Yeremiya 51:1-64

  • Ibyahanuriwe Babuloni (1-64)

    • Babuloni yari gufatwa n’Abamedi mu buryo butunguranye (8-12)

    • Igitabo kijugunywa mu Ruzi rwa Ufurate (59-64)

51  Yehova aravuga ati: “Ngiye guteza umuyaga urimburaBabuloni+ n’abaturage b’i Lebu-kamayi.*   Nzohereza i Babuloni abantu bagosoraKandi bazayigosora isigare ari igihugu kirimo ubusa. Ku munsi w’amakuba bazayitera bayiturutse impande zose.+   Urashisha umuheto nareke kuwukoraKandi ntihagire uhaguruka yambaye ikoti ry’icyuma. Ntimugirire impuhwe abasore baho,+Ahubwo murimbure ingabo zayo zose.   Bazicirwa mu gihugu cy’AbakaludayaKandi bazatererwa inkota mu mihanda y’i Babuloni.+   Yehova nyiri ingabo Imana y’Abisirayeli n’Abayuda ntiyabaretse ngo babe abapfakazi.+ Ariko igihugu* cyabo cyuzuye ibyaha bakoreye Uwera wa Isirayeli.   Nimuhunge muve muri BabuloniMukize ubuzima bwanyu.*+ Ntimurimbuke muzize icyaha cyayo. Igihe cya Yehova cyo kwihorera cyageze. Agiye kuyikorera ibihuje n’ibyo yakoze.+   Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,Yasindishije abatuye isi bose. Ibihugu byasinze divayi yayo.+ Ni yo mpamvu ibihugu bimeze nk’ibyasaze.+   Babuloni yaguye mu buryo butunguranye iramenagurika.+ Nimuyiririre.+ Muyishakire umuti wo kuyivura ububabare bwayo, wenda yakira.”   “Twagerageje gukiza Babuloni, ariko yanze gukira. Muyireke, muze twigendere buri wese ajye mu gihugu cye,+Kuko urubanza rwayo rwageze mu ijuru;Rwarazamutse rugera mu bicu.+ 10  Yehova yaraturenganuye.+ Nimuze tuvugire muri Siyoni ibyo Yehova Imana yacu yakoze.”+ 11  “Mutyaze imyambi,+ mufate ingabo zifite ishusho y’uruziga.* Yehova yatumye abami b’Abamedi bagira icyo bakoraKuko ashaka kurimbura Babuloni.+ Ni igihe cyo kwihorera kwa Yehova, ahorera urusengero rwe. 12  Nimushinge ikimenyetso*+ kugira ngo mutere inkuta z’i Babuloni. Mucunge umutekano cyane, mushyire abarinzi mu myanya yabo. Mushyireho abo gutega umwanzi,Kuko Yehova ari we wateguye iyo gahundaKandi azakora ibyo yiyemeje gukorera abaturage b’i Babuloni.”+ 13  “Yewe mugore utuye ku mazi menshi,+Ukagira ubutunzi bwinshi,+Iherezo ryawe riraje; igihe cyawe cyo kubona inyungu kirarangiye.+ 14  Yehova nyiri ingabo yarahiye mu izina rye aravuga ati: ‘Nzakuzuzamo abantu banganya ubwinshi n’inzigeKandi bazavuza induru bishimira ko bagutsinze.’+ 15  Ni we waremye isi akoresheje imbaraga ze,Ashyiraho ubutaka buhingwa, akoresheje ubwenge bwe,+Arambura ijuru, akoresheje ubuhanga bwe.+ 16  Iyo yumvikanishije ijwi rye,Amazi yo mu ijuru arivumbagatanyaKandi agatuma ibicu* bizamuka biturutse ku mpera z’isi. Yohereza imirabyo n’imvura*Kandi akazana umuyaga awukuye mu bigega bye.+ 17  Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora. Umuntu wese ukora ibintu mu byuma azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+Kuko igishushanyo cye gikoze mu cyuma* ari ikinyoma gusaKandi nta mwuka ubibamo.+ 18  Byose ni ubusa;+ ni ibyo gusekwa. Umunsi wabyo wo gucirwa urubanza nugera, bizarimbuka. 19  Imana yo Mugabane wa Yakobo, ntimeze nka byo,Kuko ari Yo yaremye ibintu byose,Ikarema n’inkoni y’umurage we.+ Yehova nyiri ingabo ni ryo zina rye.”+ 20  “Uri ubuhiri bwanjye, uri intwaro y’intambara,Kuko ari wowe nzakoresha menagura ibihugu,Ni wowe nzakoresha ndimbura ubwami. 21  Ni wowe nzakoresha menagura ifarashi n’uyigenderahoKandi ni wowe nzakoresha menagura igare ry’intambara n’urigenderaho. 22  Ni wowe nzakoresha menagura umugabo n’umugore. Ni wowe nzakoresha menagura umusaza n’umwana muto,Ni wowe nzakoresha menagura umusore n’inkumi. 