Yeremiya 24:1-10

  • Imbuto z’umutini mwiza n’iz’umubi (1-10)

24  Hanyuma Yehova anyereka ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini biteretse imbere y’urusengero rwa Yehova. Icyo gihe Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni yari yarajyanye ku ngufu Yekoniya,*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abatware b’i Buyuda, abanyabukorikori n’abakora ibintu mu byuma.* Yabavanye i Yerusalemu abajyana i Babuloni.+  Mu gitebo kimwe harimo imbuto z’umutini nziza cyane, zimeze nk’imbuto z’umutini zeze bwa mbere. Naho mu kindi gitebo harimo imbuto z’umutini mbi cyane. Zari mbi cyane ku buryo zitaribwa.  Nuko Yehova arambaza ati: “Yeremiya we, urabona iki?” Ndamusubiza nti: “Ndabona imbuto z’umutini; inziza ni nziza cyane, imbi na zo ni mbi cyane ku buryo zitaribwa, kuko ari mbi.”+  Yehova arongera arambwira ati:  “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘kimwe n’izi mbuto z’umutini nziza, nanjye nzita ku bantu b’i Buyuda bajyanywe ku ngufu, abo nirukanye aha hantu nkabohereza mu gihugu cy’Abakaludaya.  Nzabitaho mbagirire neza kandi nzatuma bagaruka muri iki gihugu.+ Nzabubaka aho kubasenya kandi nzabatera aho kubarandura.+  Nzabaha umutima wo kumenya, bamenye ko ndi Yehova.+ Bazaba abantu banjye nanjye mbe Imana yabo,+ kuko bazangarukira n’umutima wabo wose.+  “‘Ariko Yehova aravuga ati: “Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, abatware be, abasigaye b’i Yerusalemu bakiri muri iki gihugu n’abatuye mu gihugu cya Egiputa,+ nzabafata nk’imbuto z’umutini zitaribwa kuko ari mbi.+  Nzabahindura ikintu gitera ubwoba ubwami bwose bwo mu isi,+ kandi mu duce twose nabatatanyirijemo,+ abantu bazabatuka, babasuzugure,* babaseke kandi babavume.*+ 10  Nzabateza inkota,+ inzara n’icyorezo,*+ kugeza aho bazashirira mu gihugu nabahaye bo na ba sekuruza.”’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Nanone yitwa Yehoyakini na Koniya.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Abahanga mu kubaka ibihome.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazahinduka iciro ry’imigani.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “indwara.”