Yeremiya 44:1-30

  • Yeremiya ahanura ibyago byari kugera ku Bayahudi bo muri Egiputa (1-14)

  • Abantu banga umuburo uturutse ku Mana (15-30)

    • Basenga “Umwamikazi wo mu Ijuru” (17-19)

44  Imana yasabye Yeremiya kubwira Abayahudi bose babaga mu gihugu cya Egiputa,+ ni ukuvuga ababaga i Migidoli,+ i Tahapanesi,+ i Nofu*+ no mu gihugu cy’i Patirosi,+ ati:  “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli, aravuga ati: ‘mwiboneye ibyago byose nateje Yerusalemu+ n’imijyi y’u Buyuda yose, none ubu habaye amatongo kandi nta muntu ukihatuye.+  Byatewe n’ibikorwa bibi bakoze kugira ngo bandakaze,+ bagatambira ibitambo izindi mana batigeze kumenya, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba sogokuruza banyu, bakazikorera.+  Nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabikora kenshi* mvuga nti: “ndabinginze ntimugakore icyo kintu kibi cyane nanga!”+  Ariko ntibigeze bumva, cyangwa ngo batege amatwi bareke ibibi bakoraga kandi ngo bareke gutambira ibitambo izindi mana.+  Ni cyo cyatumye nsuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, bigatwika imijyi y’u Buyuda n’imihanda y’i Yerusalemu, hagahinduka amatongo kandi hagasigara nta muntu uhatuye, nk’uko bimeze uyu munsi.’+  “None Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘kuki mwiteza ibyago* bikomeye, mukazatuma umugabo, umugore, umwana n’uruhinja bashira mu Buyuda, ku buryo hatagira n’umwe usigara?  Kuki mukora ibintu bindakaza, mugatambira ibitambo imana z’aho mwagiye gutura muri Egiputa? Muzarimbuka, muhinduke umuvumo* kandi ibihugu byose byo ku isi bijye bibatuka.+  Ese mwibagiwe ibikorwa bibi bya ba sogokuruza banyu n’ibikorwa bibi by’abami b’u Buyuda+ n’ibikorwa bibi by’abagore babo,+ ibikorwa bibi byanyu n’iby’abagore banyu,+ byakorewe mu gihugu cy’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu? 10  Kugeza n’uyu munsi ntibigeze bicisha bugufi* ngo batinye+ kandi ntibubahirije amategeko n’amabwiriza nabashyiriyeho mwe na ba sogokuruza banyu.’+ 11  “Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘dore niyemeje kubateza ibyago no kurimbura u Buyuda bwose. 12  Nzatuma abasigaye b’i Buyuda biyemeje kujya gutura muri Egiputa, bapfira muri Egiputa bagashira.+ Bazicwa n’intambara kandi bashireho bazize inzara, uhereye ku muntu usanzwe kugeza ku muntu ukomeye, bose bazicwa n’intambara* n’inzara. Bazahinduka umuvumo n’ikintu giteye ubwoba, abantu babasuzugure* kandi babatuke.+ 13  Nzahana abatuye mu gihugu cya Egiputa nk’uko nahannye Yerusalemu, mbahanishije intambara,* inzara n’icyorezo.*+ 14  Naho abasigaye b’i Buyuda bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa, ntibazarokoka cyangwa ngo bacike ku icumu maze bagaruke mu gihugu cy’u Buyuda. Bazifuza kugarukayo no kuhatura ariko ntibazahagaruka, uretse bake gusa bazarokoka.’” 15  Nuko abagabo bose bari bazi ko abagore babo batambira ibitambo izindi mana n’abagore bose bari bahagaze aho ari benshi, n’abantu bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa+ i Patirosi,+ basubiza Yeremiya bati: 16  “Ibyo wavuze mu izina rya Yehova, nta byo tuzakora. 17  Ahubwo twiyemeje gukora ibyo twavuze, dutambira ibitambo Umwamikazi wo mu Ijuru,* tumusukira ituro ry’ibyokunywa+ nk’uko twe na ba sogokuruza, abami bacu n’abatware bacu twabikoreraga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu, igihe twaryaga umugati tugahaga kandi tukamererwa neza, nta byago bitugeraho. 18  Ariko uhereye igihe twarekeye gutambira ibitambo Umwamikazi wo mu Ijuru* no kumusukira ituro ry’ibyokunywa, twabuze byose kandi dushiraho tuzize intambara* n’inzara.” 