Yeremiya 3:1-25
3 Abantu barabaza bati: “Ese umugabo aramutse yirukanye umugore we, uwo mugore akagenda maze agashaka undi mugabo, yakongera kumugarura?”
Ese iki gihugu nticyanduye?+
Yehova aravuga ati: “Wasambanye n’abagabo benshi,+None urashaka kugaruka iwanjye?”
2 “Ubura amaso urebe ku dusozi turiho ubusa.
Ni he batagusambanyirije?
Wicaraga ku muhanda ubategereje,Umeze nk’Umwarabu* wo mu butayu.
Ukomeza kwanduza* igihugu,Ukoresheje ubusambanyi bwawe n’ibikorwa byawe bibi.+
3 Ni cyo cyatumye utabona imvura+Kandi no mu gihe cy’itumba imvura ntiyigeze igwa.
Ureba nk’umugore w’indaya*Kandi nta soni ugira.+
4 Ariko uravuga uti:
‘Papa, uri incuti magara yo mu buto bwanjye.+
5 Ese umuntu yakomeza kurakarira undi igihe cyose?
Ese uzakomeza kumbikira inzika kugeza iteka ryose?’
Ibyo urabivuga,Ariko ugakomeza gukora ibibi byose bishoboka.”+
6 Ku butegetsi bw’umwami Yosiya,+ Yehova yarambwiye ati: “‘Ese wabonye ibyo Isirayeli w’umuhemu yakoze? Ajya hejuru y’umusozi wose muremure no munsi y’igiti cyose gitoshye agasambanirayo.+
7 Na nyuma yo gukora ibyo byose, nakomeje kumubwira ngo angarukire,+ ariko ntiyangarukira. Yuda na we yakomeje kwitegereza ibyo murumuna we w’umuriganya akora.+
8 Maze kubona ukuntu Isirayeli w’umuhemu ari umusambanyi,+ naramwirukanye,+ muha icyemezo cy’uko dutanye kubera ubusambanyi bwe. Nyamara murumuna we Yuda w’indyarya ntibyamuteye ubwoba. Na we yaragiye aba umusambanyi.+
9 Yibwiye ko ubusambanyi bwe nta cyo butwaye, nuko akomeza kwanduza igihugu asambana n’ibiti n’amabuye.+
10 Nubwo murumuna we Yuda w’indyarya yabonye ibyo byose, ntiyigeze angarukira abikuye ku mutima, ahubwo yarandyaryaga gusa,’ ni ko Yehova avuga.”
11 Nuko Yehova arambwira ati: “Isirayeli w’umuhemu yarushije Yuda w’indyarya gukiranuka.+
12 Genda utangarize abo mu majyaruguru aya magambo, ubabwire uti:+
“‘Yehova aravuga ati: “yewe Isirayeli wigometse, ngarukira. Sinzakurebana uburakari kuko ndi indahemuka. Sinzakomeza kukubikira inzika igihe cyose.”+ Ni ko Yehova avuga.’+
13 ‘Nta kindi ngusaba uretse kwemera ko uri umunyamakosa, kuko wigometse kuri Yehova Imana yawe. Wakomeje kuryamana* n’abanyamahanga,* munsi y’igiti cyose gitoshye kandi ntiwumvira ijwi ryanjye,’ ni ko Yehova avuga.”
14 Yehova aravuga ati: “Mwa bana bigometse mwe, nimungarukire, kuko ari njye shobuja.* Nzabafata, mfate umwe mu mujyi na babiri mu muryango, mbazane i Siyoni.+
15 Nzabaha abungeri* bakora ibyo nshaka*+ kandi bazabaragiza ubumenyi n’ubushishozi.”
16 Yehova aravuga ati:+ “Muri iyo minsi muzaba benshi kandi mwere imbuto mu gihugu. Ntibazongera kuvuga bati: ‘isanduku y’isezerano rya Yehova.’ Ntibazayitekereza, habe no kuyibuka cyangwa kuyikumbura kandi ntizongera gukorwa.
17 Icyo gihe bazita Yerusalemu intebe y’ubwami ya Yehova.+ Ibihugu byose bizaza biteranire i Yerusalemu+ kugira ngo bisingize izina rya Yehova kandi ntibazongera kuyoborwa n’imitima yabo mibi itumva.”
18 “Muri iyo minsi bazagenda, abo mu muryango wa Yuda bajyane n’abo mu muryango wa Isirayeli+ maze bose hamwe bave mu gihugu cyo mu majyaruguru bajye mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu ngo kibabere umurage.+
19 Naratekereje nti: ‘mbega ukuntu nagushyize mu bandi bana, nkaguha igihugu cyiza, igihugu cyiza kurusha ibindi bihugu!’*+ Narongeye ndatekereza nti: “muzanyita Papa wanyu” kandi ntimuzareka kunkurikira.’
20 Yehova aravuga ati: ‘nk’uko umugore ahemukira umugabo we* akamuta, ni ko namwe abo mu muryango wa Isirayeli mwampemukiye.’”+
21 Ku dusozi turiho ubusa humvikanye ijwi,Ijwi ry’Abisirayeli barira kandi binginga,Kuko bagize imyifatire iteye isoni,Bibagiwe Yehova Imana yabo.+
22 “Nimungarukire mwa bana bigometse mwe.
Nzabakiza kwigomeka kwanyu.”+
“Dore turi hano! Tuje tukugana,Kuko wowe Yehova uri Imana yacu.+
23 Ni ukuri, udusozi n’urusaku rwo ku misozi, ni ubusa.+
Rwose, Yehova Imana yacu ni we gakiza ka Isirayeli.+
24 Ariko igiteye isoni* cyariye ibyo ba sogokuruza baruhiye uhereye igihe twari tukiri bato,+Amatungo yabo, inka n’intama,Abahungu babo n’abakobwa babo.
25 Reka turyame mu kimwaroKandi twiyorose gukorwa n’isoni,Kuko kuva tukiri bato kugeza uyu munsi,+Twe na ba sogokuruza twakoshereje Yehova Imana yacu+Kandi ntitwumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu ugenda yimuka mu butayu, ashakisha aho kuragira amatungo ye.”
^ Cyangwa “guhumanya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu maso hawe hameze nk’ah’umugore w’indaya.”
^ Cyangwa “imana zo mu bindi bihugu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wakomeje kunyura mu nzira nyinshi.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umugabo wanyu.”
^ Cyangwa “abashumba.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahuje n’umutima wanjye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kurusha ingabo z’ibihugu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “uwo babana.”
^ Cyangwa “imana iteye isoni.”