Yesaya 1:1-31
1 Ibyo Yesaya* umuhungu wa Amotsi yeretswe,+ ku Buyuda na Yerusalemu, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Uziya,+ Yotamu,+ Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ abami b’u Buyuda:+
2 Umva wa juru we, nawe wa si+ we tega amatwi,Kuko Yehova ubwe avuga ati:
“Nareze abana ndabakuza,+Ariko banyigometseho.+
3 Ikimasa kimenya nyiracyoN’indogobe ikamenya aho irira kwa nyirayo.
Ariko Abisirayeli bo ntibanzi.*+
Abantu banjye ntibagaragaza ubwenge.”
4 Abantu bahora mu byaha bazahura n’ibyago,+Abantu bahora bakosa,Abakomotse ku bantu babi, abana bangiritse.
Bataye Yehova,+Basuzugura Uwera wa IsirayeliKandi baramuta.
5 Ko murushaho kwigomeka, ubwo ubutaha muzakubitwa he?+
Umutwe wose urarwayeKandi umutima wose urarembye.+
6 Kuva munsi y’ikirenge kugera ku mutwe nta hazima hahari.
Hari ibikomere, imibyimba n’ibisebe.
Nta wigeze abivura* cyangwa ngo abipfuke, cyangwa ngo abisige amavuta.+
7 Igihugu cyanyu cyarasenyutse.
Imijyi yanyu yatwitswe n’umuriro.
Abanyamahanga barya igihugu cyanyu mubireba.+
Igihugu cyanyu kimeze nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+
8 Umukobwa w’i Siyoni asigaye ameze nk’akazu ko kugamamo* mu murima w’imizabibu,Nk’akazu kari mu murima w’uduhaza duto,Ameze nk’umujyi wagoswe.+
9 Iyo Yehova nyiri ingabo atadusigira abarokotse bake,Tuba twarabaye nka SodomuKandi tuba twarabaye nka Gomora.+
10 Nimwumve ijambo rya Yehova mwa bategetsi* b’i Sodomu+ mwe.
Nimutege amatwi amategeko* y’Imana yacu mwa bantu b’i Gomora+ mwe.
11 Yehova aravuga ati: “Ibitambo byanyu byinshi bimariye iki?+
Ndambiwe ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro by’amapfizi y’intama+ n’ibinure by’amatungo abyibushye+Kandi sinishimira amaraso+ y’ibimasa bikiri bito+ n’ay’ihene n’intama.+
12 Iyo muje imbere yanjye,+Ni nde uba wabibasabye,Ko muba muje kunyukanyuka* imbuga z’inzu yanjye?+
13 Ntimuzongere kunzanira amaturo y’ibinyampeke atagira umumaro.
Nanga umubavu* muntura.+
Mukora iminsi mikuru ukwezi kwagaragaye,+ mukizihiza amasabato,+ mukagira n’amakoraniro.+
Singishoboye kwihanganira ukuntu muvanga ubumaji+ n’amakoraniro yihariye.
14 Nanga iminsi mikuru mukora ukwezi kwagaragaye n’indi minsi mikuru yanyu.
Byambereye umutwaro,Kubyihanganira bimaze kunanira.
15 Iyo muntegeye ibiganza,Simbareba.+
Nubwo muvuga amasengesho menshi,+Sinyumva;+Ibiganza byanyu byuzuye amaraso.+
16 Nimwiyuhagire mwiyeze.+
Singishaka kubona ibikorwa byanyu bibi;Mureke gukora ibibi.+
17 Mwige gukora ibyiza, mushake ubutabera,+Mukosore ufata abandi nabi,Muharanire uburenganzira bw’imfubyi*Kandi murenganure umupfakazi.”+
18 Yehova aravuga ati: “Nimuze tuganire mbereke uko twagirana imishyikirano myiza.+
Nubwo ibyaha byanyu bitukura,Bizahinduka umweru nk’urubura;+Nubwo bitukura cyane nk’umwenda utukura,Bizahinduka umweru nk’ubwoya bw’intama.
19 Nimwemera mukumvira,Muzarya ibintu byiza byo mu gihugu.+
20 Ariko nimwanga mukigomeka,Muzicwa n’inkota,+Kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”
21 Mbega ukuntu umujyi+ wizerwaga wahindutse indaya!+
Wari wuzuye ubutabera;+Gukiranuka ni ho kwabaga.+
None wabaye uw’abicanyi!+
22 Ifeza yawe yahindutse umwanda+Kandi inzoga* yawe bayisutsemo amazi.
23 Abatware bawe ntibava ku izima kandi ni incuti z’abajura.+
Buri wese muri bo akunda ruswa kandi ahatanira guhabwa impano.+
Ntibacira imfubyi urubanza rutaberaKandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+
24 Ni yo mpamvu Umwami w’ukuri, Yehova nyiri ingabo,Intwari ya Isirayeli avuga ati:
“Nimutege amatwi. Nzikiza abandwanya,Nihorere ku banzi banjye.+
25 Nzaguhana,*Ngusukure nkumareho imyandaKandi nzagukuraho imyanda yawe yose.+
26 Nzongera ngusubirizeho abacamanza nk’uko byari bimeze mbere,N’abajyanama bawe nk’uko byari bimeze bigitangira.+
Nyuma yaho uzitwa Umujyi wo Gukiranuka, Umujyi Wizerwa.+
27 Siyoni izacungurwa n’ubutabera+Kandi abantu bayo bazayigarukamo, bazacungurwa no gukiranuka.
28 Abigomeka n’abanyabyaha bazarimburirwa rimwe+Kandi abataye Yehova bazakurwaho.+
29 Bazakorwa n’isoni bitewe n’ibiti binini mwifuzaga+Kandi muzamwara bitewe n’ubusitani* mwahisemo.+
30 Muzamera nk’igiti kinini gifite ibibabi byumye,+Mumere nk’ubusitani butagira amazi.
31 Umugabo w’umunyambaraga azahinduka nk’ubudodo buva mu bimera*Kandi imirimo ye izamera nk’igishashi cy’umuriro;We n’ibikorwa bye bizahira rimweKandi nta wuzashobora kubizimya.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bisobanura ngo: “Agakiza ka Yehova.”
^ Cyangwa “ntibazi shebuja.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abikanda.”
^ Cyangwa “ingando.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abanyagitugu.”
^ Cyangwa “amabwiriza.”
^ Cyangwa “kuribata.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”
^ Cyangwa “inzoga y’ingano.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nzaguteza ukuboko kwanjye.”
^ Uko bigaragara ni ibiti n’ubusitani byari bifitanye isano no gusenga ibigirwamana.
^ Ni ubudodo bushobora kwaka.