19  Abagore na bo baravuga bati: “Ese abagabo bacu ntibabaga baduhaye uburenganzira igihe twatambiraga ibitambo ‘Umwamikazi wo mu Ijuru,’* tukamusukira ituro ry’ibyokunywa kandi tugakora utugati two kumutura dufite ishusho ye? Ese twamusukiraga ituro ry’ibyokunywa tutabajije abagabo bacu?” 20  Nuko Yeremiya asubiza abantu bose bavuganaga na we, ni ukuvuga abagabo, abagore n’abaturage bose ati: 21  “Ibitambo mwatambiraga mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu,+ mwe na ba sogokuruza banyu, abami banyu, abatware banyu n’abaturage bo mu gihugu, Yehova yarabyibutse. Ntiyigeze abyibagirwa. 22  Yehova yananiwe kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n’ibintu bibi cyane mwari mwarakoze, igihugu cyanyu gihinduka amatongo, gihinduka ikintu giteye ubwoba, abantu barabavuma* kandi gisigara nta baturage barimo, nk’uko bimeze uyu munsi.+ 23  Icyatumye ibi byago byose bibageraho nk’uko bimeze uyu munsi, ni uko mwatambye ibitambo kandi mugacumura kuri Yehova, mukanga kumvira Yehova, ntimukurikize amategeko ye n’amabwiriza ye n’ibyo abibutsa.”+ 24  Yeremiya akomeza kubwira abantu bose n’abagore bose ati: “Mwa Bayuda mwese mwe muri mu gihugu cya Egiputa, nimwumve ibyo Yehova avuga. 25  Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘mwa bagabo mwe n’abagore banyu, ibyo mwavuze mwabikoresheje amaboko yanyu, kuko mwavuze muti: “tuzakora ibyo twahigiye,* dutambire ibitambo Umwamikazi wo mu Ijuru* kandi tumusukire amaturo y’ibyokunywa.”+ Mwa bagore mwe, muzahigura imihigo mwahize kandi mukore ibyo mwahigiye.’ 26  “Ubwo rero, nimwumve ibyo Yehova avuga, mwa Bayuda mwese mwe mutuye mu gihugu cya Egiputa. Yehova aravuga ati: ‘“dore ndahiye izina ryanjye rikomeye ko nta muntu n’umwe wo mu Buyuda+ uri mu gihugu cya Egiputa hose, uzongera kurahira mu izina ryanjye ngo avuge ati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Umwami w’Ikirenga!’+ 27  Ngiye gukomeza kubareba kugira ngo mbateze ibyago, aho kubagirira neza;+ abantu bo mu Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazicwa n’intambara* n’inzara kugeza igihe bose bazashirira.+ 28  Abantu bake cyane gusa ni bo bazarokoka intambara,* bave mu gihugu cya Egiputa basubire mu Buyuda.+ Icyo gihe abasigaye b’i Buyuda bose, bagiye gutura mu gihugu cya Egiputa, bazamenya uwavuze ibintu bikaba, niba ari njye cyangwa niba ari bo.”’” 29  “Yehova aravuga ati: ‘iki ni cyo kimenyetso kizagaragaza ko nzabahanira aha hantu, kugira ngo mumenye ko amagambo navuze ko nzabateza ibyago, ari ukuri. 30  Yehova aravuga ati: “ngiye guteza Farawo Hofura umwami wa Egiputa abanzi be n’abashaka kumwica,* nk’uko nateje Sedekiya umwami w’u Buyuda umwanzi we washakaga kumwica,* ari we Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni.”’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Memfisi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nkazinduka kare nkabatuma.”
Cyangwa “muteza ubugingo bwanyu ibyago.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “bumva bababaye cyane.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahinduke iciro ry’imigani.”
Cyangwa “indwara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Guhiga umuhigo ni ukwiyemeza gukora ikintu.
Ni izina ry’imanakazi Abisirayeli b’abahakanyi basengaga. Bishobora no kuvugwa ngo: “Imanakazi ituma babyara.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”
Cyangwa “abahiga ubugingo bwe.”
Cyangwa “wahigaga ubugingo bwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.