Yeremiya 45:1-5
-
Ubutumwa Yehova yahaye Baruki (1-5)
45 Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki+ umuhungu wa Neriya, igihe yandikaga mu gitabo amagambo Yeremiya+ yamubwiraga, mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda:
2 “Ibi ni byo Yehova Imana ya Isirayeli yakuvuzeho Baruki we.
3 ‘Waravuze uti: “ndagowe kuko Yehova yongereye agahinda ku mubabaro wanjye! Nanijwe no gutaka kandi nta hantu mfite ho kuruhukira.”’
4 “Uzamubwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore icyo nubatse ngiye kugisenya kandi icyo nateye ngiye kukirandura, ni ukuvuga igihugu cyose.+
5 Nyamara wowe ukomeza kwishakira* ibintu bikomeye. Reka gukomeza kubishaka.”’
“Yehova aravuga ati: ‘kuko ngiye guteza ibyago abantu bose+ kandi aho uzajya hose nzakurokora.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kwitega.”