Yeremiya 49:1-39

  • Ibyahanuriwe Abamoni (1-6)

  • Ibyahanuriwe Edomu (7-22)

    • Edomu ntiyari gukomeza kuba igihugu (17, 18)

  • Ibyahanuriwe Damasiko (23-27)

  • Ibyahanuriwe Kedari na Hasori (28-33)

  • Ibyahanuriwe Elamu (34-39)

49  Ibyahanuriwe Abamoni.+ Yehova aravuga ati: “Ese Isirayeli nta bahungu igira? Ese ntifite uzahabwa umurage wayo? Kuki Malikamu+ yafashe Gadi?+ Kuki abantu bayo batuye mu mijyi ya Isirayeli?”   “Yehova aravuga ati: ‘ubwo rero mu minsi iri imbere,Nzatuma ijwi riburira abantu ko hagiye kuba intambara ryumvikanira i Raba+ y’Abamoni.+ Hazahinduka ikirundo cy’amatongoKandi imidugudu yaho* izatwikwa n’umuriro.’ ‘Isirayeli izafata akarere k’abayambuye akarere kayo,’+ ni ko Yehova avuga.   ‘Rira cyane Heshiboni we, kuko Ayi yasenywe. Mwa midugudu y’i Raba mwe, nimurire,Mwambare imyenda y’akababaro.* Murire cyane kandi muzerere mu ngo z’amatungo zubakishijwe amabuye,*Kuko Malikamu izajyanwa ku ngufu,Hamwe n’abatambyi bayo n’abatware bayo.+   Kuki wirata ibibaya byawe,Wa mukobwa w’umuhemu we,Kuki wirata ibibaya byawe birimo amazi, wowe wiringira ubutunzi bwaweKandi ukavuga uti: “ni nde uzantera?”’”   “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ngiye kuguteza ikintu giteye ubwoba,Kizaturuka mu bagukikije bose. Muzatatanyirizwa mu byerekezo byoseKandi nta wuzahuriza hamwe abahunga.’”   “Yehova aravuga ati: ‘ariko nyuma yaho nzahuriza hamwe imfungwa z’Abamoni.’”  Ibyahanuriwe Edomu. Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Ese i Temani nta bwenge bukihaba?+ Ese abafite ubushishozi ntibagitanga inama nziza? Ese ubwenge bwabo bwaraboze?   Muhunge! Musubire inyuma! Mwa baturage b’i Dedani mwe, mumanuke hasi mwihisheyo.+ Kuko igihe cyo guhana Esawu nikigera,Nzamuteza ibyago.   Ese abasarura imizabibu nibagera iwanyu,Ntibazabasigira iyo guhumba?* Nanone iyo abajura baje nijoro,Bangiza ibyo bashaka byose.+ 10  Ariko Esawu nzamumaraho amashami yose. Nzatuma aho yihisha hagaragara,Ku buryo adashobora kwihisha. Abana be n’abavandimwe be n’abaturanyi be bose bazarimburwa+Kandi na we azavaho.+ 11  Siga abana bawe b’imfubyi,Nanjye nzabarokoraKandi abapfakazi bawe bazanyiringira.” 12  Yehova aravuga ati: “Ese niba abataraciriwe urubanza rwo kunywera ku gikombe bazakinyweraho, utekereza ko wowe utazahanwa? Uko byagenda kose uzahanwa, kuko ugomba kukinyweraho.”+ 13  Yehova aravuga ati: “Njye ubwanjye narahiye mu izina ryanjye ko i Bosira hazahinduka ikintu giteye ubwoba,+ igitutsi, amatongo n’umuvumo.* Nanone imijyi yaho yose, izahinduka amatongo kugeza iteka ryose.”+ 14  Hari inkuru numvise iturutse kuri YehovaKandi hari umuntu woherejwe mu bihugu ngo avuge ati: “Muhurire hamwe mumutere. Mwitegure mujye kurwana.”+ 15  “Dore nagutesheje agaciro mu bindi bihugu,Ntuma abantu bagusuzugura.+ 16  Wowe utuye ahantu ho kwihisha mu rutare,Ugatura hejuru ku musozi,Ubwoba wateraga abandiN’ubwibone bwo mu mutima wawe byaragushutse. Nubwo wubaka icyari cyawe hejuru nk’igisiga cya kagoma,Nzaguhanurayo,” ni ko Yehova avuga. 17  “Edomu izahinduka ikintu giteye ubwoba.+ Umuntu uzayinyuraho wese azayitegereza afite ubwoba kandi avugirize kubera ibyago byose byayigezeho.” 18  Yehova aravuga ati: “Nk’uko byagenze igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora n’imijyi yari ihakikije,+ nta muntu uzahatura kandi nta muntu uzahaba.+ 19  “Dore umuntu azaza nk’intare+ iturutse mu bihuru byo kuri Yorodani, agana mu rwuri* rurimo umutekano, ariko mu kanya gato nzatuma ahunga aruvemo. Uwatoranyijwe ni we nzaruha. Ni nde umeze nkanjye kandi se ni nde wahangana nanjye? Ni uwuhe mwungeri* wampagarara imbere?