Yeremiya 38:1-28

  • Yeremiya ajugunywa mu rwobo rw’amazi (1-6)

  • Ebedi-meleki atabara Yeremiya (7-13)

  • Yeremiya asaba Sedekiya kwemera ko atsinzwe (14-28)

38  Nuko Shefatiya umuhungu wa Matani, Gedaliya umuhungu wa Pashuri, Yukali+ umuhungu wa Shelemiya na Pashuri+ umuhungu wa Malikiya, bumva amagambo Yeremiya yabwiraga abantu bose, agira ati:  “Yehova aravuga ati: ‘uzaguma muri uyu mujyi azicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo.*+ Ariko uzasohoka akishyira Abakaludaya ni we uzakomeza kubaho* kandi azakiza ubuzima bwe ntazapfa.’+  Yehova aravuga ati: ‘uyu mujyi uzahabwa ingabo z’umwami w’i Babuloni kandi azawufata rwose.’”+  Nuko abatware babwira umwami bati: “Turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma ingabo zisigaye muri uyu mujyi n’abaturage bose bacika intege.* Uyu muntu ntiyifuriza aba bantu amahoro, ahubwo yifuza ko bagerwaho n’ibyago.”  Umwami Sedekiya arababwira ati: “Mumukorere icyo mushaka, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.”  Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rw’amazi rwa Malikiya umuhungu w’umwami, rwari mu Rugo rw’Abarinzi.+ Bamanuriyemo Yeremiya bakoresheje imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yarimo, ahubwo harimo ibyondo gusa maze Yeremiya atangira gutebera muri ibyo byondo.  Hanyuma Ebedi-meleki,+ Umunyetiyopiya w’inkone* wabaga mu nzu* y’umwami, yumva ko bajugunye Yeremiya mu rwobo rw’amazi. Icyo gihe umwami yari yicaye mu Irembo rya Benyamini,+  maze Ebedi-meleki asohoka mu nzu* y’umwami aragenda abwira umwami ati:  “Mwami databuja, aba bantu bagiriye nabi umuhanuzi Yeremiya. Bamujugunye mu rwobo rw’amazi kandi azicirwamo n’inzara kuko nta mugati usigaye mu mujyi.”+ 10  Nuko umwami ategeka Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya, ati: “Fata abantu 30 mugende mukure umuhanuzi Yeremiya muri urwo rwobo rw’amazi atarapfa.” 11  Ebedi-meleki afata abo bantu bajya mu nzu* y’umwami, mu cyumba cyari munsi y’aho babikaga ibintu.+ Bafata ibitambaro bishaje n’imyenda ishaje babimanuza imigozi, babihereza Yeremiya mu rwobo rw’amazi. 12  Nuko Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati: “Shyira ibyo bitambaro n’iyo myenda mu kwaha, ubone gushyiraho imigozi.” Yeremiya abigenza atyo. 13  Hanyuma bazamura Yeremiya bakoresheje imigozi, bamuvana muri rwa rwobo. Yeremiya akomeza kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+ 14  Umwami Sedekiya atuma abantu ngo bamuzanire umuhanuzi Yeremiya mu muryango wa gatatu wo mu nzu ya Yehova, hanyuma umwami abwira Yeremiya ati: “Hari ikintu nshaka kukubaza. Ntugire icyo umpisha.” 15  Yeremiya asubiza Sedekiya ati: “Nzi neza ko mbikubwiye wanyica. N’ikindi kandi, ninkugira inama nturi bunyumve.” 16  Nuko Umwami Sedekiya arahirira Yeremiya bari ahantu hiherereye ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova we waduhaye ubu buzima* ko ntari bukwice kandi ko ntari buguhe abantu bashaka kukwica.”* 17  Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nusohoka ukishyira abatware b’umwami w’i Babuloni, uzakomeza kubaho* kandi uyu mujyi ntuzatwikwa; wowe n’abo mu rugo rwawe muzarokoka.+ 18  Ariko nudasohoka ngo wishyire abatware b’i Babuloni, Abakaludaya bazafata uyu mujyi, bawutwike+ kandi nawe ntuzabacika.’”+ 19  Nuko Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Ndatinya Abayahudi bahungiye mu Bakaludaya kuko ngeze mu maboko yabo bangirira nabi.” 20  Ariko Yeremiya aramusubiza ati: “Ntibazagufata! Ndakwinginze umvira ijwi rya Yehova wumve ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ukomeze kubaho.* 21  Ariko niwanga kwemera ko utsinzwe, uzagerwaho n’ibyo Yehova yambwiye. 22  Dore abagore bose basigaye mu nzu* y’umwami w’u Buyuda bashyiriwe abatware b’umwami w’i Babuloni+ kandi baravuga bati: ‘Abantu mwari mubanye amahoro baragushutse maze baragutsinda.+ Batumye ibirenge byawe bisaya mu byondoNone ubu baragutaye.’ 23  Abagore bawe bose n’abana bawe bashyiriwe Abakaludaya kandi nawe ntuzabacika ahubwo uzafatwa n’umwami w’i Babuloni,+ utume uyu mujyi utwikwa.”+ 24  Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umenya ibyo twavuganye utazapfa. 25  Abatware nibumva ko navuganye nawe bakaza bakakubaza bati: ‘tubwire, ni iki wabwiye umwami? Ntugire icyo uduhisha natwe ntituzakwica.+ Kandi se umwami yakubwiye iki?’ 26  Uzabasubize uti: ‘nisabiraga umwami kutansubiza mu nzu ya Yehonatani kugira ngo ntazahapfira.’”+ 27  Hanyuma abatware bose basanga Yeremiya baramubaza, nawe abasubiza akurikije ibyo umwami yamutegetse byose. Nuko ntibagira ikindi bamubaza, kuko nta wari wumvise ibyo bavuganye. 28  Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi+ kugeza igihe Yerusalemu yafatiwe kandi igihe Yerusalemu yafatwaga, ni ho yari akiri.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “indwara.”
Cyangwa “ubugingo bwe buzakomeza kubaho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “atuma amaboko yabo atentebuka.”
Cyangwa “umukozi w’ibwami.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “waduhaye ubu bugingo.”
Cyangwa “bahiga ubugingo bwawe.”
Cyangwa “ubugingo bwawe buzakomeza kubaho.”
Cyangwa “ubugingo bwawe bukomeze kubaho.”
Cyangwa “ingoro.”