Yeremiya 20:1-18

  • Pashuri akubita Yeremiya (1-6)

  • Yeremiya ntiyareka kubwiriza (7-13)

    • Ubutumwa bw’Imana bumeze nk’umuriro waka (9)

    • Yehova ameze nk’umurwanyi uteye ubwoba (11)

  • Yeremiya avuga agahinda ke (14-18)

20  Pashuri umuhungu wa Imeri, wari umutambyi akaba n’umuyobozi mukuru mu rusengero rwa Yehova, yari ateze amatwi igihe Yeremiya yahanuraga ibyo bintu.  Nuko Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya maze amufungira mu kintu gikoze mu mbaho bakoreshaga bahana abantu,*+ cyari mu Irembo ryo Haruguru rya Benyamini ryari mu rusengero rwa Yehova.  Ariko ku munsi ukurikiyeho, Pashuri afungura Yeremiya maze Yeremiya aramubwira ati: “Yehova ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise igiteye ubwoba impande zose.+  Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutuma witera ubwoba, ubutere n’incuti zawe zose kandi bazicwa n’inkota y’abanzi babo ubireba.+ Ab’i Buyuda bose nzabateza umwami w’i Babuloni kandi azabajyana i Babuloni ku ngufu abicishe inkota.+  Ubukire bwose bwo muri uyu mujyi, ibiwurimo byose, ibintu byose by’agaciro biwurimo n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, nzabiha abanzi babo.+ Bazabisahura, babifate babijyane i Babuloni.+  Nanone wowe Pashuri n’ababa mu nzu yawe bose, muzajyanwa i Babuloni ku ngufu. Nimugerayo ni ho uzapfira kandi ni ho uzashyingurwa wowe n’incuti zawe zose kubera ko wabahanuriye ibinyoma.’”+   Yehova, waranshutse nemera gushukwa. Wandushije imbaraga kandi urantsinda.+ Birirwa banseka,Buri wese akanserereza.+   Igihe cyose ngiye kuvuga ndataka, nkavuga nti: “Urugomo no gusenya.” Kubera ijambo rya Yehova, abantu barantuka kandi bakanseka umunsi wose.+   Ubwo rero naravuze nti: “Sinzongera kumuvugaKandi sinzongera kuvuga mu izina rye.”+ Ariko mu mutima wanjye, ijambo rye ryabaye nk’umuriro waka cyane ukingiraniwe mu magufwa yanjye,Sinari ngishoboye kurigumana,Sinari ngishoboye guceceka.+ 10  Kuko numvise inkuru mbi nyinshi z’ibihuha,Ibintu biteye ubwoba byarangose.+ Baravuga bati: “Tumurege! Nimureke tumurege!” Abanyifurizaga amahoro bose, babaga bacunga ko nakora ikosa.+ Baravugaga bati: “Aramutse akoze ikosa,Dushobora kumutsinda maze tukihorera.” 11  Ariko Yehova yari kumwe nanjye ameze nk’umurwanyi uteye ubwoba.+ Ni yo mpamvu abantoteza bazasitara kandi ntibazatsinda.+ Bazakorwa n’isoni kuko nta cyo bazageraho. Ikimwaro cyabo kizahoraho igihe cyose kuko kitazigera cyibagirana.+ 12  Ariko wowe Yehova nyiri ingabo, ni wowe ugenzura umukiranutsi;Ureba umutima n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+ Reka ndebe uko ubitura ibyo bakoze,+Kuko ikirego cyanjye ari wowe nakigejejeho.+ 13  Nimuririmbire Yehova! Nimusingize Yehova! Yatabaye umukene* amukura mu maboko y’abakora ibibi. 14  Havumwe* umunsi navutseho! Umunsi mama yambyayeho ntugahabwe umugisha.+ 15  Havumwe umuntu wabwiye papa inkuru nziza,Inkuru nziza yatumye yishima cyane,Igira iti: “Wabyaye umwana w’umuhungu!” 16  Uwo muntu azabe nk’imijyi Yehova yarimbuye ntabyicuze. Mu gitondo azumve ijwi ryo gutaka, na ho ku manywa yumve urusaku ruburira abantu ko hari ikibi kigiye kuba. 17  Kuki atanyishe nkiri mu nda ya mama,Kugira ngo mama ambere imva,Bityo azahore atwite?+ 18  Kuki navuye mu nda ya mama,Kugira ngo mbone imibabaro n’agahinda,Hanyuma iminsi yanjye izarangire nkozwe n’isoni?+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha, risobanura igikoresho bafungiragamo ibirenge, ibiganza n’ijosi.
Cyangwa “amarangamutima y’imbere cyane.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Cyangwa “ubugingo bw’umukene.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”