+ 20  Ubwo rero nimwumve umwanzuro Yehova yafatiye Edomu n’ibyago azateza abaturage b’i Temani.+ Abana bo mu mukumbi bazajyanwa kure. Urwuri* rwabo azaruhindura amatongo kubera bo.+ 21  Kubera urusaku rwo kugwa kwabo isi yaratigise. Nimwumve urusaku. Rwarumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.+ 22  Dore umuntu azamanuka nk’igisiga cya kagoma,+Maze arambure amababa ye hejuru ya Bosira.+ Kuri uwo munsi, umutima w’abarwanyi bo muri EdomuUzamera nk’umutima w’umugore urimo kubyara.” 23  Ibyahanuriwe Damasiko:+ “Ab’i Hamati+ no muri Arupadi bakozwe n’isoni,Kuko bumvise inkuru mbi. Bagize ubwoba bwinshi. Inyanja irahangayitse ku buryo idashobora gutuza. 24  Damasiko yacitse intege. Yasubiye inyuma irahunga kandi yicwa n’ubwoba. Yarahangayitse kandi ifatwa n’ububabareNk’ubw’umugore urimo kubyara. 25  Bishoboka bite ko umujyi abantu bashimagizaKandi wahoragamo ibyishimo utatawe? 26  Abasore bayo bazicirwa ahahurira abantu benshiKandi abasirikare bayo bazapfa kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyiri ingabo avuga. 27  “Nzatwika urukuta rw’i DamasikoKandi iminara ikomeye ya Beni-hadadi izatwikwa n’umuriro.”+ 28  Ibyahanuriwe Kedari+ n’ubwami bwa Hasori, ubwo Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yatsinze. Yehova aravuga ati: “Nimuhaguruke mujye i KedariMaze murimbure ab’i Burasirazuba. 29  Amahema yabo n’amatungo yabo bizajyanwa,Ni ukuvuga imyenda y’amahema yabo n’ibyo batunze byose. Bazamburwa ingamiya zaboKandi abantu bazababwira bati: ‘igiteye ubwoba kiri ahantu hose.’” 30  Yehova aravuga ati: “Mwa baturage b’i Hasori mwe nimuhunge. Muhungire kure cyane. Nimumanuke hasi cyane mutureyo. Kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yabacuriye umugambiKandi akaba afite umugambi wo kubagirira nabi.” 31  Yehova aravuga ati: “Nimuhaguruke mutere abantu bafite amahoro,Batuye ahantu hari umutekano. Ntihagira inzugi n’ibyo zifataho; batuye ukwabo. 32  Ingamiya zabo zizasahurwaN’amatungo yabo menshi azasahurwa. Abafite imisatsi ikatiye mu misaya,+Nzabatatanyiriza mu byerekezo byose by’umuyaga.* Nzabateza ibyago biturutse mu byerekezo byose,” ni ko Yehova avuga. 33  “Hasori izahinduka aho ingunzu* ziba,Ihinduke ahantu hadatuwe kugeza iteka ryose. Nta muntu uzahaturaKandi nta muntu uzahaba.” 34  Mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ibizaba kuri Elamu+ ati: 35  “Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘dore ngiye kuvuna umuheto wa Elamu,+ ari wo imbaraga zayo zishingiyeho.* 36  Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu mpera enye z’ijuru. Abayituye nzabatatanyiriza muri ibyo byerekezo byose by’imiyaga. Nta gihugu na kimwe abatatanyijwe bo muri Elamu batazageramo.’” 37  “Nzamenagurira abo muri Elamu imbere y’abanzi babo n’abashaka kubica.* Nzabateza ibyago, ni ukuvuga uburakari bwanjye bugurumana nk’umuriro,” ni ko Yehova avuga. “Nzabakurikiza inkota kugeza igihe nzabatsemberaho.” 38  Yehova aravuga ati: “Nzashyira intebe yanjye y’ubwami muri Elamu+ kandi nzarimbura umwami n’abatware baho.” 39  Yehova aravuga ati: “Ariko mu minsi ya nyuma nzahuriza hamwe imfungwa zo muri Elamu.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ihakikije.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “ibiraro by’intama.”
Guhumba ni ukujya gushaka imyaka yasigaye mu murima bamaze gusarura. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Cyangwa “umushumba.”
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Cyangwa “mu byerekezo byose.”
Ni inyamaswa zimeze nk’imbwa.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ari wo ntangiriro z’imbaraga zayo.”
Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”