Yeremiya 30:1-24
-
Basezeranywa kugaruka no gukira (1-24)
30 Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati:
2 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘andika mu gitabo amagambo yose nkubwira.
3 Yehova aravuga ati: “igihe kizagera maze mpurize hamwe abantu banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+
4 Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Abisirayeli n’Abayuda:
5 Yehova aravuga ati:
“Twumvise amajwi y’abantu bishwe n’ubwoba.
Hari ubwoba kandi nta mahoro ahari.
6 Nimubaze niba umugabo ashobora kubyara.
None se ko mbona umugabo wese w’umunyambaraga ashyize ibiganza bye ku ndaNk’umugore urimo abyara?+
Kuki buri muntu ubona afite ubwoba mu maso?
7 Ayi we! Ni umunsi uteye ubwoba.*+
Nta wundi umeze nka wo,Ni igihe cy’umubabaro kuri Yakobo,Ariko azakirokoka.”
8 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Kuri uwo munsi, nzavuna umugogo* uri ku ijosi ryabo n’imigozi ibaboshye nyicemo kabiri kandi abanyamahanga* ntibazongera kubagira abacakara* babo.
9 Bazakorera Yehova Imana yabo, bakorere na Dawidi umwami nzabaha.”+
10 Yehova aravuga ati: “Naho wowe Yakobo umugaragu wanjye, ntutinye.
Ntugire ubwoba Isirayeli we!+
Kuko nzagukiza ngukuye kure,Nkize n’abagize urubyaro rwawe mbakure mu gihugu bajyanywemo ku ngufu.+
Yakobo azagaruka agire amahoro n’umutuzo,Nta muntu uzamutera ubwoba.”+
11 Yehova aravuga ati: “Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize.
Ibihugu byose nabatatanyirijemo nzabirimbura.+
Icyakora wowe sinzakurimbura.+
Nzagukosora nk’uko bikwiriyeAriko sinzabura kuguhana.”+
12 Yehova aravuga ati:
“Nta muti wavura igikomere cyawe.+
Igisebe cyawe ntigishobora gukira.
13 Nta wakuvuganira,Nta wakiza igisebe cyaweKandi nta muntu ushobora kugukiza.
14 Abagukunda cyane bose barakwibagiwe.+
Ntibakigushaka.
Nagukubise nk’ukubita umwanzi,+Nguhana nk’uhana umuntu w’umugome,Bitewe n’ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi.+
15 Kuki utakishwa n’igikomere cyawe?
Ububabare bwawe ntibushobora gushira.
Ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi+Ni byo byatumye ngukorera ibyo.
16 Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa+Kandi abanzi bawe bose na bo bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+
Abagusahura na bo bazasahurwaKandi abakwiba bose, na bo bazibwa.”+
17 Yehova aravuga ati: “Ariko nzatuma woroherwa kandi ngukize ibikomere byawe,+Nubwo bakwise uwanzwe bavuga bati:
‘Siyoni nta muntu uyishaka.’”+
18 Yehova aravuga ati:
“Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+Kandi nzagirira impuhwe aho batuye.
Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba.
19 Bazaririmba indirimbo zo gushimira kandi baseke.+
Nzatuma baba benshi aho kuba bake,+Nzatuma baba benshi*Aho kuba bake.+
20 Abana be bazamera nk’uko bari bameze keraKandi nzatuma baba abantu bakomeye.+
Nzahana abamugirira nabi bose.+
21 Umuntu ukomeye uzamutegeka azaba ari uwo mu bantu beKandi umutware we azaturuka mu bamukomokaho.
Nzatuma aza hafi yanjye kandi na we azanyegera.”
Yehova aravuga ati: “Naho ubundi se ni nde watinyuka kunyegera?”
22 “Muzaba abanjye+ nanjye mbe Imana yanyu.”+
23 Dore umujinya wa Yehova uzaza umeze nk’umuyaga mwinshi.+
Umuyaga wa serwakira uzikaragira ku mitwe y’ababi.
24 Uburakari bwa Yehova bwaka nk’umuriro ntibuzagabanukaKugeza igihe azakorera ibyo yiyemeje mu mutima we.+
Ibyo muzabisobanukirwa mu minsi ya nyuma.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukomeye.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “abo mu bindi bihugu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kumugira umucakara.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Bubahwa.”