Yeremiya 37:1-21

  • Abakaludaya bareka kugota Yerusalemu igihe gito (1-10)

  • Yeremiya afungwa (11-16)

  • Sedekiya ahura na Yeremiya (17-21)

    • Yeremiya ahabwa umugati (21)

37  Nuko Umwami Sedekiya+ umuhungu wa Yosiya, aba umwami asimbuye Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu. Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni ni we wamugize umwami w’u Buyuda.+  Ariko we n’abagaragu be n’abaturage, ntibumviye ibyo Yehova yababwiye akoresheje umuhanuzi Yeremiya.  Nuko Umwami Sedekiya atuma Yehukali+ umuhungu wa Shelemiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, ngo bagende babwire umuhanuzi Yeremiya bati: “Turakwinginze, senga udusabira kuri Yehova Imana yacu.”  Muri icyo gihe, Yeremiya yajyaga aho ashatse mu baturage kuko yari atarafungwa.+  Icyo gihe ingabo za Farawo zari zaraje zivuye muri Egiputa.+ Abakaludaya bari bagose Yerusalemu bumvise iyo nkuru basubira inyuma, bareka Yerusalemu.+  Nuko Yehova abwira umuhanuzi Yeremiya ati:  “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘muzabwire umwami w’u Buyuda wabatumye kumbaza, muti: “dore ingabo za Farawo zije kubatabara zizasubira mu gihugu cyazo cya Egiputa.+  Kandi Abakaludaya bazagaruka barwanye uyu mujyi bawufate maze bawutwike.”+  Yehova aravuga ati: “Ntimwishuke* muvuga muti: ‘Abakaludaya bazagenda batureke,’ kuko ntaho bazajya. 10  Nubwo mwakwica ingabo zose z’Abakaludaya zibarwanya maze hagasigara gusa abakomeretse cyane, bahaguruka bakava mu mahema yabo, bagatwika uyu mujyi.”’”+ 11  Ingabo z’Abakaludaya zimaze gusubira inyuma zikava i Yerusalemu bitewe n’ingabo za Farawo,+ 12  Yeremiya yasohotse muri Yerusalemu kugira ngo ajye mu gihugu cya Benyamini,+ ngo ahabwe umugabane muri bene wabo. 13  Nuko ageze mu Irembo rya Benyamini, ahasanga uwari uhagarariye abarinzi witwaga Iriya umuhungu wa Shelemiya, umuhungu wa Hananiya. Ahita afata umuhanuzi Yeremiya, aramubwira ati: “Uhungiye mu Bakaludaya!” 14  Ariko Yeremiya aramusubiza ati: “Urambeshyera, simpungiye mu Bakaludaya!” Nuko Iriya yanga kumva Yeremiya, ahubwo aramufata amushyira abatware. 15  Abo batware barakarira Yeremiya,+ baramukubita maze bamufungira+ mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani, kuko yari yarahindutse gereza. 16  Yeremiya bamufungiye muri kasho,* muri kimwe mu byumba bifite ibisenge bikomeye, ahamara iminsi myinshi. 17  Umunsi umwe, Umwami Sedekiya amutumaho abantu baramuzana, amubariza mu nzu* ye bari ahantu hiherereye,+ ati: “Ese hari ikintu Yehova yakubwiye”? Yeremiya aramusubiza ati: “Kirahari!” Akomeza avuga ati: “Uzafatwa n’umwami w’i Babuloni!”+ 18  Nanone Yeremiya abwira Umwami Sedekiya ati: “Ni ikihe cyaha nagukoreye wowe n’abagaragu bawe n’aba bantu cyatuma mumfunga? 19  Ubu se ba bahanuzi banyu babahanuriraga bababwira bati: ‘umwami w’i Babuloni ntazabatera cyangwa ngo atere iki gihugu,’ bari he?+ 20  None ndakwinginze, mwami databuja, ntega amatwi. Ndakwinginze, reka ngire icyo nkwisabira. Ntunsubize mu nzu y’umunyamabanga Yehonatani+ ntazahapfira.”+ 21  Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mujyi.+ Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Nanone yitwa Yehoyakini na Yekoniya.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “ntimushuke ubugingo bwanyu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inzu y’ikigega cy’amazi.”
Cyangwa “ingoro.”