Yesaya 12:1-6

  • Indirimbo yo gushimira (1-6)

    • ‘Yehova ni we mbaraga zanjye’ (2)

12  Kuri uwo munsi uzavuga uti: “Yehova ndagushimira,Kuko nubwo wandakariye,Uburakari bwawe bwaje gushira maze ukampumuriza.+   Dore Imana ni yo gakiza kanjye.+ Nzayiringira kandi sinzatinya,+Kuko Yah* Yehova ari we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjyeKandi yambereye agakiza.”+   Muzavoma amazi mwishimye,Muyavome mu masoko y’agakiza.+   Uwo munsi muzavuga muti: “Mushimire Yehova, mumusenge muvuga izina rye. Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+ Muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.+   Muririmbire Yehova mumusingiza,*+ kuko yakoze ibintu bikomeye cyane.+ Ibyo bimenyekane ku isi hose.   Mwa batuye i Siyoni* mwe, muvuge cyane, muvuge mu ijwi ryumvikana mwishimye,Kuko Uwera wa Isirayeli ari hagati yanyu kandi akomeye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Cyangwa “mucuranga.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wa mugore utuye i Siyoni we”; abaturage bose bagereranyijwe n’umugore.