Yeremiya 25:1-38

  • Yehova aburana n’amahanga (1-38)

    • Ibihugu bizakorera Babuloni imyaka 70 (11)

    • Igikombe cya divayi y’umujinya w’Imana (15)

    • Ibyago bizava mu gihugu kimwe bijya mu kindi (32)

    • Abishwe na Yehova (33)

25  Dore ibyo Imana yabwiye Yeremiya byari kuba ku baturage bose b’i Buyuda. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni.  Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yavuze ku birebana n’abantu b’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu bose:  “Kuva mu mwaka wa 13 w’ubutegetsi bwa Yosiya,+ umuhungu wa Amoni umwami w’u Buyuda kugeza uyu munsi, mu gihe kingana n’imyaka 23 yose, Yehova yavuganaga nanjye, nanjye nkaza kubabwira kenshi* ariko mukanga kumva.+  Kandi Yehova yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, abohereza inshuro nyinshi* ariko mwanze kumva kandi ntimwabatega amatwi.+  Barababwiraga bati: ‘turabinginze, buri wese muri mwe nareke imyifatire ye mibi n’ibikorwa bye bibi.+ Ni bwo muzatura igihe kirekire mu gihugu Yehova yabahaye kera cyane mwe na ba sogokuruza banyu.  Ntimukumvire izindi mana ngo muzikorere kandi ngo muzunamire, kugira ngo mutandakaza mukorera ibigirwamana byanyu. Nimubigenza mutyo, nzabateza ibyago.’  “Yehova aravuga ati: ‘ariko mwanze kunyumva, ahubwo mundakaza mukorera ibigirwamana byanyu, bituma mbateza ibyago.’+  “Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo avuga ati: ‘“kubera ko mwanze kumvira amagambo yanjye,  Yehova aravuga ati: ‘ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,+ ntumeho n’umugaragu wanjye+ Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni mbazane batere iki gihugu,+ barwanye abaturage bacyo n’ibi bihugu byose bigikikije.+ Nzabirimbura mbigire ikintu giteye ubwoba, ku buryo uzabireba azavugiriza yumiwe, kandi iki gihugu nzagihindura amatongo. 10  Nzatuma ijwi ryo kwishima,+ ijwi ryo kunezerwa, ijwi ry’umukwe, ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo bitongera kumvikana kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara. 11  Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo, gihinduke ikintu giteye ubwoba kandi ibi bihugu bizamara imyaka 70 bikorera umwami w’i Babuloni.’”’+ 12  “Yehova aravuga ati: ‘ariko iyo myaka 70 nirangira,+ umwami w’i Babuloni n’icyo gihugu nzabahanira icyaha cyabo+ kandi nzatuma icyo gihugu cy’Abakaludaya kiba amatongo, nticyongere guturwa iteka ryose.+ 13  Nzatuma ibyo navuze byose kuri iki gihugu bisohora, ni ukuvuga amagambo yose yanditswe muri iki gitabo Yeremiya yahanuriye ibihugu byose. 14  Kuko ibihugu byinshi n’abami bakomeye,+ bazabagira abacakara babo+ kandi nzabaha igihano gihwanye n’ibikorwa byabo n’ibyo bakoze.’”+ 15  Yehova Imana ya Isirayeli yarambwiye ati: “Akira iki gikombe cya divayi y’uburakari kiri mu ntoki zanjye, uzayinyweshe abo mu bihugu byose ngiye kugutumaho. 16  Bazayinywa bagende nk’abasinzi, bamere nk’abasazi bitewe n’inkota ngiye kubateza.”+ 17  Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+ 18  Nahereye kuri Yerusalemu n’imijyi y’u Buyuda,+ abami baho n’abatware baho, kugira ngo hahinduke amatongo n’ikintu giteye ubwoba, ikintu abantu bareba bakavugiriza batangaye, hahinduke n’umuvumo,+ nk’uko bimeze uyu munsi. 