Yeremiya 17:1-27
17 “Icyaha cy’ab’i Buyuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma.
Cyandikishijwe igikoresho cyo kwandika gikozwe muri diyama ku mitima yaboNo ku mahembe y’ibicaniro byabo.
2 Abana babo bibuka ibicaniro byabo n’inkingi z’ibiti* zo gusengwa,+Biri iruhande rw’igiti gitoshye ku dusozi tureture,+
3 Ku misozi yo mu giturage.
Nzatuma abasahuzi batwara ibintu byanyu n’ubutunzi bwanyu bwose;+Bazatwara ibintu byanyu biri ahantu hirengeye, bitewe n’ibyaha byakorewe mu turere twanyu twose.+
4 Uzemera gutanga umurage naguhaye ku bushake,+Nanjye nzatuma ukorera abanzi bawe mu gihugu utazi,+Kuko watumye uburakari bwanjye bwaka nk’umuriro,*+Buzakomeza kwaka iteka ryose.”
5 Yehova aravuga ati:
“Havumwe* umuntu* wiringira abantu basanzwe,+Akishingikiriza ku mbaraga z’umuntu*+Kandi umutima we wararetse Yehova.
6 Azaba nk’igiti kiri cyonyine mu butayu.
Ikintu cyiza nikiramuka kije ntazakibona;Ahubwo azatura ahantu humagaye mu butayu,Mu gihugu cy’umunyu, umuntu adashobora kubamo.
7 Umuntu* wizera Yehova,+Yehova akamubera ibyiringiro, azabona imigisha.
8 Azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi,Imizi yacyo ikamanuka ikagera mu mugezi.
Nihaza ubushyuhe nta cyo azaba,Ahubwo amababi ye azakomeza gutohagira.+
Mu mwaka urimo izuba ryinshi ntazahangayikaKandi ntazareka kwera imbuto.
9 Umutima urusha ibindi bintu byose gushukana kandi ni mubi cyane.*+
Ni nde wawumenya?
10 Njyewe Yehova ni njye ugenzura umutima,+Nkagenzura n’ibitekerezo by’imbere cyane,*Ngaha buri wese ibihwanye n’imyifatire yeN’ibihuje n’ibikorwa bye.+
11 Umuntu ubona ubukire abanje guhemuka,*+Ni nk’inkware ibundikira amagi itateye.
Buzamucika iminsi yo kubaho kwe igeze hagatiKandi amaherezo bizagaragara ko nta bwenge agira.”
12 Uhereye mu ntangiriro, intebe y’ubwami y’Imana yashyizwe hejuru,Ni yo rusengero rwacu.+
13 Yehova wowe byiringiro bya Isirayeli,Abakureka bose bazakorwa n’isoni.
Abahinduka abahakanyi bakakureka* bazandikwa ku mukungugu,+Kuko baretse Yehova, we soko y’amazi atanga ubuzima.+
14 Yehova unkize nanjye nzakira;Undokore nanjye nzarokoka,+Kuko ari wowe nsingiza.
15 Hari abajya bambwira bati:
“Ese ibyo Yehova yavuze ko bitaba?+
Ngaho nibibe turebe!”
16 Ariko njyewe, sinaretse kuba umwungeri* ugukurikiraKandi sinigeze nifuza umunsi w’ibyago.
Uzi neza ibintu byose navuze.
Byose byabaye ubireba.
17 Ntuntererane ngo ngire ubwobaKuko ari wowe mpungiraho iyo mfite ibibazo.
18 Abantoteza nibakorwe n’isoni+Ariko njye ntutume nkorwa n’isoni.
Reka bagire ubwoba,Ariko ntiwemere ko njye ngira ubwoba.
Ubateze umunsi w’ibyago,+ ubamenagureKandi ubarimbure burundu.*
19 Yehova yarambwiye ati: “Genda uhagarare mu irembo ry’abana b’abantu, aho abami b’i Buyuda binjirira bakanahasohokera, uhagarare no mu marembo yose ya Yerusalemu.+
20 Ubabwire uti: ‘mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe mwese abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu mwinjirira muri aya marembo, nimwumve ibyo Yehova avuga.
21 Yehova aravuga ati: “mwirinde* ntimukikorere umutwaro ku munsi w’Isabato cyangwa ngo muwinjize mu marembo y’i Yerusalemu.+
22 Ntimukagire umutwaro muvana mu mazu yanyu ku munsi w’Isabato kandi ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukora.+ Mujye mweza umunsi w’Isabato, nk’uko nabitegetse ba sogokuruza banyu.+
23 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi, barinangiye banga* kumvira kandi ntibemera igihano.”’+
24 “‘Yehova aravuga ati: “ariko nimunyumvira mu buryo bwuzuye, ntimugire umutwaro munyuza mu marembo y’uyu mujyi ku munsi w’Isabato kandi mukeza umunsi w’Isabato ntimugire umurimo uwo ari wo wose muwukoraho,+
25 icyo gihe abami n’abatware bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,+ bazinjira mu marembo y’uyu mujyi, bicaye mu magare no ku mafarashi, bo n’abatware babo n’abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu;+ abantu bazakomeza gutura muri uyu mujyi iteka ryose.
26 Abantu bazaza baturutse mu mijyi y’i Buyuda, mu turere dukikije Yerusalemu, mu gihugu cya Benyamini,+ mu kibaya,+ mu karere k’imisozi miremire n’i Negebu,* baze bazanye ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ibindi bitambo,+ amaturo y’ibinyampeke,+ ububani,* bazane n’ibitambo byo gushimira mu nzu ya Yehova.+
27 “‘“Ariko nimwanga kunyumvira, ntimweze umunsi w’Isabato mukikorera imitwaro kandi mukayinjiza mu marembo y’i Yerusalemu ku munsi w’Isabato, nzatwika amarembo yayo kandi uwo muriro uzatwika iminara ya Yerusalemu ikomeye,+ ku buryo nta wuzawuzimya.”’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Kuko mwakongejwe nk’umuriro bitewe n’uburakari bwanjye.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Cyangwa “umuntu ufite imbaraga.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akishima mu maboko ye.”
^ Cyangwa “umuntu ufite imbaraga.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntushobora gukira.”
^ Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
^ Cyangwa “mu buryo budahuje n’ubutabera.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bakandeka,” uko bigaragara byerekeza kuri Yehova.
^ Cyangwa “umushumba.”
^ Cyangwa “ubarimbure inshuro ebyiri.”
^ Cyangwa “murinde ubugingo bwanyu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bashinze ijosi.”
^ Cyangwa “mu majyepfo.”
^ Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.