Yeremiya 15:1-21
15 Yehova arambwira ati: “Niyo Mose na Samweli bahagarara imbere yanjye,+ sinagirira impuhwe aba bantu.* Birukane bamve imbere; nibagende.
2 Nibakubaza bati: ‘turajya he?’ Ubasubize uti: ‘Yehova aravuze ati:
“Ugomba kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyorezo!
Ugomba kwicwa n’inkota, yicwe n’inkota!+
Ugomba kwicwa n’inzara, yicwe n’inzara!
Kandi ugomba kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwayo ku ngufu!”’+
3 “Yehova aravuga ati: ‘nzabateza ibyago bine,*+ ni ukuvuga inkota yo kubica, imbwa zo kubakurubana, ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi kugira ngo bibarye kandi bibarimbure.+
4 Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi,+ bitewe n’ibyo Manase, umuhungu wa Hezekiya umwami w’u Buyuda, yakoreye muri Yerusalemu.+
5 Yerusalemu we, ni nde uzakugirira impuhwe?
Ni nde uzifatanya nawe mu kababaroKandi se ni nde uzahagarara ngo abaze uko umerewe?’
6 Yehova aravuga ati: ‘warantaye.+
Ukomeza kuntera umugongo* ukigendera.+
Ni yo mpamvu nzarambura ukuboko kwanjye kugira ngo nguhane kandi nkurimbure.+
Ndambiwe guhora nkugirira impuhwe.*
7 Nzabagosora nk’uko bagosorera imyaka mu marembo y’igihugu.
Nzica abana babo mbamare.+
Nzarimbura abantu banjye,Kuko badashaka kureka imyifatire yabo mibi.+
8 Abapfakazi babo bazambera benshi kuruta umucanga wo ku nyanja.
Nzabateza umurimbuzi ku manywa, arimbure abasore na ba mama babo.
Mu buryo butunguranye nzatuma babura amahoro kandi bagire ubwoba.
9 Yehova aravuga ati: “umugore wabyaye abana barindwi yarananiwe.
Ahumeka bimugoye.
Izuba rye ryarenze hakiri ku manywa,Bituma akorwa n’isoni kandi aramwara.”’
‘Abantu bake basigaye bo muri bo,Nzabateza inkota y’abanzi babo.’”+
10 Mama, ngushije ishyano kuko mpora njya impaka+Kandi ngatongana n’abantu bo mu gihugu bose.
Nta muntu undimo umwendaKandi nanjye nta we ndimo umwenda, ariko bose baramvuma.*
11 Yehova yaravuze ati: “Rwose nzagukorera ibyiza.
Rwose mu gihe cy’amakuba nzakurwanaho,Mu gihe cy’ibyago nzagukiza umwanzi.
12 Ese hari uwavunagura icyuma,Akavunagura icyuma cyo mu majyaruguru n’umuringa?
13 Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe, nzatuma abasahuzi babitwara,+Bazabitwarira ubuntu, bitewe n’ibyaha byawe byose wakoreye mu turere twawe twose.
14 Nzareka abanzi bawe babitware,Babijyane mu gihugu utazi.+
Kuko uburakari bwanjye bwakongeje umuriroKandi uwo muriro urimo kwaka ngo ubatwike.”+
15 Yehova, ibyanjye urabizi;Nyibuka kandi unyiteho.
Uziture abantoteza.+
Ntubihanganire batazanyica.
Umenye ko bantuka kubera wowe.+
16 Yehova Mana nyiri ingabo, nabonye amagambo yawe ndayarya,+Atuma ngira umunezero n’ibyishimo mu mutima,Kuko nitirirwa izina ryawe.
17 Sinicaranye n’abantu bakunda ibirori ngo nishimishe.+
Nicaye njyenyine kubera ko ukuboko kwawe kundiho,Kuko wanyujuje uburakari.*+
18 Kuki nkomeza kugira ububabare n’igikomere cyanjye ntigikire?
Cyanze gukira.
Ese uzambera nk’isoko y’amazi ishukana,Idashobora kwiringirwa?
19 Ni cyo gituma Yehova avuga ati:
“Nugaruka nzagukizaKandi uzahagarara imbere yanjye.
Nutandukanya ikintu cy’agaciro n’ikintu kitagira akamaro,Uzambera umuvugizi.*
Bazagaruka aho uri,Ariko wowe ntuzasubira aho bari.”
20 Yehova aravuga ati: “Nkugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa muri aba bantu.+
BazakurwanyaAriko ntibazagutsinda,+Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngutabare kandi ngukize.
21 Nzagukiza nkuvane mu maboko y’abantu babiKandi nzagucungura nkuvane mu maboko y’abantu batagira impuhwe.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubugingo bwanjye ntibwareba neza aba bantu.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanza z’ubwoko bune.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imiryango ine.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ukomeza kugenza umugongo.”
^ Cyangwa “guhora nicuza.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Cyangwa “ubutumwa bwo kwamagana.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uzaba nk’akanwa kanjye.”