Yeremiya 50:1-46
50 Ibi ni byo Yehova yavuze kuri Babuloni,+ igihugu cy’Abakaludaya, akoresheje umuhanuzi Yeremiya:
2 “Nimubivuge mu bihugu kandi mubitangaze.
Nimushinge ikimenyetso kandi mubitangaze.
Ntimugire icyo muhisha,Muvuge muti: ‘Babuloni yafashwe.+
Beli yakojejwe isoni.+
Merodaki yahahamutse.
Ibishushanyo byayo byakojejwe isoni,Ibigirwamana byayo biteye iseseme byahahamutse.’
3 Hari igihugu cyayiteye giturutse mu majyaruguru.+
Ni cyo cyatumye ihinduka ikintu giteye ubwoba,Ku buryo nta muntu uyituyemo.
Abantu bahunganye n’amatungo;Barigendeye.”
4 Yehova aravuga ati: “Muri iyo minsi no muri icyo gihe, Abisirayeli bazazana n’Abayuda.+ Bazaza barira inzira yose+ kandi bose bazashaka Yehova Imana yabo.+
5 Bazabaririza aho inzira igana i Siyoni iherereye, ari ho berekeza amaso,+ bavuga bati: ‘nimuze twiyunge na Yehova, tugirane na we isezerano rihoraho ritazibagirana.’+
6 Abantu banjye babaye nk’intama zazimiye.+ Abungeri* babo barabayobeje.+ Babajyanye ku misozi, babazerereza babavana ku musozi bakabajyana ku gasozi. Bibagiwe aho baba.
7 Abababonaga bose barabaryaga+ kandi abanzi babo baravuze bati: ‘nta cyaha tuzabarwaho, kuko bacumuye kuri Yehova, we utuye ahantu hakiranuka kandi akaba ibyiringiro bya ba sekuruza; ni we Yehova.’”
8 “Muhunge muve muri Babuloni,Muve mu gihugu cy’Abakaludaya,+Mumere nk’amatungo agenda imbere y’ayandi ayayoboye.
9 Dore ngiye guhuriza hamwe ibihugu bikomeye byo mu majyaruguru+Kandi ntume bitera Babuloni.
Bizayitera byiteguye kurwanaKandi bizayifata.
Imyambi yabo imeze nk’iy’umurwanyi,Utuma ababyeyi bapfusha abana babo.+
Iyo barashe ntibahusha.
10 Igihugu cy’Abakaludaya kizasahurwa.+
Abagisahura bose bazahaga,”+ ni ko Yehova avuga.
11 “Mwakomeje kwishima+ no kunezerwa,Igihe mwasahuraga umurage wanjye.+
Mwakomeje gukina nk’inyana iri mu bwatsiKandi mukomeza kwivuga nk’amafarashi.
12 Mama wanyu yakozwe n’isoni.+
Mama wanyu wababyaye yarahemukiwe.
Dore ni we udafite agaciro mu bihugu byose,Ameze nk’ahantu humagaye n’ubutayu.+
13 Ntizongera guturwa bitewe n’uburakari bwa Yehova,+Izahinduka ahantu hadatuwe.+
Umuntu uzanyura i Babuloni wese azayitegereza afite ubwoba,Maze avugirize kubera ibyago byayigezeho.+
14 Mwese abakora imiheto,*Nimwitegure gutera Babuloni muyiturutse impande zose.
Muharase, muyirase imyambi yose mufite+Kuko yacumuye kuri Yehova.+
15 Nimuyivugirize urusaku rw’intambara muturutse impande zose,Kuko yamaze gutsindwa.
Inkingi zayo zaraguye, inkuta zayo zirasenywa+Kuko ari uguhora kwa Yehova.+
Muyihimureho.
Muyikorere nk’ibyo yabakoreye.+
16 Murimbure muri Babuloni umuntu utera imbutoN’umuntu usarura akoresheje umuhoro.+
Kubera ko inkota izaba ibamereye nabi, buri wese azasubira muri bene wabo,Buri wese ahunge asubire mu gihugu cye.+
17 “Abisirayeli bameze nk’intama zatatanye.+ Intare zarabatatanyije.+ Umwami wa Ashuri ni we wabanje kubarya+ hanyuma Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni ahekenya amagufwa yabo.+
18 Ni yo mpamvu Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: ‘dore ngiye guhana umwami w’i Babuloni, mpane n’igihugu cye nk’uko nahannye umwami wa Ashuri.+
19 Nzagarura Isirayeli mu rwuri* rwe,+ arishe i Karumeli n’i Bashani+ kandi azahaga* ari mu misozi miremire ya Efurayimu+ na Gileyadi.’”+
20 Yehova aravuga ati: “Muri iyo minsi no muri icyo gihe,Ikosa rya Isirayeli rizashakishwa,Ariko ntirizaboneka;Kandi ibyaha bya Yuda ntibizaboneka,Kuko nzababarira abo naretse bagasigara.”+
21 Yehova aravuga ati: “Zamuka utere igihugu cya Meratayimu, utere n’abatuye i Pekodi.+
Ubatsembe kandi ubarimbure.
Ukore ibyo nagutegetse byose.
22 Mu gihugu hari urusaku rw’intambaraNo kurimbura gukomeye.
23 Mbega ukuntu inyundo y’umucuzi yamenaguraga isi yose, yacitsemo kabiri ikameneka!+
Mbega ukuntu Babuloni yahindutse ikintu giteye ubwoba mu bihugu!+
24 Babuloni we, naguteze umutego uwugwamoKandi ntiwabimenye.
Warabonetse urafatwa+Kuko ari Yehova warwanyije.
