Yeremiya 8:1-22
8 Yehova aravuga ati: “Icyo gihe bazavana mu mva amagufwa y’abami b’u Buyuda, ay’abatware, ay’abatambyi, ay’abahanuzi n’ay’abaturage b’i Yerusalemu.
2 Bazayanyanyagiza hanze ku zuba no ku kwezi n’imbere y’ingabo zose zo mu kirere* bakundaga, bakazikorera, bakazikurikira, bakazishakisha kandi bakazunamira.+ Ntazashyirwa hamwe cyangwa ngo ashyingurwe, ahubwo azaba nk’ifumbire y’ubutaka.”+
3 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Icyo gihe abarokotse bo muri uyu muryango mubi, bazaba bari mu duce twose nabatatanyirijemo, bazahitamo urupfu aho guhitamo ubuzima.”
4 “Uzababwire uti: ‘Yehova arabaza ati:
“Ese bazagwa ntibongere guhaguruka?
Ese umwe aramutse agarutse, undi na we ntiyagaruka?
5 Kuki aba bantu b’i Yerusalemu bahora ari abahemu?
Bakunda uburyarya;Banze guhinduka.+
6 Naritonze nkomeza gutega amatwi, ariko ibyo bavugaga ntibyari bikwiriye.
Nta n’umwe wihanaga ibibi bye, ngo yibaze ati: ‘ibi nakoze ni ibiki?’+
Buri wese akomeza gukora nk’ibyo abandi bakora, nk’ifarashi yiruka cyane igiye ku rugamba.
7 Ndetse n’igishondabagabo* kimenya igihe cyagenwe kigomba kugurukira.*
Intungura* n’intashya n’izindi nyoni zigaruka ku gihe cyagenwe.*
Icyakora abantu banjye bo, ntibasobanukiwe urubanza Yehova yabaciriye.”’+
8 ‘Bishoboka bite ko mwavuga muti: “turi abanyabwenge kandi dufite amategeko* ya Yehova?”
Ni ukuri ikaramu ibeshya+ y’abanditsi* yandika ibinyoma gusa.
9 Abanyabwenge baramwaye.+
Bagize ubwoba kandi bazafatwa.
Dore banze ijambo rya Yehova.
None se ubwo koko ni abanyabwenge?
10 Ni yo mpamvu abagore babo nzabaha abandi bagabo,Imirima yabo nkayiha abandi bantu,+Kuko buri wese muri bo uhereye ku muto ukageza ku mukuru, yishakira inyungu abanje guhemuka.+
Uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, buri wese ni umutekamutwe.+
11 Bagerageza kuvura igikomere* cy’umukobwa w’abantu banjye, bavura inyuma gusa,*Bakavuga bati: “Hari amahoro! Hari amahoro!”
Kandi nta mahoro ariho.+
12 Ese bumva bafite isoni bitewe n’ibintu byangwa bakoze?
Nta kimwaro bibatera.
Nta n’isoni bagira.+
Ni yo mpamvu bazagwa mu bamaze kugwa.
Nimbahana bazasitara.’+ Ni ko Yehova avuga.
13 Yehova aravuga ati: ‘igihe cyo kubahuriza hamwe nzabarimbura,Nta mizabibu izasigara ku giti cy’umuzabibu, cyangwa ngo hagire imbuto z’umutini zisigara ku giti cy’umutini kandi amababi azuma.
Ibyo nabahaye bazabibura.’”
14 “Kuki twicaye hano?
Nimureke duhurire hamwe twinjire mu mijyi ikikijwe n’inkuta+ abe ari ho dupfira.
Kuko Yehova Imana yacu azaturimburaKandi akaba aduha amazi arimo uburozi ngo tuyanywe,+Kuko twacumuye kuri Yehova.
15 Twari twizeye ko tuzagira amahoro ariko nta kintu cyiza twabonye;Twari twizeye igihe cyo gukira, ariko twabonye ibiteye ubwoba.+
16 Guhumeka cyane kw’amafarashi y’abanzi kumvikaniye i Dani.
Igihugu cyose cyaratigiseBitewe no guhumeka cyane kw’amafarashi ye.
Abanzi baraje barya igihugu n’ibikirimo byose,Barya umujyi n’abaturage bawo.”
17 Yehova aravuga ati: “Ngiye kuboherezamo inzoka,Inzoka z’ubumara zitagira umugombozi*Kandi zizabarya.”
18 Mfite agahinda kadashobora gukira.
Umutima wanjye urarwaye.
19 Hari ijwi ryumvikana rivuye mu gihugu cya kure.
Ni ijwi ry’umukobwa wanjye utabaza. Rigira riti:
“Ese Yehova ntari i Siyoni?
Ese umwami waho ntariyo?”
“Kuki bandakaje bitewe n’ibishushanyo byabo bibajweN’imana zabo zitagira akamaro zo mu bindi bihugu?”
20 “Isarura rirarangiye n’igihe cy’izuba kirashize;Ariko ntitwakijijwe.”
21 Nashenguwe n’agahinda bitewe n’umukobwa wo mu bantu banjye urwaye,+Narababaye cyane.
Nagize ubwoba bwinshi.
22 Ese nta muti uvura ibikomere uba i Gileyadi?+
Cyangwa nta muntu uvura* uhaba?+
None se kuki umukobwa w’abantu banjye adakira?+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, ibintu byo mu kirere bitanga urumuri.
^ Ni ubwoko bw’igisiga kijya gusa n’ikiyongoyongo.
^ Cyangwa “igihe cyacyo cyagenwe.”
^ Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
^ Cyangwa “igihe cyo kwimuka.”
^ Cyangwa “amabwiriza.”
^ Cyangwa “abanyamabanga.”
^ Cyangwa “imvune.”
^ Cyangwa “baca hejuru.”
^ Ni umuntu uvura uwariwe n’inzoka.
^ Cyangwa “umuganga.”