Yeremiya 48:1-47
-
Ibyahanuriwe Mowabu (1-47)
48 Ibi ni byo Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga kuri Mowabu+ ati:
“Nebo+ igushije ishyano kuko yarimbuwe.
Kiriyatayimu+ yakojejwe isoni, irafatwa.
Ahantu ho guhungira hari umutekano,* hakojejwe isoni kandi harasenywa.+
2 Ntibagishimagiza Mowabu.
I Heshiboni+ bahacuriye umugambi wo kuyirimbura bavuga bati:
‘Nimuze tuyirimbure ntikomeze kuba igihugu.’
Madimeni we, nawe cecekaKuko inkota igukurikiye.
3 Ijwi ryo gutaka riraturuka i Horonayimu,+Bitewe n’urusaku rwinshi rwo kurimbuka no gusenya.
4 Mowabu yararimbuwe.
Abana bayo barataka cyane.
5 Bakomeza kugenda barira bazamuka mu nzira igana i LuhitiKandi mu nzira imanuka iva i Horonayimu bagenda bumva amajwi y’abarira bitewe n’ibyago byabagezeho.+
6 Nimuhunge; mukize ubuzima bwanyu,*Mumere nk’igiti cy’umuberoshi mu butayu.
7 Nawe uzafatwaBitewe n’uko wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe.
Kemoshi+ izajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu,Yo n’abatambyi bayo n’abatware bayo.
8 Umurimbuzi azagera mu mijyi yoseKandi nta mujyi n’umwe uzamucika.+
Ikibaya kizarimburwaKandi igihugu kiringaniye* kizashiraho, nk’uko Yehova yabivuze.
9 Mushyirireho Mowabu ikimenyetso,Kuko igihe izaba irimbuka abayituye bazahungaKandi imijyi yayo izahinduka ikintu giteye ubwoba,Nta muntu uyituyemo.+
10 Havumwe* umuntu usohoza ubutumwa bwa Yehova atabyitayeho.
Kandi havumwe umuntu wanga ko inkota ye imena amaraso.
11 Abamowabu bakomeje kugira amahoro kuva bakiri bato,Bameze nka divayi iteretse hamwe,Ntibigeze bavanwa mu kibindi kimwe ngo basukwe mu kindiKandi ntibigeze bajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.
Ni yo mpamvu batigeze bagira uburyoheCyangwa ngo bagire impumuro nziza.
12 “Kubera iyo mpamvu, Yehova aravuga ati: ‘mu minsi izaza, nzohereza abantu babasuke. Bazabasuka babamare mu bibindi barimo kandi ibibindi byabo binini bazabimenagura.
13 Abamowabu bazakorwa n’isoni bitewe na Kemoshi, nk’uko abo mu muryango wa Isirayeli bakozwe n’isoni bitewe na Beteli biringiraga.+
14 Mutinyuka mute kuvuga muti: “turi abarwanyi bakomeye biteguye kurwana”?’+
15 Umwami witwa Yehova nyiri ingabo aravuga ati:+
‘Mowabu yararimbuwe,+Imijyi yayo igabwaho ibiteroKandi abasore bayo batoranyijwe barishwe.’+
16 Ibyago biri hafi kugera ku BamowabuKandi bari hafi kurimbuka.+
17 Ababakikije bose bazifatanya na bo mu kababaro,Ni ukuvuga abazi izina ryabo bose.
Mubabwire muti: ‘mbega ngo inkoni ikomeye kandi nziza iravunika!’
18 Yewe mukobwa w’i Diboni we,+ manuka ureke ikuzo ryaweWicare ufite inyota,*Kuko urimbura Mowabu yaguteyeKandi azarimbura ahantu hawe hakomeye.+
19 Wowe utuye muri Aroweri,+ hagarara ku muhanda witegereze.
Baza umugabo n’umugore bahunze uti: ‘byagenze bite?’
20 Mowabu yakojejwe isoni. Yishwe n’ubwoba.
Nimurire cyane kandi mutake.
Nimutangaze muri Arunoni+ ko Mowabu yarimbuwe.
21 “Urubanza rwageze mu gihugu kiringaniye,*+ rugera i Holoni,+ i Yahasi n’i Mefati;+
22 rwageze i Diboni,+ i Nebo+ n’i Beti-dibulatayimu,
23 i Kiriyatayimu,+ i Beti-gamuli n’i Beti-mewoni,+
24 i Keriyoti,+ i Bosira no mu mijyi yose yo mu gihugu cya Mowabu, yaba iya kure cyangwa iya hafi.
25 Yehova aravuga ati: ‘imbaraga* za Mowabu zaragabanutse,Ukuboko kwe kwaravunitse.
26 Nimuyisindishe+ kuko yishyize hejuru ikirata kuri Yehova.+
Mowabu yigaragura mu birutsi byayo,Maze bakayiseka.
27 Ese ntiwasekaga Isirayeli?+
Ese yari mu bajura,Ku buryo wamuzunguriza umutwe kandi ukamuvuga nabi?
