Yeremiya 47:1-7
-
Ibyahanuriwe Abafilisitiya (1-7)
47 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ko bizaba ku Bafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza.
2 Yehova aravuga ati:
“Dore amazi menshi aje aturutse mu majyaruguru.
Azahinduka umugezi wuzuye.
Azarengera igihugu n’ibikirimo byose,Arengere umujyi n’abawutuye.
Abantu bazatabazaKandi umuntu wese utuye mu gihugu arire cyane.
3 Urusaku rw’ibinono by’amafarashi yeN’urusaku rw’amagare ye y’intambaraHamwe n’urusaku rw’inziga zayo,Bizatuma abagabo badasubira inyuma ngo bakize abana babo,Kuko bazaba bacitse intege.
4 Ibyo bizaba bitewe n’uko hari umunsi uzaza, ukarimbura Abafilisitiya bose,+Ugatuma umuntu wese wari usigaye ashyigikiye Tiro+ na Sidoni+ ayireka,Kuko Yehova azarimbura Abafilisitiya,Bari basigaye ku kirwa cya Kafutori.*+
5 Gaza izazana uruhara.*
Ashikeloni yaracecekeshejwe.+
Yemwe abasigaye bo mu kibaya cyaho mwe,Muzikebagura mugeze ryari?+
6 Wa nkota ya Yehova we!+
Uzatuza ryari?
Subira mu rwubati* rwawe.
Ruhuka kandi uceceke.
7 Yatuza ite,Ko Yehova yayihaye itegeko?
Yagenewe Ashikeloni n’inkombe zo ku nyanja.+
Ni ho yayitumye.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, Kirete.
^ Ni ukuvuga, bazogosha imitwe yabo bitewe no gupfusha no gukorwa n’isoni.
^ Ni ukuvuga, icyo babikamo inkota.