Yeremiya 43:1-13
43 Yeremiya akirangiza kubwira abantu bose ayo magambo ya Yehova, ni ukuvuga amagambo yose Yehova Imana yabo yari yamutumye kubabwira,
2 Azariya umuhungu wa Hoshaya, Yohanani+ umuhungu wa Kareya n’abagabo b’abibone bose, babwira Yeremiya bati: “Urabeshya. Yehova Imana yacu ntiyagutumye ngo uvuge uti: ‘ntimujye gutura muri Egiputa.’
3 Ahubwo Baruki+ umuhungu wa Neriya ni we ukoshya, kugira ngo dufatwe n’Abakaludaya batwice cyangwa batujyane i Babuloni ku ngufu.”+
4 Nuko Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose n’abandi bantu bose banga kumvira ibyo Yehova avuga, ngo bagume mu gihugu cy’u Buyuda.
5 Ahubwo Yohanani umuhungu wa Kareya n’abayobozi b’ingabo bose, bajyana abantu bose b’i Buyuda bari basigaye, ni ukuvuga abari baragarutse gutura mu gihugu cy’u Buyuda, bavuye mu bihugu byose bari baratatanyirijwemo.+
6 Bafashe abagabo, abagore, abana, abakobwa b’umwami n’abantu bose Nebuzaradani+ wayoboraga abarinda umwami yari yararetse ngo basigarane na Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani+ barabajyana, bajyana n’umuhanuzi Yeremiya na Baruki umuhungu wa Neriya.
7 Bajya mu gihugu cya Egiputa kuko batumviye ibyo Yehova yavuze, baragenda bagera i Tahapanesi.+
8 Hanyuma Yehova avugisha Yeremiya ari i Tahapanesi aramubwira ati:
9 “Fata amabuye manini uyahishe mu mbuga ishashemo amatafari iri mu irembo ry’inzu ya Farawo i Tahapanesi maze uyatwikirize ibumba Abayahudi bakureba.
10 Ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “ngiye gutumaho Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni umugaragu wanjye.+ Nzashyira intebe ye y’ubwami hejuru y’aya mabuye nahishe kandi azubaka ihema rye ry’abami.+
11 Azaza akubite igihugu cya Egiputa.+ Uzaba akwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara gikomeye, azicwa n’icyo cyorezo, uzaba akwiriye kujyanwa mu kindi gihugu ku ngufu, azajyanwa ku ngufu kandi uzaba akwiriye kwicwa n’inkota, azicwa n’inkota.+
12 Nzatwika amazu y’imana zo muri Egiputa+ kandi Nebukadinezari azatwika ayo mazu* maze imana zaho azijyane ku ngufu. Azifubika iki gihugu cya Egiputa nk’uko umwungeri* yifubika umwenda kandi azavayo amahoro.*
13 Azamenagura inkingi z’i Beti-shemeshi* mu gihugu cya Egiputa, atwike n’amazu* y’imana zo muri Egiputa.”’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
^ Cyangwa “insengero.”
^ Cyangwa “umushumba.”
^ Cyangwa “nta cyo abaye.”
^ Cyangwa “inzu y’Izuba (urusengero rw’Izuba).” Ni ukuvuga, Eriyopolisi.
^ Cyangwa “insengero.”