Yeremiya 42:1-22

  • Abaturage basaba Yeremiya kubasabira (1-6)

  • Yehova ababuza kujya muri Egiputa (7-22)

42  Hanyuma abayobozi b’ingabo bose na Yohanani+ umuhungu wa Kareya, Yezaniya umuhungu wa Hoshaya n’abantu bose, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku muntu ukomeye, baraza  babwira umuhanuzi Yeremiya bati: “Turakwinginze, umva icyo dushaka kukwisabira: Usenge udusabira kuri Yehova Imana yawe, usabire aba bantu basigaye bose, kuko twasigaye turi bake kandi twarahoze turi benshi cyane,+ nk’uko nawe ubibona.  Yehova Imana yawe atubwire inzira dukwiriye kunyuramo n’icyo dukwiriye gukora.”  Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati: “Ndabumvise kandi ngiye gusenga Yehova Imana yanyu nk’uko mwabinsabye. Ijambo ryose Yehova ari bubasubize ndaribabwira nta cyo mbahishe.”  Na bo babwira Yeremiya bati: “Yehova abe umuhamya w’ukuri kandi wizerwa wo kudushinja, nitudakora ibyo Yehova Imana yawe adusabye byose agukoresheje.  Igisubizo cyaba cyiza cyangwa kibi, tuzumvira Yehova Imana yacu tugutumyeho ngo ujye kutubariza, kugira ngo tumererwe neza, bitewe n’uko tuzaba twumviye ijwi rya Yehova Imana yacu.”  Hashize iminsi 10, Yehova avugisha Yeremiya.  Nuko ahamagaza Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose bari kumwe na we n’abantu bose, uhereye ku muntu usanzwe ukageza ku muntu ukomeye.+  Arababwira ati: “Yehova Imana ya Isirayeli, uwo mwantumyeho kugira ngo mugezeho ibyo mwamusabye, aravuga ati: 10  ‘nimukomeza gutura muri iki gihugu, nzabubaka aho kubasenya, nzabatera aho kubarandura, kuko nzicuza* kuba narabateje ibyago.+ 11  Ntimugire ubwoba bitewe n’umwami w’i Babuloni mutinya.’+ “Yehova aravuga ati: ‘ntabatere ubwoba kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore kandi mbakize. 12  Nzabagirira imbabazi+ kandi na we azabagirira imbabazi abagarure mu gihugu cyanyu.’” 13  “‘Ariko nimuvuga muti: “oya; ntituzaguma muri iki gihugu,” maze mukanga kumvira ibyo Yehova Imana yanyu ababwira, 14  mukavuga muti: “oya; ahubwo tuzajya mu gihugu cya Egiputa+ aho tutazongera kubona intambara, ntitwumve ijwi ry’ihembe cyangwa ngo dusonze twabuze umugati; aho ni ho tuzaba.” 15  Nimwumve ibyo Yehova avuga, mwebwe abasigaye i Buyuda. Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “niba mwiyemeje kujya muri Egiputa, akaba ari ho mujya gutura,* 16  intambara* mutinya izabasanga mu gihugu cya Egiputa, inzara ibatera ubwoba ibakurikirane muri Egiputa kandi ni ho muzapfira.+ 17  Abantu bose biyemeje kujya gutura muri Egiputa, bazicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo,* nta n’umwe muri bo uzarokoka cyangwa ngo acike ibyago nzabateza.”’ 18  “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nk’uko nasutse uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ku baturage b’i Yerusalemu,+ ni ko nzabasukaho uburakari bwanjye nimujya muri Egiputa. Muzahinduka umuvumo,* ikintu giteye ubwoba, babasuzugure,* babatuke+ kandi ntimuzongera kubona iki gihugu.’ 19  “Mwa basigaye bo mu Buyuda mwe, Yehova yababujije kujya muri Egiputa. Mumenye ko mbaburiye uyu munsi, 20  kuko ikosa ryanyu rizatuma mupfa. Mwansabye gusenga Yehova Imana yanyu mbasabira. Mwarambwiye muti: ‘senga udusabira kuri Yehova Imana yacu kandi ibyo Yehova Imana yacu azakubwira byose uzabitubwire maze natwe tubikore.’+ 21  Uyu munsi ndabibabwiye, ariko ntimuzumvira ijwi rya Yehova Imana yanyu, cyangwa ngo mukore ibyo yantumye ngo mbabwire.+ 22  Ubwo rero mumenye ko icyo gihugu mwifuza kujya kubamo ari cyo muzapfiramo mwishwe n’intambara* inzara n’icyorezo.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nzababazwa.”
Cyangwa “gutura igihe gito.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “indwara.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muhinduke iciro ry’imigani.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”