Yeremiya 4:1-31

  • Kwihana bizana imigisha (1-4)

  • Ibyago bizaza biturutse mu majyaruguru (5-18)

  • Yeremiya ababazwa n’ibyago bizaba (19-31)

4  Yehova aravuga ati: “Isirayeli we, nungarukira,Ukagaruka aho ndi,Kandi ugakura ibigirwamana byawe biteye iseseme imbere yanjye,Ntuzongera kuba inzererezi.+   Nurahira uhuje n’ukuri,Ubutabera no gukiranuka, ukarahira imbere ya Yehova,Ni bwo ibihugu bizihesha umugisha binyuze kuri weKandi bikihesha ikuzo binyuze kuri we.”+  Yehova yabwiye abantu b’i Buyuda n’i Yerusalemu ati: “Nimuhinge ubutaka bukwiriye guhingwaKandi ntimukomeze gutera imyaka mu mahwa.+   Yemwe abatuye i Buyuda n’i Yerusalemu,Mukebwe* kubera Yehova,+Mukebe imitima yanyu,Kugira ngo uburakari bwanjye butagurumana nk’umuriro,Bugatwika ku buryo nta wabasha kubuzimya,Bitewe n’ibikorwa byanyu bibi.”+   Mubivuge mu Buyuda, mubitangaze i Yerusalemu. Musakuze kandi muvuze ihembe mu gihugu hose.+ Muvuge ijwi ryumvikana cyane muti: “Muhurire hamweMaze duhungire mu mijyi ikikijwe n’inkuta.+   Mushinge ikimenyetso* cyerekeye i Siyoni. Mushake aho mwihisha kandi ntimugume hamwe.” Kuko ngiye guteza ibyago biturutse mu majyaruguru,+ irimbuka rikomeye.   Yaje ameze nk’intare iturutse mu gihuru yari yihishemo.+ Usenya ibihugu yamaze kuza.+ Yavuye iwe azanywe no guhindura igihugu cyawe ikintu giteye ubwoba. Imijyi yawe izasenywa ku buryo izasigara nta bantu bayituyemo.+   None rero, nimwambare imyenda y’akababaro,*+Mugire agahinda* kandi murire,Kuko uburakari bugurumana bwa Yehova butaratuvaho.   Yehova aravuga ati: “Icyo gihe, umutima w’umwami uzagira ubwoba+N’imitima y’abatware igire ubwoba,Abatambyi bahahamuke n’abahanuzi bumirwe.”+ 10  Nuko ndavuga nti: “Yehova Mwami w’Ikirenga! Ni ukuri wabeshye aba bantu+ na Yerusalemu, uti: ‘muzagira amahoro,’+ none dore inkota iri ku majosi yacu.”* 11  Icyo gihe bazabwira abo bantu na Yerusalemu bati: “Umuyaga utwika uturutse ku misozi iriho ubusa yo mu butayu,Uzahuha ugana ku mukobwa* w’abantu banjye. Si umuyaga wo kugosora cyangwa gusukura. 12  Umuyaga uhuha cyane uje uturutse muri ibyo bice kuko ari njye ubitegetse. Ubu rero, ngiye gutangaza imanza nabaciriye. 13  Dore azaza ameze nk’ibicu by’imvuraN’amagare ye ameze nk’umuyaga mwinshi cyane.+ Amafarashi ye arihuta cyane kurusha ibisiga bya kagoma.+ Tugushije ishyano kuko turimbutse. 14  Yerusalemu we, sukura umutima wawe, uwukuremo ibibi byose kugira ngo urokoke.+ Uzakomeza kugira ibitekerezo bibi kugeza ryari? 15  Kuko hari ijwi rivugira ubutumwa i Dani+Kandi rigatangariza amakuba mu misozi ya Efurayimu. 16  Nimubivuge; yego, nimubibwire ibihugu. Mubitangarize Yerusalemu.” “Abarinzi* baje baturutse mu gihugu kiri kureKandi imijyi y’u Buyuda bazayivugiriza induru. 17  Bateye Yerusalemu bayiturutse impande zose nk’abarinzi b’umurima,+Kuko yanyigometseho.”+ Ni ko Yehova avuga. 18  “Imyifatire yawe n’ibikorwa byawe ni byo bizatuma uhanwa.