19  Nakurikijeho Farawo umwami wa Egiputa n’abagaragu be, abatware be n’abantu be bose;+ 20  abanyamahanga bose batuye mu gihugu cyabo, abami bose bo mu gihugu cya Usi, abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisitiya,+ Ashikeloni,+ Gaza, Ekuroni n’abasigaye bo muri Ashidodi; 21  Edomu,+ Mowabu+ n’Abamoni;+ 22  abami bose b’i Tiro, abami bose b’i Sidoni+ n’abami b’ikirwa cyo mu nyanja; 23  Dedani,+ Tema, Buzi n’abandi bose bafite imisatsi ikatiye mu misaya;+ 24  abami bose b’Abarabu+ n’abami bose b’ubwoko bw’abantu batandukanye baba mu butayu; 25  abami bose b’i Zimuri, abami bose bo muri Elamu+ n’abami bose b’Abamedi;+ 26  abami bose bo mu majyaruguru, baba aba hafi n’aba kure, uko bakurikirana n’ubundi bwami bwose bwo ku isi. Umwami Sheshaki*+ azanywa nyuma yabo. 27  “Uzababwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “munywe musinde kandi muruke, mugwe ku buryo mudashobora guhaguruka+ bitewe n’inkota ngiye kubateza.”’ 28  Kandi nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “mugomba kuyinywa! 29  Ese niba ngiye kubanza guteza ibyago umujyi witirirwa izina ryanjye,+ mwibwira ko ari mwe muzasigara mudahanwe?”’+ “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ntimuzasigara mudahanwe, kuko ngiye guteza intambara abatuye isi bose.’ 30  “Nawe uzabahanurire ayo magambo yose, ubabwire uti: ‘Yehova azatontomera hejuruKandi ijwi rye rizumvikanira ahantu hera atuye. Azatontoma cyane atangaza urubanza yaciriye abatuye aho aba. Azasakuza yishimye, nk’abanyukanyukira imizabibu aho bengera divayi. Namara gutsinda abatuye isi yose, azaririmba indirimbo y’intsinzi.’ 31  Yehova aravuga ati: ‘urusaku ruzagera ku mpera z’isiKuko Yehova afitanye urubanza n’ibihugu. We ubwe azacira urubanza abantu bose+Kandi abantu babi azabicisha inkota.’ 32  Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘Ibyago bizava mu gihugu kimwe bijya mu kindi+Kandi umuyaga ukaze uzaturuka mu turere twa kure cyane tw’isi.+ 33  “‘Abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi. Nta wuzabaririra cyangwa ngo bashyirwe hamwe, cyangwa ngo bahambwe. Bazaba nk’amase ku butaka.’ 34  Mwa bashumba mwe murire kandi mutake cyane! Mwebwe abakomeye bo mu bantu,* mwigaragure hasiKuko igihe cyo kubica no kubatatanya kigezeKandi muzagwa nk’ikibumbano cy’agaciro. 35  Abungeri* babuze aho bahungiraN’abakomeye bo mu bantu babura uko bahunga. 36  Nimwumve ijwi ryo gutaka kw’abungeriN’ijwi ryo kurira cyane ry’abakomeye bo mu bantu,Kuko Yehova yangije urwuri* rwabo. 37  Ahantu abantu bahoze batuye mu mahoro nta kintu gifite ubuzima kikiharangwa,Bitewe n’uburakari bwa Yehova bugurumana nk’umuriro. 38  Yavuye aho yabaga nk’intare ikiri nto,*+Kuko igihugu cyahindutse ikintu giteye ubwoba,Bitewe n’uko abantu bicishijwe inkota nta mbabaziKandi bitewe n’uburakari bugurumana nk’umuriro.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkababwira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akazinduka kare akabatuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Birashoboka ko ari uburyo bujimije bwo kuvuga Babuloni.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakomeye bo mu mukumbi.”
Cyangwa “abashumba.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”