Yeremiya 2:1-37

  • Abisirayeli bata Yehova bagasenga izindi mana (1-37)

    • Isirayeli imeze nk’umuzabibu utazwi (21)

    • Amakanzu ye ariho ibizinga by’amaraso (34)

2  Yehova yavuganye nanjye arambwira ati:  “Genda utangarize abaturage b’i Yerusalemu uti: ‘uku ni ko Yehova avuga ati: “Ndibuka neza urukundo rudahemuka wankundaga ukiri muto,+Urukundo wari ufite igihe nakurambagizaga,+Ukuntu wankurikiye mu butayu,Mu gihugu kitari giteyemo imbuto.+   Yehova yabonaga ko Isirayeli ari iyera+ kandi ko ari imbuto zeze bwa mbere mu gihe cy’isarura.”’ ‘Umuntu wese wari kuyirimbura, yari kubarwaho icyaha. Ibyago byari kumugeraho.’ Ni ko Yehova avuga.”+   Yemwe abo mu muryango wa Yakobo,Namwe mwese abo mu miryango ikomoka kuri Isirayeli, nimwumve ibyo Yehova avuga.   Yehova aravuga ati: “Ni irihe kosa ba sogokuruza banyu bambonyeho,+Rigatuma bajya kure yanjyeKandi bagakurikira ibigirwamana bitagira icyo bimaze,+ na bo bagahinduka abantu batagira akamaro?+   Ntibavuze bati: ‘reka dushake Yehova,We wadukuye mu gihugu cya Egiputa,+Akatunyuza mu butayu,Mu gihugu cy’ubutayu+ kirimo n’imyobo,Mu gihugu kitagira amazi+ kandi kiri mu mwijima mwinshi,Ahantu hatanyura abantuKandi hadatuwe n’umuntu n’umwe.’   Nabazanye mu gihugu kirimo imirima yera,*Kugira ngo murye imbuto zacyo n’ibyiza byacyo.+ Ariko mwaraje mwanduza igihugu cyanjye. Mwatumye umurage wanjye uba ikintu cyo kwangwa cyane.+   Abatambyi ntibigeze bavuga bati: ‘reka dusabe Yehova adufashe.’+ Abigisha Amategeko ntibigeze bamenya. Abungeri* banyigometseho,+Abahanuzi bahanura mu izina rya Bayali,+Kandi bakurikira imana zidashobora kugira icyo zibamarira.   Yehova aravuga ati: ‘ni yo mpamvu nzongera guhangana namwe+Kandi nzahangana n’abana b’abana banyu.’ 10  ‘Ariko nimwambuke mujye ku nkombe* z’i Kitimu+ maze murebe. Nimwohereze umuntu i Kedari,+ yitegereze yitonze. Murebe niba hari ibintu nk’ibi byigeze kubaho. 11  Ese hari igihugu cyigeze kugurana imana zacyo ibitari imana nyazo? Nyamara abantu banjye baguranye ikuzo ryanjye ibintu bidafite akamaro.+ 12  Wa juru we, byitegereze utangaye,Utitire kubera ubwoba bwinshi,’ ni ko Yehova avuga, 13  ‘Kuko hari ibintu bibiri bibi abantu banjye bakoze: Barantaye kandi ari njye soko y’amazi atanga ubuzima,+Bicukurira* imyobo yo kubikamo amazi,Imyobo yangiritse idashobora kubika amazi.’ 14  “‘Ese Isirayeli ni umugaragu? Ese ni umwana w’umugaragu wavukiye mu rugo rwa shebuja? None se kuki yasahuwe? 15  Intare zikiri nto* ziramutontomera.+ Zarasakuje cyane. Igihugu cye zagihinduye ahantu hateye ubwoba. Imijyi ye yaratwitswe kugira ngo hatagira umuntu n’umwe uhatura. 16  Abaturage b’i Nofu*+ n’ab’i Tahapanesi+ barira ku ikamba ryo ku mutwe wawe. 17  Ese si wowe wabyiteye,Ubwo wataga Yehova Imana yawe,+Igihe yakuyoboraga mu nzira? 18  None se kuki ushaka kunyura mu nzira ijya muri Egiputa?+ Ni ukugira ngo ujye kunywa amazi y’i Shihori?* Kandi se kuki ushaka kunyura mu nzira ijya muri Ashuri?+ Ni ukugira ngo ujye kunywa amazi ya rwa Ruzi?* 19  Ubugome bwawe bwagombye kugukosoraKandi ubuhemu bwawe bwagombye kuguhana. None rero, menya kandi usobanukirwe koGuta Yehova Imana yawe ari ibintu bibi+ kandi bisharira. Ntiwagaragaje ko untinya.’+ Ni ko Yehova nyiri ingabo, Umwami w’Ikirenga avuga. 