Yeremiya 18:1-23

  • Ibumba mu biganza by’umubumbyi (1-12)

  • Yehova atera umugongo Abisirayeli (13-17)

  • Abantu bagambanira Yeremiya; atakira Imana (18-23)

18  Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya. Yaramubwiye ati:  “Haguruka, umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi,+ ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.”  Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, nsanga ari kubumba.  Ariko igikoresho uwo mubumbyi yabumbaga cyangirikira mu ntoki ze, nuko afata iryo bumba, aribumbamo ikindi gikoresho gihuje n’uko ashaka.  Yehova arongera arambwira ati:  “‘Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, ese mutekereza ko ntashobora kubakorera nk’ibyo uyu mubumbyi yakoze?’ Ni ko Yehova avuga. ‘Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, uko ibumba rimera mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye.+  Nimvuga ko ngiye kurandura, kurimbura no gusenya igihugu cyangwa ubwami,+  maze icyo gihugu kikareka ibibi nari naravuze ko nzagihanira, nanjye nzisubiraho,* ndeke ibyago natekerezaga kugiteza.+  Ariko nimvuga ko ngiye kubaka no gukomeza* igihugu cyangwa ubwami, 10  ariko kigakora ibyo nanga kandi nticyumvire ijwi ryanjye, nzisubiraho* ndeke ibyiza natekerezaga kugikorera.’ 11  “None rero, bwira abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu uti: ‘Yehova aravuga ati: “ndimo gupanga ibyago nzabateza kandi ndimo gutegura ibibi nzabakorera. Ndabinginze nimwisubireho, mureke ingeso zanyu mbi, muhindure imyifatire yanyu kandi mureke ibikorwa byanyu bibi.”’”+ 12  Nuko baravuga bati: “Erega byararangiye!+ Tuzakomeza gukora ibyo dutekereza kandi buri wese azakurikiza ibyo umutima we mubi utumva, umubwira.”+ 13  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: “Ndabinginze, nimubaririze mu bihugu. Ese hari uwigeze yumva ibintu nk’ibyo? Umukobwa w’isugi wa Isirayeli yakoze ibibi birenze urugero.+ 14  Ese urubura rwo muri Libani rwashira ku bitare byo ku misozi? Cyangwa amazi akonje, atemba aturuka mu gihugu cy’amahanga yakama? 15  Abantu banjye baranyibagiwe,+Kuko batambira ibitambo ibintu bidafite akamaro*+Kandi batuma abantu basitara mu nzira zabo, inzira za kera,+Kugira ngo banyure mu nzira zitameze neza kandi zitaringaniye. 16  Batuma igihugu cyabo kiba ikintu giteye ubwoba,+Abantu bazajya bareba bakavugiriza, batangaye.+ Umuntu wese uzajya uhanyura azajya acyitegereza afite ubwoba maze azunguze umutwe.+ 17  Nzabatatanyiriza imbere y’umwanzi nk’abatatanyijwe n’umuyaga w’iburasirazuba. Igihe bazaba bahuye n’ibyago, sinzabareba ahubwo nzabatera umugongo.”+ 18  Nuko baravuga bati: “Nimuze ducurire Yeremiya umugambi mubi,+ kuko abatambyi bacu ari bo bazakomeza kutumenyesha amategeko,* abanyabwenge bagakomeza kutugira inama kandi abahanuzi bagakomeza kutugezaho ubutumwa buturutse ku Mana. Nimuze tumushinje,* kandi ntitwite ku byo avuga.” 19  Yehova, ntega amatwiKandi wumve ibyo abandwanya bavuga. 20  Ese icyiza gikwiriye kwiturwa ikibi? Bacukuye umwobo ngo banyice.+ Ibuka ukuntu nahagararaga imbere yawe mbavuganira,Kugira ngo udakomeza kubarakarira. 21  None rero, ureke abana babo bicwe n’inzaraKandi ubateze inkota.+ Abagore babo bapfushe abana kandi bapfushe abagabo.+ Abagabo babo bazicwe n’icyorezoN’abasore babo bicwe n’inkota bari ku rugamba.+ 22  Induru izumvikanire mu mazu yaboIgihe uzabateza abasahuzi ubatunguye,Kuko bacukuye urwobo kugira ngo bamfatiremoKandi ibirenge byanjye babiteze imitego.+ 23  Ariko wowe Yehova,Uzi imigambi yose bapanga kugira ngo banyice.+ Ntutwikire ikosa ryaboKandi ntuhanagure icyaha cyabo. Igihe uzaba ugiye kubahana bitewe n’uburakari bwawe,+Uzareke basitarire imbere yawe.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nzicuza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutera.”
Cyangwa “nzicuza.”
Cyangwa “batambira ibitambo ibintu bidafite akamaro umwotsi wabyo ukazamuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tumukubitishe ururimi.”
Cyangwa “kuduha amabwiriza.”