25 Yehova yafunguye aho abika intwaro,Avanamo intwaro z’uburakari bwe.+
Kuko hari umurimo Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingaboAgiye gukorera mu gihugu cy’Abakaludaya.
26 Muyitere muturutse mu turere twa kure cyane.+
Mufungure ibigega byayo.+
Ibiyirimo mubirunde nk’ibinyampeke.
Muyisenye* burundu.+
Ntihagire umuntu n’umwe uyisigaramo.
27 Mwice ibimasa bikiri bito byaho byose.+
Bimanuke bijya mu ibagiro.
Bigushije ishyano kuko umunsi wabyo wageze;Igihe cyo kubihagurukira kirageze.
28 Nimwumve urusaku rw’abahunga,Urusaku rw’abacitse bava muri Babuloni,Bajya kubwira Siyoni ko Yehova Imana yacu igiye kwihorera,Ihorera urusengero rwayo.+
29 Mutumeho abarashisha imiheto,Abazi gukoresha imiheto bose,+ baze barwanye Babuloni.
Bayigote impande zose ntihagire n’umwe ubacika.
Muyiture ibihwanye n’imirimo yayo,+Muyikorere ibihuje n’ibyo yakoze byose.+
Kuko yirase kuri Yehova,Ikirata ku Wera wa Isirayeli.+
30 Ni yo mpamvu abasore bayo bazagwa aho abantu benshi bahurira,+N’abasirikare bayo bose bakarimbuka* uwo munsi,” ni ko Yehova avuga.
31 Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Dore ngiye kukurwanya+ wa cyigomeke we+Kuko umunsi wawe wageze, ni ukuvuga igihe cyo kukubaza ibyo wakoze.
32 Wa cyigomeke we uzasitara ugweKandi ntuzabona uwo kuguhagurutsa.+
Nzatwika imijyi yaweKandi umuriro uzatwika ibintu byose bigukikije.”
33 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Abisirayeli n’Abayuda bagirirwa nabiKandi ababajyanye ku ngufu bose barabagumanye,+Banga kubarekura ngo bagende.+
34 Ariko Umucunguzi wabo arakomeye;+Yehova nyiri ingabo ni ryo zina rye.+
Azababuranira byanze bikunze,+Kugira ngo atume mu gihugu hatuza+Kandi ateze akavuyo mu baturage b’i Babuloni.”+
35 Yehova aravuga ati: “Inkota iteye Abakaludaya,Iteye abaturage b’i Babuloni n’abatware baho n’abanyabwenge baho.+
36 Inkota izica abahanuzi b’ibinyoma,* bamere nk’abasazi.
Inkota izica abarwanyi b’i Babuloni kandi bazagira ubwoba bwinshi.+
37 Inkota izica amafarashi yaho n’amagare y’intambaraKandi yice abantu bo mu bindi bihugu baba muri uwo mujyi,Maze bamere nk’abagore.+
Inkota izibasira ubutunzi bwaho maze busahurwe.+
38 Kurimbuka bigeze ku mazi yaho kandi azakama.+
Ni igihugu cy’ibishushanyo bibajwe+Kandi bakomeza kwitwara nk’abasazi bitewe n’ibintu biteye ubwoba berekwa.
39 Ni yo mpamvu inyamaswa zo mu butayu n’inyamaswa zihuma zizahabaKandi ni ho otirishe* zizatura;+Ntizongera guturwaKandi nta muntu uzayibamo uko ibihe bizagenda bikurikirana.”+
40 Yehova aravuga ati: “Nk’uko byagenze igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora+ n’imijyi yari ihakikije,+ nta muntu uzahatura kandi nta muntu uzahaba.+
41 Dore hari abantu baje baturutse mu majyaruguru;Igihugu gikomeye n’abami bakomeye+ bazahaguruka,Baturutse mu turere twa kure cyane tw’isi.+
42 Bamenyereye kurwanisha umuheto n’icumu.+
Ni abagome kandi ntibazagira imbabazi+Iyo bagenda ku mafarashi yabo,Urusaku rwabo ruba rumeze nk’urw’inyanja yarakaye.+
Yewe mukobwa w’i Babuloni we, bishyize hamwe nk’umuntu umwe ngo bagutere.+
43 Umwami w’i Babuloni yumvise bavuga ibyabo,+Amaboko ye acika intege.+
Yishwe n’agahinda,Agira ububabare nk’ubw’umugore uri kubyara.
44 “Dore umuntu azaza nk’intare iturutse mu bihuru byo kuri Yorodani, atere urwuri* rurimo umutekano, ariko mu kanya gato nzatuma bahunga baruvemo. Uwatoranyijwe ni we nzaruha.+ Ni nde umeze nkanjye kandi se ni nde wahangana nanjye? Ni uwuhe mwungeri* wampagarara imbere?+
45 Ubwo rero, nimwumve umwanzuro Yehova yafatiye Babuloni+ n’ibyago azateza igihugu cy’Abakaludaya.
Abana bo mu mukumbi bazajyanwa kure.
Urwuri rwabo azaruhindura amatongo kubera bo.+
46 Urusaku rwo gufata Babuloni ruzatigisa isiKandi urusaku ruzumvikana mu bihugu.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “abashumba.”
^ Cyangwa “ababanga imiheto.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
^ Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
^ Cyangwa “ubugingo bwe buzahaga.”
^ Cyangwa “muyirimbure.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagacecekeshwa.”
^ Cyangwa “abavuga ubusa.”
^ Cyangwa “imbuni.”
^ Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
^ Cyangwa “umushumba.”