Yeremiya 32:1-44

  • Yeremiya agura umurima (1-15)

  • Isengesho rya Yeremiya (16-25)

  • Yehova amusubiza (26-44)

32  Mu mwaka wa 10 w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, hakaba hari mu mwaka wa 18 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* Yehova yavuganye na Yeremiya.+  Icyo gihe, ingabo z’umwami w’i Babuloni zari zigose Yerusalemu kandi umuhanuzi Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi+ rwari mu nzu* y’umwami w’u Buyuda.  Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yaramufunze,+ avuga ati: “Kuki uhanura uvuga uti: ‘Yehova aravuga ati: “uyu mujyi ngiye kuwuha umwami w’i Babuloni kandi azawufata,+  ndetse Sedekiya umwami w’u Buyuda ntazacika Abakaludaya, kuko umwami w’i Babuloni azamufata; azavugana na we imbonankubone barebana mu maso.”’+  Yehova aravuga ati: ‘azajyana Sedekiya i Babuloni agumeyo, kugeza igihe nzafatira umwanzuro w’icyo nzamukorera. Nubwo mukomeza kurwanya Abakaludaya, ntimuzatsinda.’”+  Nuko Yeremiya aravuga ati: “Yehova yambwiye ati:  ‘dore Hanameli umuhungu wa Shalumu uvukana na papa wawe, aje kukubwira ati: “gura umurima wanjye uri muri Anatoti,+ kuko ari wowe wa mbere ufite uburenganzira bwo kuwucungura.”’”*+  Hanyuma Hanameli umuhungu wa data wacu araza, nk’uko Yehova yari yabivuze, ansanga mu Rugo rw’Abarinzi maze arambwira ati: “Ndakwinginze, gura umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ufite uburenganzira bwo kuwuhabwa, ukaba uwawe no kuwucungura. Ngaho wugure ube uwawe.” Nuko mpita menya ko ari byo Yehova yashakaga.  Hanyuma ngura na Hanameli umuhungu wa data wacu uwo murima wari muri Anatoti, muha+ garama 80* z’ifeza n’ibiceri 10 by’ifeza. 10  Nuko nandika inyandiko y’amasezerano,+ nyishyiraho ikimenyetso gifatanya, ntora abagabo bo kubihamya+ maze ibyo nagombaga kumwishyura, mbimupimira ku munzani. 11  Hanyuma mfata inyandiko y’amasezerano y’ubuguzi, iyo nari nashyizeho ikimenyetso gifatanya nkurikije ibisabwa n’amategeko n’indi itaririho ikimenyetso gifatanya. 12  Nuko ya nyandiko y’amasezerano y’ubuguzi nyiha Baruki+ umuhungu wa Neriya,+ umuhungu wa Mahaseya, nyimuhera imbere ya Hanameli, umuhungu wa data wacu n’imbere y’abagabo banditse kuri iyo nyandiko n’imbere y’Abayahudi bose bari bicaye mu Rugo rw’Abarinzi.+ 13  Ntegeka Baruki bose babyumva nti: 14  “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘fata izi nzandiko zombi, iyi y’amasezerano y’ubuguzi iriho ikimenyetso gifatanya n’iriya yindi itariho ikimenyetso gifatanya, ugende uzishyire mu kibindi kugira ngo zizabikwe igihe kirekire,’ 15  kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘amazu, imirima n’imizabibu bizongera kugurwa muri iki gihugu.’”+ 16  Nuko maze guha Baruki umuhungu wa Neriya inyandiko y’amasezerano y’ubuguzi, nsenga Yehova nti: 17  “Mwami w’Ikirenga Yehova! Ni wowe waremye ijuru n’isi ukoresheje imbaraga zawe nyinshi+ n’ukuboko kwawe kurambuye. Nta kintu na kimwe ubona ko gitangaje, 18  wowe ugaragariza urukundo rudahemuka abantu babarirwa mu bihumbi, ariko ugahanira abana ibyaha bya ba papa babo,*+ wowe Mana y’ukuri ikomeye kandi ifite imbaraga, ukaba witwa Yehova nyiri ingabo. 19  Uri Imana ifite imigambi ihebuje, ikora ibikorwa bikomeye+ kandi amaso yawe areba ibyo abantu bakora byose,+ kugira ngo witure buri wese ukurikije imyifatire ye n’ibyo akora.+ 20  Wakoreye ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, abantu bakaba bakibyibuka kugeza uyu munsi kandi byatumye umenyekana muri Isirayeli no mu bantu bose+ nk’uko bimeze uyu munsi. 21  Wakuye abantu bawe, ari bo Bisirayeli mu gihugu cya Egiputa, ukoresheje ibimenyetso, ibitangaza ukuboko gukomeye kandi kurambuye hamwe n’ibikorwa biteye ubwoba.+ 22  “Nyuma yaho wabahaye iki gihugu wari wararahiriye ba sekuruza+ ko uzabaha, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ 23  Nuko baraza baragifata, ariko ntibakumviye cyangwa ngo bakurikize amategeko yawe. Nta kintu na kimwe wabategetse gukora bigeze bakora, bituma ubateza ibi byago byose.