Yesaya 11:1-16

  • Ubutegetsi bukiranuka bw’uwakomotse kuri Yesayi (1-10)

    • Ikirura n’umwana w’intama biri hamwe (6)

    • Kumenya Yehova byuzura isi (9)

  • Abasigaye bagaruka (11-16)

11  Ku gishyitsi+ cya Yesayi hazashibukaho ishami+Kandi igiti kizashibuka+ ku mizi ye kizera imbuto.   Umwuka wa Yehova uzaba kuri we,+Umwuka w’ubwenge+ n’ubuhanga,Umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga,+Umwuka wo kumenya no gutinya Yehova.   Azishimira gutinya Yehova.+ Ntazaca urubanza ashingiye ku bigaragarira amaso ye,Cyangwa ngo akosore umuntu ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise.+   Azacira aboroheje urubanza ruhuje n’ubutabera*Kandi azakosora mu buryo bukwiriye abicisha bugufi bo mu isi. Azakubitisha isi inkoni yo mu kanwa ke+Kandi yicishe abantu babi umwuka wo mu kanwa ke.+   Gukiranuka kuzaba umukandara yambaraN’ubudahemuka bube umukandara yambara mu nda.*+   Isega izabana amahoro n’umwana w’intama,+Ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene,Inyana n’intare* n’itungo ribyibushye bizabana*+Kandi umwana muto ni we uzabiyobora.   Inka n’idubu bizarisha hamweKandi izo zizabyara zizaryama hamwe. Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+   Umwana wonka azakinira ku mwobo w’inzoka ifite ubumaraKandi umwana muto azashyira ukuboko kwe ku mwobo w’inzoka ifite ubumara.   Nta cyo bizangiza+Cyangwa ngo bigire icyo bihungabanya ku musozi wanjye wera,+Kuko kumenya ikuzo rya Yehova bizuzura isiNk’uko amazi atwikira inyanja.+ 10  Kuri uwo munsi, umuzi wa Yesayi+ uzabera ibihugu byinshi ikimenyetso.+ Ni we ibihugu bizabaza icyo byakora*+Kandi aho atuye hazagira icyubahiro. 11  Kuri uwo munsi Yehova azongera agaragaze imbaraga ze,* ku nshuro ya kabiri, kugira ngo afashe abantu be basigaye abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,* i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+ 12  Azashingira ibihugu ikimenyetso maze ahurize hamwe abatatanye bo muri Isirayeli+ kandi azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda, abavanye mu bice byose by’isi.+ 13  Ishyari rya Efurayimu rizashira+Kandi abanga Yuda bazakurwaho. Efurayimu ntazagirira Yuda ishyariNa Yuda ntazanga Efurayimu.+ 14  Bazihuta bagana mu misozi* y’iburengerazuba, kugira ngo batere Abafilisitiya. Bose hamwe bazasahura abantu b’Iburasirazuba. Bazatsinda Edomu+ na Mowabu+Kandi Abamoni bazaba abayoboke babo.+ 15  Yehova azagabanyamo kabiri* igice cy’inyanja ya Egiputa,+Anyuze ikiganza cye hejuru ya rwa Ruzi,*+Azakubitisha umwuka we ushyushye imigezi yarwo irindwiKandi azatuma abantu bambuka bambaye inkweto. 16  Hazabaho umuhanda munini+ uva muri Ashuri abantu be basigaye bazacamo,+Nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “gukiranuka.”
Cyangwa “mu rukenyerero.”
Cyangwa “intare ikiri nto ifite umugara.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Inyana n’intare bizarisha hamwe.”
Cyangwa “ibihugu bizamushaka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “azarambura ukuboko kwe.”
Ni ukuvuga, Babuloniya.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urutugu.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Azakamya.”
Ni ukuvuga, Ufurate.