagire ubwoba.   Yehova aravuga ati: “umugore wabyaye abana barindwi yarananiwe. Ahumeka bimugoye. Izuba rye ryarenze hakiri ku manywa,Bituma akorwa n’isoni kandi aramwara.”’ ‘Abantu bake basigaye bo muri bo,Nzabateza inkota y’abanzi babo.’”+ 10  Mama, ngushije ishyano kuko mpora njya impaka+Kandi ngatongana n’abantu bo mu gihugu bose. Nta muntu undimo umwendaKandi nanjye nta we ndimo umwenda, ariko bose baramvuma.* 11  Yehova yaravuze ati: “Rwose nzagukorera ibyiza. Rwose mu gihe cy’amakuba nzakurwanaho,Mu gihe cy’ibyago nzagukiza umwanzi. 12  Ese hari uwavunagura icyuma,Akavunagura icyuma cyo mu majyaruguru n’umuringa? 13  Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe, nzatuma abasahuzi babitwara,+Bazabitwarira ubuntu, bitewe n’ibyaha byawe byose wakoreye mu turere twawe twose. 14  Nzareka abanzi bawe babitware,Babijyane mu gihugu utazi.+ Kuko uburakari bwanjye bwakongeje umuriroKandi uwo muriro urimo kwaka ngo ubatwike.”+ 15  Yehova, ibyanjye urabizi;Nyibuka kandi unyiteho. Uziture abantoteza.+ Ntubihanganire batazanyica. Umenye ko bantuka kubera wowe.+ 16  Yehova Mana nyiri ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya,+Atuma ngira umunezero n’ibyishimo mu mutima,Kuko nitirirwa izina ryawe. 17  Sinicaranye n’abantu bakunda ibirori ngo nishimishe.+ Nicaye njyenyine kubera ko ukuboko kwawe kundiho,Kuko wanyujuje uburakari.*+ 18  Kuki nkomeza kugira ububabare n’igikomere cyanjye ntigikire? Cyanze gukira. Ese uzambera nk’isoko y’amazi ishukana,Idashobora kwiringirwa? 19  Ni cyo gituma Yehova avuga ati: “Nugaruka nzagukizaKandi uzahagarara imbere yanjye. Nutandukanya ikintu cy’agaciro n’ikintu kitagira akamaro,Uzambera umuvugizi.* Bazagaruka aho uri,Ariko wowe ntuzasubira aho bari.” 20  Yehova aravuga ati: “Nkugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa muri aba bantu.+ BazakurwanyaAriko ntibazagutsinda,+Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize. 21  Nzagukiza nkuvane mu maboko y’abantu babiKandi nzagucungura nkuvane mu maboko y’abantu batagira impuhwe.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubugingo bwanjye ntibwareba neza aba bantu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanza z’ubwoko bune.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imiryango ine.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ukomeza kugenza umugongo.”
Cyangwa “guhora nicuza.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “ubutumwa bwo kwamagana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzaba nk’akanwa kanjye.”