20  ‘Kera navunaguye umugogo* wawe+Kandi mpambura imigozi yari ikuziritse. Ariko waravuze uti: “sinzagukorera,” Kuko waryamaga ugaramye ku gasozi kose karekare no munsi y’igiti cyose gitoshye,+Akaba ari ho usambanira.+ 21  Nari naraguteye uri umuzabibu utukura natoranyije,+ umuzabibu w’imbuto nziza. Byagenze bite kugira ngo uhinduke, umbere amashami adakura y’umuzabibu ntazi?’+ 22  Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati: ‘nubwo wakwiyuhagiza neteri* kandi ukoga isabune nyinshi,Nakomeza kubona ko icyaha cyawe ari ikizinga.’+ 23  Ni gute uvuga ko utiyanduje,*Ko utigeze ukurikira Bayali? Reba inzira yawe yo mu kibaya. Tekereza ku byo wakoze. Umeze nk’ingamiya y’ingore yihuta,Yiruka ijya hirya no hino mu nzira zayo, itazi aho ijya, 24  Indogobe y’ingore yamenyereye ubutayu,Igenda yihumuriza ahantu hose ishaka iy’ingabo kubera irari ryayo. Ni nde wayihagarika kandi ishaka iy’ingabo? Iziyishaka zose ntizinanirwa. Zizayibona ukwezi kwayo kwageze. 25  Rekera aho ibirenge byawe bidasigara byambaye ubusaN’umuhogo wawe ukicwa n’inyota. Ariko waravuze uti: ‘ntacyabihindura!+ Oya rwose! Nakunze abo mu bindi bihugu*+Kandi nzabakurikira.’+ 26  Nk’uko umujura akorwa n’isoni iyo afashwe,Ni ko abo mu muryango wa Isirayeli na bo bakozwe n’isoni,Bo n’abami babo n’abatware baboN’abatambyi babo n’abahanuzi babo.+ 27  Babwira igiti bati: ‘uri papa,’+ Bakabwira ibuye bati: ‘ni wowe wambyaye.’ Ariko njye barantaye ntibandeba.+ Kandi ubwo nibagera mu bibazo, bazambwira bati: ‘Haguruka udukize.’+ 28  None se imana zawe wiremeye ziri he?+ Nizihaguruke niba zishobora kugukiza mu bibazo,Kuko imana zawe ari nyinshi nk’uko imijyi yawe ari myinshi, yewe Yuda we!+ 29  Yehova arabaza ati: ‘kuki mukomeza guhangana nanjye? Kuki mwese mwanyigometseho?+ 30  Niruhirije ubusa nkubita abana banyu.+ Ntibigeze bemera igihano.+ Inkota yanyu yariye abahanuzi banyu,+Nk’uko intare ihiga inyamaswa. 31  Mwa bantu mwe, nimutekereze ku ijambo rya Yehova. Ese nabereye Isirayeli ubutayuCyangwa igihugu kirimo umwijima mwinshi? None se kuki aba, ni ukuvuga abantu banjye, bavuze bati: ‘dukomeje kuzerera. Ntituzigera tugaruka aho uri.’+ 32  Ese umukobwa w’isugi yakwibagirwa imirimbo ye,Umugeni akibagirwa imishumi ye yo mu gituza? Nyamara hashize iminsi myinshi cyane abantu banjye baranyibagiwe.+ 33  Wa mugore we, uzi ubwenge bwo gushaka abagukunda! Witoje gukora ibibi.+ 34  Ndetse no hasi ku makanzu yawe hariho ibizinga by’amaraso y’abakene b’inzirakarengane.+ Nubwo ntigeze mbabona binjira mu nzu yawe ku ngufu,Nabonye ibizinga by’amaraso yabo ku myenda yawe.+ 35  Ariko uravuga uti: ‘nta cyaha nakoze. Rwose ntakindakariye.’ Ngiye kugucira urubanzaBitewe n’uko uvuga uti: ‘nta cyaha nakoze.’ 36  Kuki utekereza ko kuba uhuzagurika mu byo ukora nta cyo bitwaye? Uzakorwa n’isoni bitewe na Egiputa,+Nk’uko wakozwe n’isoni bitewe na Ashuri.+ 37  Ibyo na byo bizatuma ugenda wikoreye amaboko,+Kuko Yehova yanze ibyo wiringiragaKandi ntibazagutabara.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mu gihugu kirimo imirima y’ibiti byera imbuto.”
Cyangwa “abashumba.”
Cyangwa “ku birwa.”
Cyangwa “bikorogoshorera.” Uko bigaragara ni mu rutare.
Cyangwa “intare zikiri nto z’umugara.”
Cyangwa “Memfisi.”
Ni ukuvuga, Ufurate.
Ni ukuvuga, umugezi wisuka mu Ruzi rwa Nili.
Ni ubwoko bw’umunyu wakoreshwaga mu gusukura ibintu no kumesa.
Cyangwa “utihumanyije.”
Cyangwa “imana zo mu bindi bihugu.”