Yeremiya 30:1-24

  • Basezeranywa kugaruka no gukira (1-24)

30  Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati:  “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘andika mu gitabo amagambo yose nkubwira.  Yehova aravuga ati: “igihe kizagera maze mpurize hamwe abantu banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+  Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Abisirayeli n’Abayuda:   Yehova aravuga ati: “Twumvise amajwi y’abantu bishwe n’ubwoba. Hari ubwoba kandi nta mahoro ahari.   Nimubaze niba umugabo ashobora kubyara. None se ko mbona umugabo wese w’umunyambaraga ashyize ibiganza bye ku ndaNk’umugore urimo abyara?+ Kuki buri muntu ubona afite ubwoba mu maso?   Ayi we! Ni umunsi uteye ubwoba.*+ Nta wundi umeze nka wo,Ni igihe cy’umubabaro kuri Yakobo,Ariko azakirokoka.”  Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Kuri uwo munsi, nzavuna umugogo* uri ku ijosi ryabo n’imigozi ibaboshye nyicemo kabiri kandi abanyamahanga* ntibazongera kubagira abacakara* babo.  Bazakorera Yehova Imana yabo, bakorere na Dawidi umwami nzabaha.”+ 10  Yehova aravuga ati: “Naho wowe Yakobo umugaragu wanjye, ntutinye. Ntugire ubwoba Isirayeli we!+ Kuko nzagukiza ngukuye kure,Nkize n’abagize urubyaro rwawe mbakure mu gihugu bajyanywemo ku ngufu.+ Yakobo azagaruka agire amahoro n’umutuzo,Nta muntu uzamutera ubwoba.”+ 11  Yehova aravuga ati: “Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize. Ibihugu byose nabatatanyirijemo nzabirimbura.+ Icyakora wowe sinzakurimbura.+ Nzagukosora nk’uko bikwiriyeAriko sinzabura kuguhana.”+ 12  Yehova aravuga ati: “Nta muti wavura igikomere cyawe.+ Igisebe cyawe ntigishobora gukira. 13  Nta wakuvuganira,Nta wakiza igisebe cyaweKandi nta muntu ushobora kugukiza. 14  Abagukunda cyane bose barakwibagiwe.+ Ntibakigushaka. Nagukubise nk’ukubita umwanzi,+Nguhana nk’uhana umuntu w’umugome,Bitewe n’ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi.+ 15  Kuki utakishwa n’igikomere cyawe? Ububabare bwawe ntibushobora gushira. Ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi+Ni byo byatumye ngukorera ibyo. 16  Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa+Kandi abanzi bawe bose na bo bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+ Abagusahura na bo bazasahurwaKandi abakwiba bose, na bo bazibwa.”+ 17  Yehova aravuga ati: “Ariko nzatuma woroherwa kandi ngukize ibikomere byawe,+Nubwo bakwise uwanzwe bavuga bati: ‘Siyoni nta muntu uyishaka.’”+ 18  Yehova aravuga ati: “Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+Kandi nzagirira impuhwe aho batuye. Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba. 19  Bazaririmba indirimbo zo gushimira kandi baseke.+ Nzatuma baba benshi aho kuba bake,+Nzatuma baba benshi*Aho kuba bake.+ 20  Abana be bazamera nk’uko bari bameze keraKandi nzatuma baba abantu bakomeye.+ Nzahana abamugirira nabi bose.+ 21  Umuntu ukomeye uzamutegeka azaba ari uwo mu bantu beKandi umutware we azaturuka mu bamukomokaho. Nzatuma aza hafi yanjye kandi na we azanyegera.” Yehova aravuga ati: “Naho ubundi se ni nde watinyuka kunyegera?” 22  “Muzaba abanjye+ nanjye mbe Imana yanyu.”+ 23  Dore umujinya wa Yehova uzaza umeze nk’umuyaga mwinshi.+ Umuyaga wa serwakira uzikaragira ku mitwe y’ababi. 24  Uburakari bwa Yehova bwaka nk’umuriro ntibuzagabanukaKugeza igihe azakorera ibyo yiyemeje mu mutima we.+ Ibyo muzabisobanukirwa mu minsi ya nyuma.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukomeye.”
Cyangwa “abo mu bindi bihugu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kumugira umucakara.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Bubahwa.”