+ 24  Dore abantu bateye uyu mujyi+ bawurundaho ibyo kuririraho kugira ngo bawufate kandi bitewe n’intambara,+ inzara n’icyorezo,*+ Abakaludaya bawuteye bazawufata. Ibyo wavuze byose byarabaye nk’uko ubyirebera. 25  Ariko Mwami w’Ikirenga Yehova, warambwiye uti: ‘tanga amafaranga ugure uyu murima utore n’abagabo bo kubihamya,’ nubwo uyu mujyi uzafatwa n’Abakaludaya.” 26  Nuko Yehova abwira Yeremiya ati: 27  “Ni njye Yehova Imana y’abantu bose. Ese hari ikintu gitangaje kuri njye? 28  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘ngiye guha uyu mujyi Abakaludaya n’Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni kandi azawufata.+ 29  Abakaludaya bateye uyu mujyi bazawinjiramo bawutwike wose ushye,+ batwike n’amazu afite ibisenge batambiragaho Bayali ibitambo kandi bagasukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa kugira ngo bandakaze.’+ 30  “‘Abisirayeli n’Abayuda bakoraga ibyo nanga kuva bakiri bato.+ Abisirayeli bakomeza kundakaza bitewe n’ibikorwa byabo,’ ni ko Yehova avuga. 31  ‘Kuko kuva uyu mujyi wakubakwa kugeza uyu munsi, wagiye untera umujinya n’uburakari gusa.+ Ni yo mpamvu ugomba kuva imbere yanjye,+ 32  bitewe n’ibibi byose Abisirayeli n’Abayuda bakoze kugira ngo bandakaze, ni ukuvuga ibyo bo, abami babo,+ abatware babo,+ abatambyi babo, abahanuzi babo,+ hamwe n’abantu bo mu Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu bakoze. 33  Bakomeje kuntera umugongo aho kundeba.+ Nubwo nagerageje kubigisha kenshi,* nta n’umwe muri bo wateze amatwi ngo yemere gukosorwa.+ 34  Nanone bafashe ibigirwamana biteye iseseme, babishyira mu nzu yitirirwa izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+ 35  Ikindi kandi, bubakiye Bayali ahantu hirengeye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo babatambira Moleki,+ akaba ari ikintu ntigeze mbategeka+ kandi bikaba bitarigeze biza mu mutima wanjye* ko bakora ikintu kibi nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’ 36  “Ubwo rero, ibi ni byo Yehova Imana ya Isirayeli avuga, bizaba kuri uyu mujyi muvuga ko umwami w’i Babuloni azafata akoresheje intambara, inzara n’icyorezo: 37  ‘Dore ngiye kubahuriza hamwe mbakuye mu bihugu byose nabatatanyirijemo mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze.+ Nzabagarura aha hantu, ntume bahatura bafite umutekano.+ 38  Bazaba abanjye, nanjye mbe Imana yabo.+ 39  Nzabaha umutima umwe+ n’inzira imwe kugira ngo bahore bantinya, bityo bazabeho neza bo n’abana babo.+ 40  Nzagirana na bo isezerano rihoraho iteka ryose+ ry’uko ntazigera ndeka kubagirira neza+ kandi nzatuma bantinya mu mitima yabo kugira ngo batazanta.+ 41  Nzanezezwa no kubagirira neza+ kandi nzabatera muri iki gihugu mbakomeze,+ mbigiranye umutima wanjye wose n’ubugingo* bwanjye bwose.’” 42  “Yehova aravuga ati: ‘nk’uko nateje aba bantu ibi byago byose bikomeye, ni na ko nzabakorera ibyiza byose mbasezeranya.+ 43  Imirima izongera igurwe muri iki gihugu,+ nubwo muvuga muti: “cyabaye ubutayu nta muntu cyangwa itungo bikihaba kandi cyahawe Abakaludaya.”’ 44  “Yehova aravuga ati: ‘dore uko bizagenda mu gihugu cya Benyamini,+ mu nkengero za Yerusalemu, mu mijyi y’u Buyuda,+ mu mijyi yo mu karere k’imisozi miremire, mu mijyi yo mu kibaya+ no mu mijyi yo mu majyepfo: Abantu bazagura imirima amafaranga maze byandikwe mu nyandiko z’amasezerano y’ubuguzi, zishyirweho n’ikimenyetso gifatanya kandi batore abagabo bo kubihamya, kuko nzagarura abantu babo bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “ingoro.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umucunguzi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli zirindwi.” Shekeli imwe ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukabashyirira inyiturano mu gituza.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubwo nazindukaga kare nkabigisha.”
Cyangwa “bitarigeze biza mu bitekerezo byanjye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”