23  Ni wowe nzakoresha menagura umwungeri* n’amatungo aragiye. Ni wowe nzakoresha menagura umuhinzi n’amatungo ahingisha,Ni wowe nzakoresha menagura ba guverineri n’abatware. 24  Nzitura Babuloni n’abaturage b’u Bukaludaya boseIbibi byose bakoreye muri Siyoni imbere yanyu,”+ ni ko Yehova avuga. 25  Yehova aravuga ati: “Ngiye kuguhagurukira+ wa musozi urimbura we,Wowe urimbura isi yose.+ Nzarambura ukuboko kwanjye nguhane maze nguhanure ku rutare ugwe hasiKandi nguhindure umusozi wahiye.” 26  Yehova aravuga ati: “Abantu ntibazagukuraho ibuye rikomeza inguni cyangwa fondasiyo,Kuko uzahinduka amatongo kugeza iteka ryose.+ 27  Mushinge ikimenyetso* mu gihugu,+Muvuze ihembe mu bihugu. Mushyireho ibihugu byo kuyitera,Mutumeho ubwami bwa Ararati,+ ubwa Mini n’ubw’Ashikenazi buyitere.+ Mushyireho* umusirikare atoranye ingabo zo kuyitera,Amafarashi ayitere ameze nk’inzige zikiri nto. 28  Mushyireho* ibihugu byo kuyitera,Abami b’u Bumedi,+ ba guverineri babwo n’abatware babwo boseN’ibihugu byose bategeka. 29  Isi izatigita kandi igire ubwoba,Kuko ibyo Yehova yateganyije gukorera Babuloni bizaba,Kugira ngo Babuloni ihinduke ikintu giteye ubwoba, isigare nta muntu uyituyemo.+ 30  Abarwanyi b’i Babuloni baretse kurwana,Biyicariye ahantu hari umutekano. Imbaraga zabo zarashize,+Babaye nk’abagore.+ Amazu yaho yarahiye. Ibifashe inzugi zaho byaravunaguritse.+ 31  Umuntu ugiye kuvuga uko ibintu bimeze arihuta agahura n’undi,Umuntu utwaye ubutumwa agahura n’undi,Bakajya kubwira umwami w’i Babuloni ko umujyi wafashwe impande zose,+ 32  Ko ibyambu byafashwe,+Ko amato akoze mu rufunzo yatwitsweKandi ko abasirikare bafite ubwoba bwinshi.” 33  Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “Umukobwa w’i Babuloni ameze nk’imbuga bahuriraho imyaka. Igihe cyo kumusya kirageze,Harabura igihe gito ngo asarurwe.” 34  “Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yarandiye.+ Yatumye nyoberwa icyo nkora. Yansize meze nk’igikoresho kirimo ubusa. Yamize adahekenye nk’ikiyoka kinini,+Yujuje mu nda ye ibintu byanjye byiza. Yanjugunye kure. 35  Umuturage w’i Siyoni aravuga ati: ‘urugomo nakorewe n’urwakorewe umubiri wanjye rube kuri Babuloni.’+ Yerusalemu iravuga iti: ‘amaraso yanjye abe ku gihugu cy’u Bukaludaya.’” 36  Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: “Ngiye kukurenganura+Kandi nzaguhorera.+ Nzakamya inyanja yayo nkamye n’amariba yayo.+ 37  Babuloni izahinduka ibirundo by’amabuye,+Aho ingunzu* ziba,+Ibe ikintu giteye ubwoba kandi abayibonye bose bavugirizeKandi isigare nta wuyituyemo.+ 38  Bose bazatontomera* rimwe nk’intare zikiri nto,*Bazasakuza nk’ibyana by’intare.” 39  Yehova aravuga ati: “Nibamara kunezerwa nzabategurira ibirori mbasindisheKugira ngo bishime.+ Bazasinzira ibitotsi bidashiraKu buryo batazakanguka.”+ 40  “Nzabamanura mu ibagiro bameze nk’abana b’intamaNk’amapfizi y’intama ari kumwe n’ihene.” 41  “Mbega ukuntu Sheshaki* yafashwe!+ Mbega ngo harafatwa kandi ari ho hari Ikuzo ry’isi yose!+ Mbega ngo Babuloni irahinduka ikintu giteye ubwoba mu mahanga! 42  Inyanja yarazamutse irengera Babuloni;Yarenzweho n’imiraba yayo myinshi. 43  Imijyi yayo yabaye ikintu giteye ubwoba, igihugu cyumagaye n’ubutayu. Nta muntu uzongera kuyibamo kandi nta wuzongera kuyinyuramo.+ 44  Nzahagurukira Beli+ y’i Babuloni,Nzayirutsa ibyo yamize.+ Ibihugu ntibizongera kuyisangaKandi inkuta za Babuloni zizagwa.+ 45  Bantu banjye nimuyisohokemo,+Kugira ngo murokoke+ uburakari bugurumana bwa Yehova.+ 46  Ntimuterwe ubwoba cyangwa ngo muhahamurwe n’inkuru muzumva mu gihugu. Mu mwaka umwe hazaza inkuru,Mu mwaka ukurikiyeho haze indi nkuru. Zizaba zivuga urugomo ruri mu gihugu n’umwami urwana n’undi mwami. 