Yeremiya 35:1-19

  • Abarekabu babaye intangarugero mu kumvira (1-19)

35  Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye Yeremiya ati:  “Genda ujye mu muryango w’Abarekabu+ uvugane na bo maze ubazane mu nzu ya Yehova, ubashyire muri kimwe mu byumba byo kuriramo* maze ubahe divayi banywe.”  Nuko mfata Yazaniya umuhungu wa Yeremiya, umuhungu wa Habaziniya, abavandimwe be, abahungu be bose n’abo mu muryango w’Abarekabu bose,  mbazana mu nzu ya Yehova. Nabashyize mu cyumba cyo kuriramo cy’abahungu ba Hanani, umuhungu wa Igidaliya umuntu w’Imana y’ukuri, cyari iruhande rw’icyumba cyo kuriramo cy’abatware cyari hejuru y’icyumba cyo kuriramo cya Maseya umuhungu wa Shalumu, umurinzi w’amarembo.  Hanyuma nshyira imbere y’Abarekabu ibikombe byuzuyemo divayi, ndababwira nti: “Nimunywe divayi.”  Ariko baransubiza bati: “Ntitunywa divayi, kuko sogokuruza Yehonadabu*+ umuhungu wa Rekabu yadutegetse ati: ‘mwebwe cyangwa abana banyu, ntimuzigere munywa divayi.  Kandi ntimukubake inzu cyangwa ngo mutere imbuto. Ntimugatere uruzabibu kandi ntimukarutunge ngo rube urwanyu. Ahubwo igihe cyose mujye muba mu mahema, kugira ngo mubeho igihe kirekire, mu gihugu mutuyemo kitari icyanyu.’  Ubwo rero, dukomeje kumvira ibyo sogokuruza Yehonadabu umuhungu wa Rekabu yadutegetse byose, tukirinda kunywa divayi, twebwe n’abagore bacu n’abahungu bacu n’abakobwa bacu.  Nanone ntitwubaka amazu yo kubamo kandi nta mizabibu cyangwa imirima cyangwa imbuto dufite. 10  Dukomeza kuba mu mahema, tukumvira ibyo sogokuruza Yehonadabu* yadutegetse byose. 11  Ariko igihe Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yateraga igihugu,+ ni bwo twavuze tuti: ‘nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z’Abakaludaya n’ingabo z’Abanyasiriya,’ none ubu dutuye i Yerusalemu.” 12  Nuko Yehova abwira Yeremiya ati: 13  “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘genda ubwire abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu uti: “ese sinakomeje kubasaba kunyumvira?”+ Ni ko Yehova avuga. 14  “Yehonadabu umuhungu wa Rekabu yategetse abamukomotseho kutanywa divayi kandi baramwumviye, ntibayinywa kugeza uyu munsi, bityo baba bumviye itegeko rya sekuruza.+ Ariko njye navuganye namwe kenshi* mwanga kunyumvira.+ 15  Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabatuma kenshi*+ nkababwira nti: ‘ndabinginze buri wese niyisubireho areke imyifatire ye mibi+ maze akore ibyiza. Ntimukumvire izindi mana kandi ntimukazikorere. Icyo gihe, ni bwo muzakomeza gutura muri iki gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu.’+ Ariko mwanze kunyumvira kandi ntimwantega amatwi. 16  Abakomoka kuri Yehonadabu umuhungu wa Rekabu, bumviye itegeko sekuruza yabategetse,+ ariko aba bantu bo banze kunyumvira.”’” 17  “Ni yo mpamvu Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘ngiye guteza u Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu bose ibyago byose nababwiye ko nzabateza,+ kuko nababwiye bakanga kumva, ngakomeza kubahamagara ariko ntibanyitabe.’”+ 18  Nuko Yeremiya abwira abo mu muryango w’Abarekabu ati: “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, aravuga ati: ‘kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yehonadabu mugakomeza gukurikiza ibyo yabategetse byose kandi mugakora ibyo yabasabye byose, 19  Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “Yehonadabu* umuhungu wa Rekabu, ntazabura uwo mu bamukomokaho unkorera.”’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mu byumba.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yonadabu,” bikaba ari Yehonadabu mu buryo buhinnye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yonadabu,” bikaba ari Yehonadabu mu buryo buhinnye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nazindukaga kare nkababwira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkabatuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Yonadabu,” akaba ari Yehonadabu mu buryo buhinnye.”