Yeremiya 27:1-22

  • Umugogo wa Babuloni (1-11)

  • Sedekiya asabwa kwemera ko Babuloni imutsinze (12-22)

27  Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa Yehoyakimu umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yavuganye nanjye:  “Yehova yarambwiye ati: ‘boha imigozi, ubaze n’umugogo* ubishyire ku ijosi ryawe.  Uzabyoherereze umwami wa Edomu,+ umwami w’i Mowabu,+ umwami w’Abamoni,+ umwami w’i Tiro+ n’umwami w’i Sidoni,+ ubihe abantu baje i Yerusalemu kureba Sedekiya umwami w’u Buyuda, babijyane.  Uzabahe itegeko bazageza kuri ba shebuja, uti: “‘“Ibi ni byo Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “uku ni ko muzabwira ba shobuja muti:  ‘ni njye waremye isi n’abantu n’inyamaswa zo ku isi, nkoresheje imbaraga zanjye nyinshi n’ukuboko kwanjye kurambuye; kandi nabihaye uwo nshaka.*+  None ubu ibyo bihugu byose nabihaye umugaragu wanjye Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni, ndetse namuhaye n’inyamaswa zo mu gasozi ngo zimukorere.  Ibihugu byose bizamukorera we n’umwana we n’umwuzukuru we, kugeza ubwo igihugu cye na cyo kizaba gitahiwe.+ Icyo gihe, ibihugu byinshi n’abami bakomeye bazamugira umugaragu wabo.’+  “‘“Yehova aravuga ati: ‘nihagira igihugu cyangwa ubwami byanga gukorera Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi bikanga ko umwami w’i Babuloni ashyira umugogo ku ijosi ryabyo, abaturage b’icyo gihugu nzabahana mbateze intambara,+ inzara n’icyorezo,* kugeza igihe nzabamarira nkoresheje ukuboko kwa Nebukadinezari.’  “‘“‘Ubwo rero, ntimukumvire abahanuzi banyu, ababaragurira, abababwira ibyo barose, abakora iby’ubumaji n’abapfumu banyu, bababwira bati: “ntimuzakorera umwami w’i Babuloni.” 10  Kuko babahanurira ibinyoma kandi nimwumvira ibyo binyoma byabo, muzajyanwa kure y’igihugu cyanyu mbatatanye maze murimbuke. 11  “‘“Yehova aravuga ati: ‘ariko abaturage b’igihugu bazemera ko umwami w’i Babuloni ashyira umugogo ku majosi yabo kandi bakamukorera, nzatuma baguma* mu gihugu cyabo, bagihinge kandi bagituremo.’”’” 12  Sedekiya+ umwami w’u Buyuda na we namubwiye amagambo nk’ayo nti: “Mwemere umwami w’i Babuloni ashyire umugogo ku majosi yanyu kandi mumukorere we n’abantu be, ni bwo muzakomeza kubaho.+ 13  Kuki wowe n’abantu bawe mwakwicwa n’intambara,+ inzara+ n’icyorezo,+ nk’uko Yehova yavuze ko bizagendekera igihugu kitazakorera umwami w’i Babuloni? 14  Ntimukumve amagambo y’abahanuzi babasezeranya bati: ‘ntimuzakorera umwami w’i Babuloni,’+ kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.+ 15  “Yehova aravuga ati: ‘si njye wabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye. Nimubumvira nzabatatanya kandi murimbukane n’abahanuzi babahanurira.’”+ 16  Kandi nabwiye abatambyi n’aba baturage bose nti: “Yehova aravuga ati: ‘ntimukumve amagambo abahanuzi banyu babahanurira, bavuga bati: “vuba aha ibikoresho byo mu nzu ya Yehova bigiye kugarurwa bivanywe i Babuloni.”+ Babahanurira ibinyoma.+ 17  Ntimukabumvire, ahubwo mukorere umwami w’i Babuloni ni bwo muzakomeza kubaho.+ Kuki uyu mujyi wahinduka amatongo? 18  Ariko niba ari abahanuzi koko kandi niba ibyo bavuga bituruka kuri Yehova, ngaho nibinginge Yehova nyiri ingabo kugira ngo ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu bitajyanwa i Babuloni.’ 19  “Kubera ko Yehova nyiri ingabo yavuze iby’inkingi,+ ikigega cy’amazi,*+ amagare+ n’ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mujyi, 20  ni ukuvuga ibyo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni atatwaye, igihe yavanaga Yekoniya umuhungu wa Yehoyakimu umwami w’u Buyuda i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ku ngufu ari kumwe n’abakomeye bose b’i Buyuda n’i Yerusalemu;+ 21  koko rero, Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, yavuze uko bizagendekera ibikoresho byasigaye mu nzu ya Yehova no mu nzu* y’umwami w’u Buyuda n’i Yerusalemu, aravuga ati: 22  ‘“bizajyanwa i Babuloni+ bigumeyo, kugeza igihe nzongera kubyerekezaho ibitekerezo,” ni ko Yehova avuga. “Hanyuma, nzabigarura mbisubize aha hantu.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo nabonaga ko abikwiriye.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baruhukira.”
Cyangwa “ingoro.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyanja.”
Cyangwa “ingoro.”