Yeremiya 16:1-21

  • Yeremiya asabwa kutazashaka, kutaririra abapfuye no kutajya mu birori (1-9)

  • Bahanwa nyuma bakagaruka mu gihugu (10-21)

16  Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati:  “Ntuzashakire umugore aha hantu cyangwa ngo uhabyarire abahungu n’abakobwa.  Kuko Yehova yavuze ibizaba ku bahungu n’abakobwa bavukira aha hantu no kuri ba mama babo na ba papa babo bababyarira muri iki gihugu, ati:  ‘bazicwa n’indwara zikomeye+ kandi nta wuzabaririra cyangwa ngo abashyingure bazamera nk’ifumbire iri ku butaka.+ Bazicwa n’inkota n’inzara+ kandi intumbi zabo zizaribwa n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.’   Yehova aravuga ati: ‘Ntukinjire mu nzu y’abaririra uwapfuyeKandi ntukarire cyangwa ngo wifatanye na bo mu kababaro.’+ ‘Kuko aba bantu nabakuyeho amahoro yanjye,’ ni ko Yehova avuga‘Kandi sinkibakunda urukundo rudahemuka cyangwa ngo mbagaragarize imbabazi.+   Abakomeye n’aboroheje, bose bazapfira muri iki gihugu. NtibazashyingurwaKandi nta muntu n’umwe uzabaririraCyangwa ngo yikebagure, cyangwa ngo yiyogosheshe umusatsi we kubera agahinda.*   Nta muntu n’umwe uzaha ibyokurya abaririra uwapfuye,Kugira ngo abahumurize kuko bapfushije. Nta n’uzabaha igikombe cya divayi cyo kubahumurizaKugira ngo bayinywe baririra papa wabo cyangwa mama wabo wapfuye.   Ntuzinjire mu nzu yabereyemo ibirori,Ngo wicare usangire na bo ibyokurya n’ibyokunywa.’  “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye gutuma ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, bitongera kumvikana aha hantu. Nzabikora mubireba kandi mukiriho.’+ 10  “Nubwira aba bantu aya magambo yose bazakubaza bati: ‘kuki Yehova yavuze ko azaduteza ibyo byago byose bikomeye, ni irihe kosa cyangwa icyaha twakoreye Yehova Imana yacu?’+ 11  Uzabasubize uti: ‘Yehova aravuga ati: “byatewe n’uko ba sogokuruza banyu bantaye,+ bagakomeza kumvira izindi mana, bakazikorera kandi bakazunamira.+ Ariko njye barantaye kandi ntibumvira amategeko yanjye.+ 12  Nanone mwakoze ibibi birenze ibyo ba sogokuruza banyu bakoze.+ Aho kunyumvira, buri wese muri mwe akomeza kugenda ayobowe n’umutima we mubi kandi utumva.+ 13  Ubwo rero nzabavana muri iki gihugu, mbajugunye mu gihugu mwe na ba sogokuruza banyu mutigeze kumenya+ kandi nimugerayo muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro,+ kuko ntazabagirira impuhwe.”’ 14  “‘Ariko nanone Yehova aravuga ati: “hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 15  Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.”+ 16  Yehova aravuga ati: ‘Ngiye guhamagara abarobyi benshi kandi bazabaroba. Nyuma yaho nzahamagara abahigi benshiKandi bazabashakisha kuri buri musozi no kuri buri gasoziNo mu myobo yo mu bitare. 17  Amaso yanjye areba ibyo bakora byose.* Ntibashobora kunyihishaKandi amakosa yabo ndayabona. 18  Nzabanza mbahe igihano gihuje n’ikosa hamwe n’icyaha bakoze+Kuko banduje* igihugu cyanjye, bitewe n’ibishushanyo by’ibigirwamana byabo biteye iseseme bitanagira ubuzima*Kandi umurage wanjye bakawuzuza ibintu byabo byangwa.’”+ 19  Yehova, wowe mbaraga zanjye n’ahantu hanjye hari umutekano,Wowe mpungiraho iyo mfite ibibazo,+Abantu bo mu bihugu bazaza baturutse ku mpera z’isi, bavuge bati: “Nta wundi murage ba sogokuruza bari bafite, uretse ibinyoma gusa,Ibintu by’ubusa kandi bidafite akamaro.”+ 20  Ese umuntu yakwiremera imana? Mu by’ukuri ntizaba ari imana nyazo.+ 21  “Ubwo rero, ngiye kubamenyesha,Ubu ngiye kubamenyesha imbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye,Maze bamenye ko izina ryanjye ari Yehova.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Iyi ni imihango y’abapagani yo kuririra uwapfuye, uko bigaragara yakorwaga n’Abisirayeli bari barabaye abahakanyi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “areba inzira zabo zose.”
Cyangwa “bahumanyije.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imirambo.”