28 Mwa baturage b’i Mowabu mwe, muve mu mijyi mujye gutura mu rutare,Mumere nk’inuma yubaka icyari cyayo ku mukoki.’”
29 “Twumvise ubwibone bwa Mowabu, ukuntu yishyira hejuru cyane,Twumva ubwirasi bwe, ubwibone bwe, kwiyemera kwe n’ukuntu yishyira hejuru mu mutima we.”+
30 “Yehova aravuga ati: ‘nzi umujinya we,Ariko amagambo avuga yo kwirarira nta cyo azamugezaho.
Mu byo avuga byose nta na kimwe azakora.
31 Ni yo mpamvu nzaririra Mowabu,Nkaririra cyane Mowabu yoseKandi nzaririra ab’i Kiri-heresi.+
32 Wa muzabibu w’i Sibuma we,+Nzakuririra kurusha uko naririye Yazeri.+
Amashami yawe ameze neza yambutse inyanja.
Yageze ku nyanja y’i Yazeri.
Umurimbuzi yangije imbuto zawe zera mu gihe cy’izubaN’imizabibu wasaruye.+
33 Ibyishimo n’umunezero ntibicyumvikana mu murima w’ibiti byera imbutoNo mu gihugu cya Mowabu.+
Natumye divayi idakomeza gutembera aho bayengera.
Nta muntu uzongera kunyukanyuka imizabibu asakuza bitewe n’ibyishimo.
N’uzasakuza ntazaba abitewe n’ibyishimo.’”+
34 “‘Batakira i Heshiboni,+ ijwi ryo gutaka kwabo rikagera muri Eleyale.+
Ijwi ryabo ryumvikanira i Yahasi.+
Batakira i Sowari ijwi ryabo rikumvikanira i Horonayimu+ no muri Egulati-shelishiya.
Amazi y’i Nimurimu na yo azakama.+
35 Yehova aravuga ati: “nzatuma muri Mowabu hatongera kubamo umuntuUzana ituro ahantu hirengeyeN’umuntu utambira ibitambo imana ye.
36 Ni yo mpamvu umutima wanjye uzaririra Mowabu nk’umwironge*+Kandi umutima wanjye ukaririra ab’i Kiri-heresi nk’umwironge.*
Kuko ubutunzi yagezeho buzarimbuka.
37 Buri mutwe ufite uruhara+N’ubwanwa bwose bwarogoshwe.
Amaboko yose yarakebaguwe+Kandi bose bambaye imyenda y’akababaro!”’”*+
38 “Yehova aravuga ati: ‘ku bisenge by’amazu y’i Mowabu byoseN’ahantu hahurira abantu benshi hose,Humvikana amajwi y’abantu barira,Kuko namenaguye MowabuNk’uko umuntu amena ikibindi atagikeneye.’
39 ‘Mbega ukuntu Mowabu ifite ubwoba bwinshi! Nimurire cyane.
Yasubiye inyuma kubera gukorwa n’isoni.
Mowabu yarasetswe,Abayikikije bose iyo bayibonye bagira ubwoba.’”
40 “Yehova aravuga ati:
‘Kimwe na kagoma imanuka hasi,+Umwanzi azarambura amababa ye kuri Mowabu.+
41 Imijyi yayo izafatwaN’ahantu hayo hakomeye hafatwe.
Uwo munsi umutima w’abarwanyi b’i MowabuUzamera nk’uw’umugore ugiye kubyara.’”
42 “‘Mowabu ntizongera kuba igihugu+Kuko yishyize hejuru ikirata kuri Yehova.+
43 Yewe muturage w’i Mowabu we,Ubwoba, urwobo n’umutego bikugezeho,’ ni ko Yehova avuga.
44 Yehova aravuga ati: ‘umuntu uzahunga bitewe n’ubwoba, azagwa mu rwoboKandi uzazamuka ava mu rwobo azafatirwa mu mutego.’
‘Kuko nzatuma umwaka wo guhana Mowabu uyigeraho.’
45 ‘Abantu bahunga bahagaze mu gicucu cya Heshiboni bacitse intege.
Kuko umuriro uzaturuka i Heshiboni,Ikirimi cy’umuriro kigaturuka muri Sihoni.+
Umuriro uzatwika impanga ya MowabuKandi utwike agahanga k’abarwanyi b’abagome.’+
46 ‘Ugize ibyago Mowabu we!
Abantu b’i Kemoshi+ barashize.
Abahungu bawe bajyanywe ari imfungwaKandi abakobwa bawe na bo bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+
47 Ariko mu minsi ya nyuma nzahuriza hamwe abajyanywe ari imfungwa b’i Mowabu,’ ni ko Yehova avuga.
‘Aha ni ho urubanza Mowabu yaciriwe rurangiriye.’”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ahantu hirengeye hari umutekano.”
^ Cyangwa “ubugingo bwanyu.”
^ Cyangwa “imirambi; ibikombe.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Wicare ahantu humagaye.”
^ Cyangwa “imirambi; ibikombe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihembe.”
^ Ni ukuvuga, umwironge bavuzaga bafite agahinda igihe cyo gushyingura.
^ Ni ukuvuga, umwironge bavuzaga bafite agahinda igihe cyo gushyingura.
^ Cyangwa “bakenyeye ibigunira.”