47  Ni yo mpamvu mu minsi izaza,Nzahagurukira ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni. Igihugu cyose kizakorwa n’isoniKandi abantu bayo bishwe bazayigwamo.+ 48  Ijuru n’isi n’ibibirimo byoseBizishima Babuloni+ nirimbukaKuko abo kuyirimbura bazaturuka mu majyaruguru.”+ Ni ko Yehova avuga. 49  “Babuloni yatumye abishwe ba Isirayeli bagwa,+Kandi ituma abishwe bo mu isi yose bagwa i Babuloni. 50  Yemwe abarokotse, nimukomeze mugende ntimuhagarare.+ Nimugera kure mwibuke YehovaKandi mwibuke Yerusalemu mu mitima yanyu.”+ 51  “Twakojejwe isoni kuko twumvise ibitutsi. Ikimwaro cyuzuye mu maso hacu,Kuko abanyamahanga bateye ahera ho mu nzu ya Yehova.”+ 52  Yehova aravuga ati: “Ni yo mpamvu mu minsi igiye kuza,Nzahagurukira ibishushanyo bibajwe byahoKandi abakomeretse bazatakira mu gihugu hose.”+ 53  Yehova aravuga ati: “Niyo Babuloni yazamuka ikagera ku ijuru+Kandi niyo yakomeza inkuta zayo ndende,Nzohereza abarimbuzi bayisenye.”+ 54  “Nimwumve! Nimwumve urusaku ruturutse i Babuloni,+Urusaku rwo kurimbuka rukomeye ruturutse mu gihugu cy’Abakaludaya+ 55  Kuko Yehova agiye kurimbura Babuloni. Azacecekesha ijwi ryayo rikomeyeKandi imiraba yaho izivumbagatanya nk’amazi menshi. Bazumvikanisha urusaku rw’ijwi ryabo. 56  Kubera ko uzaza kurimbura azatera Babuloni,+Abarwanyi bayo bazafatwa,+Imiheto yabo ivunagurwe,Bitewe n’uko Yehova ari Imana yitura abantu ibyo bakoze.+ Azitura buri wese ibihuye n’ibyo yakoze.”+ 57  Umwami witwa Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Nzasindisha abatware baho n’abanyabwenge baho,+Ba guverineri, abayobozi bungirije n’abarwanyi bahoKandi bazasinzira ibitotsi bidashira,Ku buryo batazakanguka.”+ 58  Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Nubwo inkuta za Babuloni ari nini zizasenyuka+Kandi nubwo amarembo yayo ari maremare, azatwikwa. Abantu bazaruhira ubusa. Ibihugu bizananirwa maze bitwikwe n’umuriro.”+ 59  Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya umuhungu wa Neriya,+ umuhungu wa Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Seraya ni we witaga ku bintu by’umwami. 60  Yeremiya yandika mu gitabo kimwe ibyago byose byagombaga kugera kuri Babuloni, yandikamo imanza zose Babuloni yaciriwe. 61  Nanone Yeremiya yabwiye Seraya ati: “Nugera i Babuloni, ukihabona uzasome aya magambo yose mu ijwi ryo hejuru. 62  Uvuge uti: ‘Yehova, waciriye urubanza aha hantu, uvuga ko hazarimbuka kandi hagasigara hadatuwe n’abantu cyangwa inyamaswa kandi ko hazakomeza kudaturwa kugeza iteka ryose.’+ 63  Kandi nurangiza gusoma iki gitabo, uzagihambireho ibuye maze ukijugunye mu ruzi rwa Ufurate. 64  Uvuge uti: ‘uku ni ko Babuloni izarohama ntiyongere kuzamuka,+ bitewe n’amakuba ngiye kuyiteza; bazacika intege.’”+ Aha ni ho amagambo ya Yeremiya arangiriye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ubu ni uburyo buzimije bwo kuvuga igihugu cy’Abakaludaya.
Ni ukuvuga, igihugu cy’Abakaludaya.
Cyangwa “ubugingo bwanyu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mwuzuze imyambi mu gikoresho bayitwaramo.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Cyangwa “umwuka.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Afungura amazi y’imvura akanayafunga.”
Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”
Cyangwa “umushumba.”
Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mweze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mweze.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”
Ni uburyo bujimije bwo kuvuga Babeli (Babuloni).