+ Ibyago bizakugeraho bizaba ari bibi cyane,Kuko bigera no ku mutima wawe.” 19  Mbega agahinda,* mbega agahinda! Mfite umubabaro mwinshi mu mutima wanjye!* Umutima wanjye wambujije amahoro. Sinshobora guceceka,Kuko numvise* ijwi ry’ihembe,Ijwi rimenyesha abantu ko hagiye kubaho intambara.*+ 20  Hatangajwe ko hagiye kubaho ibyago bikurikiranye,Kuko igihugu cyose cyarimbutse. Amahema yanjye yashenywe mu buryo butunguranye,Asenywa mu kanya gato.+ 21  Nzakomeza kubona ikimenyetso*No kumva ijwi ry’ihembe kugeza ryari?+ 22  “Abantu banjye ntibagira ubwenge,+Ntibajya banzirikana. Ni abana b’abaswa, badatekereza. Bazi ubwenge bwo gukora ibibi,Ariko ntibazi gukora ibyiza.” 23  Nitegereje igihugu mbona kirimo ubusa kandi kitagituwe.+ Nitegereje ijuru mbona urumuri rwaryo ntirukiriho.+ 24  Nitegereje imisozi mbona itigitaN’udusozi twose tunyeganyega.+ 25  Nakomeje kwitegereza, mbona nta muntu uhariN’inyoni zose zo mu kirere zahunze.+ 26  Nitegereje igihugu kirimo ibiti byera imbuto mbona cyahindutse ubutayuN’imijyi yacyo yose yarashenywe.+ Ibyo byose byakozwe na Yehova,Bitewe n’uburakari bwe bugurumana. 27  Yehova aravuga ati: “Igihugu cyose kizasigaramo ubusa,+Ariko sinzakirimbura burundu. 28  Ni cyo kizatuma igihugu kigira agahinda kenshi+N’ijuru rikijima.+ Ni ukubera ko nabivuze, nkiyemeza kubikoraKandi sinzisubiraho,* cyangwa ngo ndeke kubikora.+ 29  Umujyi wose urahunga,+Bitewe n’urusaku rw’abagendera ku mafarashi n’abarashisha imiheto. Bahungiye mu bihuru,Bahungira no mu bitare.+ Imijyi yose yaratawe,Nta muntu ukiyibamo.” 30  None se ko urimbuwe uzabigenza ute? Wajyaga wambara imyenda y’umutuku,Ukambara imirimbo ya zahabuKandi ukisiga irangi ry’umukara ku maso. Waruhijwe n’ubusa wigira mwiza+Kuko abakugiriraga irari bagutaye;Basigaye bashaka kukwica.*+ 31  Numvise ijwi rimeze nk’iry’umugore urwaye,Numva ijwi ry’ububabare nk’iry’umugore urimo kubyara umwana we wa mbere,Ijwi ry’umukobwa w’i Siyoni uhumeka nabi. Avuga ateze ibiganza ati:+ “Ngushije ishyano, kuko naniwe cyane* bitewe n’abicanyi!”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “musiramurwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “mwikubite mu gatuza.”
Cyangwa “none dore inkota yugarije ubugingo bwacu.”
Ni imvugo y’ubusizi, yumvikanisha impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi.
Ni ukuvuga, abacungaga umujyi kugira ngo bamenye igihe gikwiriye cyo kuwutera.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ayi wee amara yanjye!”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu nkingi z’umutima wanjye.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye bwumvise.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Urusaku rw’intambara.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Cyangwa “sinzicuza.”
Cyangwa “bahiga ubugingo bwawe.”
Cyangwa “kuko ubugingo bwanjye bunaniwe cyane.”