Yeremiya 33:1-26
33 Yehova yongeye kuvugana na Yeremiya ku nshuro ya kabiri, igihe yari agifungiwe mu Rugo rw’Abarinzi,+ ati:
2 “Yehova Umuremyi w’isi, Yehova wayiremye akayikomeza, izina rye rikaba ari Yehova, aravuga ati:
3 ‘mpamagara nzakwitaba kandi nkubwire ibintu bikomeye bigoye gusobanukirwa, ibintu utigeze umenya.’”+
4 “Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ibizaba ku mazu yo muri uyu mujyi n’amazu y’abami b’u Buyuda yashenywe bitewe n’ibirundo byo kuririraho n’inkota y’umwanzi,+
5 n’ibizaba ku bazaza kurwanya Abakaludaya, bakuzuza aha hantu intumbi z’abo nishe bitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, abakoze ibintu bibi, bigatuma ntakomeza kwita kuri uyu mujyi:
6 ‘ngiye gutuma uyu mujyi woroherwa kandi ugire ubuzima bwiza.+ Nzabakiza kandi ntume bagira amahoro menshi banasobanukirwe ukuri.+
7 Nzagarura abajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu b’i Buyuda n’Abisirayeli+ kandi nzabubaka nk’uko nabigenje mbere.+
8 Nzabeza mbakureho amakosa yose bankoreye,+ mbababarire ibyaha byose bankoreye n’ibicumuro byabo.+
9 Kumenyekana k’uyu mujyi bizanshimisha kandi ibihugu byose byo ku isi bizansingiza, bimpe ikuzo nibimara kumenya ibyiza byose nakoreye abari barajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu.+ Bizagira ubwoba+ kandi bitinye bitewe n’ibintu byiza n’amahoro nzaha uwo mujyi.’”+
10 “Yehova aravuga ati: ‘aha hantu muzaba muvuga ko habaye ubutayu, nta muntu cyangwa itungo bihaba, ni ukuvuga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu yahindutse amatongo, nta muntu uyirimo, cyangwa abaturage ndetse nta n’amatungo bihaba, hazongera kumvikana
11 ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa,+ ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni, ijwi ry’abavuga bati: “nimushimire Yehova nyiri ingabo kuko Yehova ari mwiza;+ urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”’+
“‘Bazazana ibitambo byo gushimira mu nzu ya Yehova,+ nk’uko byahoze mbere, kuko abantu bo muri iki gihugu bajyanywe ku ngufu nzabagarura.’ Ni ko Yehova avuga.”
12 “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘muri iki gihugu cyabaye amatongo, ahatakiba umuntu cyangwa itungo no mu mijyi yaho yose, hazongera kuba inzuri* kandi abashumba bazahashyira amatungo yabo kugira ngo aharuhukire.’+
13 “‘Mu mijyi yo mu turere tw’imisozi miremire, mu mijyi yo mu bibaya, mu mijyi yo mu majyepfo, mu gihugu cya Benyamini, mu nkengero za Yerusalemu+ no mu mijyi y’i Buyuda,+ amatungo azongera kunyura munsi y’ukuboko k’ushinzwe kuyabara,’ ni ko Yehova avuga.”
14 “‘Igihe kigiye kugera,’ ni ko Yehova avuga, ‘maze nkore ibintu byiza nasezeranyije umuryango wa Isirayeli n’umuryango wa Yuda.+
15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzatuma Dawidi akomokwaho n’umuntu*+ ukiranuka kandi azatuma mu gihugu habamo ubutabera no gukiranuka.+
16 Muri iyo minsi ab’i Buyuda bazakizwa+ kandi i Yerusalemu hazaba umutekano.+ Hazitwa: Yehova Ni we Gukiranuka Kwacu.’”+
17 “Yehova aravuga ati: ‘Dawidi ntazabura umuntu umukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami y’umuryango wa Isirayeli,+
18 kandi abatambyi b’Abalewi ntibazabura umuntu uhagarara imbere yanjye, kugira ngo atambe ibitambo bitwikwa n’umuriro, amaturo y’ibinyampeke n’ibindi bitambo.’”
19 Yehova yongera kubwira Yeremiya ati:
20 “Uku ni ko Yehova avuga ati: ‘niba mushobora gukuraho isezerano ryanjye ry’amanywa n’isezerano ryanjye ry’ijoro, ku buryo amanywa n’ijoro bitabaho mu gihe cyabyo,+
21 ubwo n’isezerano nagiranye n’umugaragu wanjye Dawidi na ryo ryaba rishobora kwicwa+ maze ntagire umuhungu utegeka ari umwami yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ kimwe n’isezerano nagiranye n’abatambyi b’Abalewi bankorera.+
22 Nk’uko ingabo zo mu kirere* zitabarika n’umucanga wo ku nyanja udashobora gupimwa, ni ko nzatuma abakomoka kuri Dawidi n’Abalewi bankorera baba benshi.’”
23 Yehova yongera kuvugana na Yeremiya aramubwira ati:
24 “Ese ntiwumvise ibyo aba bantu bavuga bati: ‘ya miryango ibiri Yehova yatoranyije, azayita?’ Basuzugura abantu banjye kandi ntibakibabona nk’ishyanga.
25 “Yehova aravuga ati: ‘nk’uko nashyizeho isezerano ryanjye ry’amanywa n’ijoro,+ ni ukuvuga amategeko agenga ijuru n’isi,+
26 ni ko ntazigera nta abakomoka kuri Yakobo n’abakomoka ku mugaragu wanjye Dawidi kandi nta kizambuza kuvana mu babakomokaho abazategeka abo mu muryango wa Aburahamu, Isaka na Yakobo. Nzagarura abantu babo bajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu+ kandi nzabagirira impuhwe.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni aho amatungo arisha.
^ Cyangwa “umuragwa.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzatuma Dawidi ameraho umushibu.”
^ Ni ukuvuga, ibintu byo mu kirere bitanga urumuri.