Yeremiya 5:1-31

  • Abantu banga igihano cya Yehova (1-13)

  • Azabarimbura ariko ntabarimbure burundu (14-19)

  • Yehova abaza abantu ibyo bakoze (20-31)

5  Nimugende munyure mu mihanda yose y’i Yerusalemu. Murebe ahantu hose mubyitondeye. Mushakire ahantu hose hahurira abantu benshi muri uwo mujyi, kugira ngo murebeNiba mushobora kubona umuntu ukora ibihuje n’ubutabera,+Umuntu ushaka kuba indahemuka. Ibyo bizatuma mbabarira uyu mujyi.   Niyo bavuga bati: “Ndahiriye imbere ya Yehova,” Baba barahiye ibinyoma.+   Yehova, ese amaso yawe ntiyishimira kureba ubudahemuka?+ Warabakubise, ariko nta cyo byabatwaye.* Warabarimbuye, ariko banze kubivanamo isomo.+ Batumye mu maso habo hakomera kurusha urutare+Kandi banze kwisubiraho.+   Ariko naribwiye nti: “Ni abantu batagize icyo bavuze rwose. Bakora ibintu by’ubuswa kuko batazi ibyo Yehova ashakaCyangwa amategeko y’Imana yabo.   Nzasanga abakomeye mvugane na bo,Kuko nibura bo bagomba kuba baramenye ibyo Yehova ashaka,Bakamenya amategeko y’Imana yabo.+ Ariko bose bari baravunaguye umugogo,*Baracagaguye n’imigozi yari ibaziritse.”   Ni yo mpamvu intare ibateye iturutse mu ishyamba,Isega yo mu butayu igakomeza kubatera,Ingwe na yo igakomeza kubategera imbere y’imijyi yabo. Usohotse wese imucamo ibice. Ibyo biterwa n’uko ibyaha byabo ari byinshi;Ibikorwa byabo by’ubuhemu ntibibarika.+   Nahera he nkubabarira ibyo bintu? Abana bawe barantayeKandi ibyo barahira si Imana.+ Nabahaga ibyo bakeneyeAriko bakomeje gusambanaKandi bakajya mu nzu y’indaya.   Bameze nk’amafarashi ashaka ingore, afite irari ryinshi. Buri wese ashaka umugore wa mugenzi we, afite irari ryinshi.+   Yehova aravuga ati: “Ese sinkwiriye kubabaza ibyo bakora? Ese sinkwiriye kwihorera* ku gihugu kimeze gityo?”+ 10  “Nimuzamuke mwangize amaterasi y’imizabibu yaho,Ariko ntimuharimbure burundu.+ Mukureho ibiti byaho byashibutseKuko atari ibya Yehova. 11  Abagize umuryango wa Isirayeli n’abagize umuryango wa Yuda,Bambereye indyarya bikabije.” Ni ko Yehova avuga.+ 12  “Bihakanye Yehova, bakomeza kuvuga bati: ‘Nta cyo azakora,*+Nta byago bizatugeraho,Inkota cyangwa inzara ntibizatugeraho.’+ 13  Ibyo Abahanuzi bavuga bimeze nk’umuyaga,Nta jambo ry’Imana ribarimo. Na bo bazamera batyo.” 14  Ubwo rero, Yehova Imana nyiri ingabo aravuga ati: “Kubera ko aba bantu bavuga batyo,Amagambo yanjye nzayahindura nk’umuriro mu kanwa kawe+N’aba bantu bahinduke inkwi,Maze uwo muriro ubatwike.”+ 15  Yehova aravuga ati: “Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe,+ ngiye kubateza igihugu cya kure. Ni igihugu kimaze igihe kirekire kiriho,Ni igihugu cyabayeho kuva kera. Kivuga ururimi mutazi kandi ntimushobora gusobanukirwaIbyo abaturage bacyo bavuga.+ 16  Igikoresho cyabo batwaramo imyambi kimeze nk’imva irangaye. Bose ni abarwanyi. 17  Bazarya ibyo mwasaruye byose n’ibyokurya byanyu.+ Bazarya abahungu banyu n’abakobwa banyu bose. Bazarya inka n’intama zanyu zose,Barye imizabibu yanyu n’ibiti by’imitini byanyu byose. Imijyi yanyu mwiringira ikikijwe n’inkuta, bazayirimbuza inkota. ” 18  Yehova aravuga ati: “Ariko no muri iyo minsi, sinzabarimbura burundu.+ 19  Nibabaza bati: ‘ni iki cyatumye Yehova Imana yacu adukorera ibi byose?’ Uzabasubize uti: ‘nk’uko mwantaye, mugakorera imana z’amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’”+ 20  Mubibwire abo mu muryango wa Yakobo,Mubitangaze no mu Buyuda muti: 21  “Nimwumve mwa baswa batagira ubwenge mwe:*+ Mufite amaso ariko ntimubona;+Mufite n’amatwi ariko ntimwumva.+ 22  Yehova aravuga ati: ‘ese nta nubwo muntinya? Ese ntimwagombye gutitira muri imbere yanjye? Ni njye washyize umucanga aho inyanja igarukira,Rikaba ari itegeko ridahinduka idashobora kurengaho. Nubwo imiraba yayo yazana imbaraga nyinshi nta cyo yabikorahoKandi nubwo yakwibirindura, ntishobora kuharenga.+ 23  Ariko aba bantu bafite umutima utumva kandi wigomeka. Bavuye mu nzira yanjye bakomeza kugendera mu nzira yabo.+ 24  Ntibavuga mu mitima yabo bati: “Nimureke noneho dutinye Yehova Imana yacu,We uduha imvura,Akaduha imvura y’umuhindo* n’imvura y’itumba* mu gihe cyayo,Agatuma duhorana ibyumweru byashyizweho byo gusarura.”+ 25  Amakosa yanyu ni yo yatumye ibyo bintu bitabaKandi ibyaha byanyu ni byo byatumye mutabona ibyiza.+ 26  Mu bantu banjye harimo ababi. Bakomeza gucungacunga nk’abatezi b’inyoni basutamye. Batega umutego wica,Bakawufatiramo abantu. 27  Amazu yabo yuzuye uburyarya+Nk’umutego wuzuye inyoni. Ni yo mpamvu babaye abantu bakomeye n’abakire. 28  Barabyibushye kandi bafite umubiri unoze. Bakora ibibi birengeje urugero. Kubera ko baba bashaka inyungu zabo,Ntibarenganura impfumbyi.+ Barenganya umukene.’”+ 29  Yehova aravuga ati: “Ese sinkwiriye kubabaza ibyo bakora? Ese sinkwiriye kwihorera* ku gihugu kimeze gityo? 30  Iki gihugu cyabayemo ibintu biteye ubwoba kandi biteye agahinda: 31  Abahanuzi bahanura ibinyoma+N’abatambyi bagategeka uko bishakiye. Abantu banjye bishimira ko bikomeza kugenda bityo.+ None se, muzabigenza mute ko iherezo rigiye kugera?”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntibacitse intege.”
Cyangwa “guhorera ubugingo bwanjye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nta wubaho.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mwa bapfapfa batagira umutima mwe.”
Ni imvura yagwaga hagati y’ukwezi kwa 10 n’ukwa 11.
Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.
Cyangwa “guhorera ubugingo bwanjye.”